Ntabwo dushobora kugura Cristiano Ronaldo cyangwa Messi- Jose Mourinho
Umutoza w’ikipe ya Manchester United, Jose Mourinho, atangaza ko ikipe atoza yihagije ku bataka, ko idashobora kugura Ronaldo cyangwa Messi. Avuga ko abataka ikie Man. Utd ifite ubu bayihagije ku rwego iriho, aganira n’ikinyamakuru Express yagize ati “Biragoye kuri twe kugira icyo duhindura kuri atake, ni hehe twajya gushaka abakinnyi bahuza umukino nkabo dufite? Jose […]
RDC: Abayobozi bane barimo n’umunyarwanda bafatiwe ibihano na Loni
Agashami gashinzwe ibihano  gashamikiye ku kanama  ka Loni Gashinzwe umutekano ku Isi, , ku wa kane tariki ya 1 Gashyantare 2018, kafatiye ibihano abayobozi bane barimo n’umunyarwanda kubera ibyaha bakoreye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aba bane, bafatiwe ibihano byo kutemererwa kwidegembya mu mahanga ndetse no gufatira imitungo yabo, bashinjwa ubwicanyi no […]
Murumuna wa Zari yibasiye Diamond amuziza ibyo yakoranye na Miss Sepetu mu ruhame
Ku cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2018, nibwo Diamond Platnumz yagaragaye mu birori arimo guhoberana mu buryo budasanzwe na Wema Sepetu bahoze bakundana, umwe akorakora undi. Ibi byatumye muramu we amwibasira ku mbuga nkoranyambaga. Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, murumuna wa Zari uzwi ku izina rya Asha, yagaragaje uburyo Diamond akwiriye kubahisha umugore, nyuma […]
Volleyball: Umutoza watwaye igikombe, arasaba Abanyarwanda gutera ikirenge mu cy’Intwari z’u Rwanda
Umutoza w’ikipe y’Akarere ka Gisagara mu mikino y’amaboko (Volleyball),  Nyirimana Fidèle, nyuma yo kwegukana igikombe cyitiriwe Intwari z’igihugu 2018, muri Volleyball, ahigitse ikipe ya volleyball ya REG amaseti 3-0, uyu mutoza yatangaje ko buri munyarwanda aho aherereye hose afite icyo agomba gukorera igihugu cyamubyaye.  Ni imikino ngarukamwaka, aho ikigo cy’igihugu gishinzwe intwari z’igihugu, imidari […]
Ishyamba si ryeru muri CNARED igizwe n’abarwanya Leta ya Nkurunziza
Amashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Burundi yishyize hamwe mu mpuzamashyaka CNARED, nyuma yaho hakuriweho uwari ayiyoboye hagatorwa Dr Minani Jean, hatangiye kuvugwamo ugucikamo ibice. Dr Minani Jean, yatorewe kuyobora CNARED asimbura Nditije Charles, ariko bamwe bagaragaje ko batamushyigikiye, iki kikaba ari ikimenyetso kigaragaza umwiryane uganisha ku ugucikamo ibice kw’iyi mpuzamashyaka. Abagaragaje ko badashyigikiye Dr […]
Ikoma rya Oda Paccy ryageze mu banyamideli bo muri Amerika- Amafoto
Nyuma yaho umuhanzikazi w’umunyarwanda Oda Paccy ashyiriye amafoto yikicyinga ikoma ku myanya y’ibanga bigateza umwuka mubi mubamukurira kumbuga nkoranya mbaga, ubu ikigezweho ni abanyamideli bakomoka muri leta zunze ubumwe z’Amerika bashyize hanze amafoto yabo bambaye amakoma gusa. Aba banyamideli babiri basanzwe ari abakozi ba companyi yitwa Victoria’s Secret ikora ibikoresho bitandukanye harimo amavuta n’imibavu aba bombi […]
Kampala: Gen Muhoozi mu gahinda yetewe n’urupfu rw’umuhanzi Radio
Gen. Muhoozi Kainerugaba , Umuhungu wa Perezida Museveni, yatangaje ko ababajwe n’urupfu rw’umuhanzi Radio wari umwe muri babiri bari bagize itsinda (Goodlyfe) ryari rikomeye kandi rinakunzwe muri Uganda. Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Gen Muhoozi yagize ati “Birababaje cyane kumva inkuru y’urupfu rw’umuhanzi ukomeye w’umunyempano, Mowzey  Radio, tuzahora tukwibuka , Ruhukira mu mahoro Radio”. […]
Ozil yasinye amasezerano mashya muri Arsenal
Mu gihe hari amakuru yavugwaga ko umudage, Mesut Ozil ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Arsenal ko agiye kwerekeza mu yindi kipe yari itaramenyekana, kuri ubu yasinye amasezerano mashya yo gukomeza kuyikinira kugeza mu 2021. Babicishije ku rubuga rwa Internet rw’ikipe ya Arsenal, batangaje ko Ozil ntaho azajya, ko yasinye amasezerano mashya. Bati “Tunejejwe […]