Ntabwo dushobora kugura Cristiano Ronaldo cyangwa Messi- Jose Mourinho

Sangiza iyi nkuru

Umutoza w’ikipe ya Manchester United, Jose Mourinho, atangaza ko ikipe atoza yihagije ku bataka, ko idashobora kugura Ronaldo cyangwa Messi.
Avuga ko abataka ikie Man. Utd ifite ubu bayihagije ku rwego iriho, aganira n’ikinyamakuru Express yagize ati “Biragoye kuri twe kugira icyo duhindura kuri atake, ni hehe twajya gushaka abakinnyi bahuza umukino nkabo dufite?
mess
Jose Mourinho akomeza avuga ko adakeneye abakinnyi b’ibihangange ko abo afite bamuhagije, ati “ntabwo twagura Lionel ndetse nta nubwo twagura Ronaldo,… ese ni hehe twakura abakinnyi nka (Juan) Mata, Martial, Lingard, Rashford, Alexis na Lukaku? Imbere mu bataka dufite itsinda rishamaje ry’abakinnyi”.
Jose Mourinho yatangaje ibi nyuma y’umukino bari bamaze gukina na Tottenham Hotspur, ku wa Gatatu tariki ya 31 Mutarama 2018, bikarangira ari ibitego bibiri ku busa (Tottenham Hotspur 2-0 Man Utd).

YouTube player

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
I.Theoneste/Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *