Ihuriro riharanira kurwanya ruswa mu Nteko Ishinga Amategeko APNAC-Rwanda (African Parliamentarians Network Against Corruption- Rwanda) ryatoye abayobozi bashya, Senateri Dr. Sindikubwabo Jean Népomuscène, atorerwa kuba Perezida w’iri huriro.
Ni amatora yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Werurwe 2018, mu nteko Nshingamategeko y’u Rwanda, amatora akaba yabanjirijwe n’inama rusange idasanzwe yanaherewemo ikaze umunyamuryango mushya muri iri huriro, Hon. Hindura Jean Pierre.
Nk’uko babitangaje babicishije ku rukuta rwa Twitter rw’Inteko Nshingamategeko ya Repubulika y’u Rwanda, Perezida w’Ihuriro APNAC Rwanda Hon. Senateri Mukasine Marie Claire yabanje kugeza ku banyamuryango b’ihuriro ibyagezweho n’imbogamizi bahuye nazo mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice manda icyuye igihe imaze ikora.
Nyuma yaho nibwo habaye amatora, Senateri Dr. Sindikubwabo Jean Népomuscène atorerwa kuba Perezida, Visi Perezida wa mbere aba Hon. Rutayisire Georgette, naho Visi Perezida wa kabiri aba Hon. Senator Nkusi Laurent, umunyamabanga mukuru, Manirarora Annoncée.
Senateri Dr. Sindikubwabo Jean Népomuscène yari asanzwe akuriye Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage muri Sena y’u Rwanda.


Â
Â
Â


Â


