150a8b67-0b74-4c7a-a783-8f2e8f382997

Gen Muhoozi yasabye ko u Rwanda rumusaba imbabazi

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye ko umuyobozi muri Leta y’u Rwanda akwiriye kumusaba imbabazi nyuma yo kuvuga ko yasuzuguye Perezida Kagame.

Gen Muhoozi mu butumwa bwe kuri X mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Nzeri 2026, yagize ati ” Kuri uwo ari we wese muri Guverinoma y’u Rwanda wavuze  ko nasuzuguye marume nkunda cyane, Afande Paul, mu buryo ubwo ari bwo bwose, ni igitutsi kuri njye. Nkeneye ko ansaba imbabazi.”

N’ubwo atatoboye ngo avuge izina, kuwa 31 Kanama nibwo Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yari yavuze ko u Rwanda rudashyira imbere iby’amoko. Makolo yasubizaga uwitwa Mwijuke Ivan wari uri kwifashisha ibyo Gen Muhoozi yagiye atangaza akabivangamo n’ u Rwanda, harimo ahavuga ko “Perezida Kagame ari Umututsi uteje akaga.”

Gen Muhoozi mu masaha yari yabanje yari yasubije Yolande Makolo ku byo yasubije Mwijuke Ivan, ati ” Madamu muvugizi, ese ni aha Guverinoma y’u Rwanda ihagaze ku kintu natangaje kuri Twitter kidafitanye aho gihuriye n’u Rwanda na gato?”

Leta y’u Rwanda ntirasubiza niba Koko isaba imbabazi Gen Muhoozi Kainerugaba kuri iki kibazo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply