Zimbabwe: MDC yemeje Nelson Chamisa nk’umukandida uzahangana na Emmerson Mnangagwa

Ishaka ritavuga rumwe na leta ya Zimbabwe, MDC(Movement for Democratic Change) yemeje ko Chamisa ari we uzayihagararira mu matora azaba muri iki gihugu, uyu mwaka. Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa kane, ku wa 1 Werurwe, 2018. Chamisa yagizwe umuyobozi w’iri shyaka nyuma y’urupfu rwa Morgan Tsvangirai wahoze arihagarariye. Uyu mugabo agiye kuzahatana n’umuyobozi w’igihugu […]

Esipanye yiteguye gukoresha umusifusi wa 4 (VAR)

  Federasiyo y’umupira w’amaguru muri Esipanye, yemeje ko La liga izatangira gukoresha ikoranabuhanga ry’amashusho yunganira umusifuzi mu kibuga, VAR (Video Assistant Referee), kuva mu mwaka wa 2018/2019. Uhagarariye komisiyo y’abasifuzi muri iki gihugu, Victoriano Sanchez Arminio, yamenyesheje abasifuza bose bakorera uyu mwuga mu kiciro cya mbere ko umwaka utaha w’imikino nta kabuza bagomba kuba batangiye […]

Mfite abakobwa 3, umugabo wanjye arashaka umuhungu cyane, akifuza ko twajya dutera akabariro buri saa sita- NKORE IKI?

Muraho neza, ndi umubyeyi w’abana batatu b’abakobwa, kugeza kuri iyi saha umugabo wanjye amfata nkaho ari njye nyirabayazana wo kubyara igitsina kimwe. Umugabo wanjye avuga ko mbyara igitsina kimwe cy’abakobwa ngo kuko natwe iwacu twari abakobwa benshi kurusha abahungu. Ubu sinzi uwamushyizemo imyumvire mibi ko umuntu ushaka kubyara umuhungu akora imibonano mpuzabitsina ku manywa. Akazi […]

Kenya: Umuganga yamenye ko uwo yari agiye kubaga atari we amaze kumufungura umutwe

Umuganga wo mu gihugu cya Kenya yirukanwe ku kazi nyuma yo kwitiranya abarwayi akabaga umuntu mu mutwe bitari ngombwa agasiga uwagombaga kubagwa byihutirwa mu Bitaro bya Kenyatta muri Nairobi. Iyi nkuru dukesha BBC iravuga ko umurwayi umwe yari akeneye kubagwa mu bwonko byihuse kubera amaraso yaviriyemo, mu gihe undi yari akeneye kuvurwa ikibyimba. Uyu muganga […]

Buruseli: Urubanza rw’ubujurire ku ruhare rw’u Bubiligi mu bwicanyi bwabereye kuri ETO Kicukiro rwatangiye

Ikibazo cy’ubwicanyi bwabereye muri Eto Kicukiro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuri uyu wa gatanu, itariki 02 Werurwe 2018, cyagarutse imbere y’ubutabera bw’u Bubiligi nyuma y’imyaka 24 bubaye, aho imiryango itatu y’Abanyarwanda barokotse ubu bwicanyi biyemeje kugaragaza uruhare rw’u Bubiligi n’abasirikare babwo batatu bakuru bashinjwa ibyaha by’intambara byo kuba barirengagije kugira icyo bakora ngo […]

Producer Aaron Nitunga yagarutse mu Rwanda avuye kwivuriza mu Buhinde—AMAFOTO

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Werurwe 2018, nibwo Aaron Nitunga,  yasanze hari abanyamuziki inshuti ze zari zaje kumwakira nyuma yo kujya mu gihugu cy’Ubuhinde kwivuza indwara yari amaranye igihe y’umutwe ukabije. Mu kiganiro kigufi yahaye Inyarwanda yatangangaje ko ubu ameze neza yumva yorohewe. Ati : “Nari ndwaye ibintu byinshi byatumaga ndwara […]

Hon.Dr. Sindikubwabo yatorewe kuyobora ihuriro riharanira kurwanya ruswa mu Nteko (APNAC-Rwanda)

Ihuriro riharanira kurwanya ruswa mu Nteko Ishinga Amategeko APNAC-Rwanda (African Parliamentarians Network Against Corruption- Rwanda) ryatoye abayobozi bashya, Senateri Dr. Sindikubwabo Jean Népomuscène, atorerwa kuba Perezida w’iri huriro. Ni amatora yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Werurwe 2018, mu nteko Nshingamategeko y’u Rwanda, amatora akaba yabanjirijwe n’inama rusange idasanzwe yanaherewemo ikaze umunyamuryango mushya […]

Yaba FARDC cyangwa RDF bose bavogereye imipaka — Raporo ya ICGLR

Raporo y’ibanze y’itsinda rihuriweho ry’ubugenzuzi rya ICGLR iravuga ko Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n’icy’u Rwanda (RDF) byose byavogereye ubutaka bw’abandi ubwo byarwanaga kuwa 13 Gashyantare birwanira muri Pariki y’Ibirunga. Iyi raporo biteganyijwe ko vuba ishyikirizwa ibihugu byombi, mu gihe Igisirikare cya Congo cyo gisaba irindi perereza ku rupfu rw’abasirikare bacyo […]

Perezida Putin yamurikiwe Misile zifite ubukana buruta ubw’ izindi zose zabayeho

Ku wa Kane tariki ya 1 Werurwe 2018, ingabo z’u Burusiya na Perezida Vladimir Putin, bagaragarijwe ibisasu byo mu bwoko bwa Misile n’ indege zitwara munsi y’inyanja. Leta ya Moscow itangaza izo ntwaro zifite ubwirinzi buruta ubw’ izindi zose bigeze gutunga. Perezida Putin yavuze ko Moscow yiteguye guca intege igitero cyose bagabwaho, yongeraho kandi ko […]

Uganda: U Burundi bwahaye Igipolisi cya Uganda amakuru yatumye hafatwa umucuruzi ruharwa wa cocaine

Igipolisi mu mujyi wa Kampala cyafashe ikiyobyabwenge cya cocaine gifite agaciro k’amamiliyari y’Amashilingi ya Uganda nyuma y’umukwabu cyakoze mu rugo ruherereye ahitwa Namasuba mu nkengero za Kampala. “Twagose inyubako muri Namasuba duta muri yombi umugabo uri mu gatsiko k’abacuruzi b’ibiyobyabwenge kinjiza kakanabisohora mu gihugu”, uyu akaba ari umuvugizi w’Igipolisi cya Kampala, Luke Oweyesigire. Uwatawe muri […]

Indirimbo ebyiri za Diamond, muri 13 zahagaritswe gucurangwa muri Tanzaniya

Leta ya Tanzaniya ibinyujije mu kigo cyitwa TCRA (Tanzania Communication regulatory Autority) yafashe icyemezo cyo guhagarika indirimbo 13 harimo ebyiri za  Diamond Platnumz, nyuma yo gusuzuma bagasanga zihabanye n’umuco w’iki gihugu. Ibi bije bihurirana n’agahinda uyu muhanzi Diamond amazemo iminsi nyuma yaho umugore we, Zari Hassan  atangarije ko batandukanye. Ku wa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2018, […]

Nyagatare: Perezida Kagame avuga ko Hoteli 'City Blue' yatashye, ari ikimenyetso cy’ibishoboka

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro Hoteli ‘City Blue EPIC Hotel’ iri mu Karere ka Nyagatare, mu Ntara y’Iburasirazuba, Perezida Kagame yatangaje ko iyi hoteli ari ikimenyetso cy’ibishoboka. Aherejekwe n’umufasha we, Madamu Jeannette Kagame n’abandi bayobozi batandukanye, ku wa Kane tariki ya 1 Werurwe 2018, Perezida Kagame yafunguye iyi hoteli anaboneraho gukangurira abatuye iyi Ntara n’Abanyarwanda bose […]

Dr.Munyakazi Leopold ukurikiranweho ibyaha bya jenoside, arasaba kujya kuburanira iwabo

Urukiko rukuru rwasubukuye iburanisha ry’urubanza rwa  Dr.Munyakazi Leopold yajuririyemo kubera igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko yahanishijwe mu mwaka ushize,  akaba yasabye ko yazajya kuburanira ku ivuko. Mu iburanisha ryo ku wa kane tariki ya 1 Werurwe 2018, uregwa yasabye ko umucamanza yazajya kumuburanishiriza aho bikekwa ko yakoreye ibyaha. Arasanga ari bwo yabona ubutabera buboneye. Ubushinjacyaha […]