Perezida Museveni yirukanye ku mirimo umukuru w'igipolisi na minisitiri w’umutekano

Perezida Museveni wa Uganda birangiye yirukanye ku mirimo yabo umukuru w’igipolisi, Gen. Kale Kayihura ndetse na minisitiri w’umutekano, Lt Gen. Henry Tumukunde, nyuma y’amakimbirane yari amaze iminsi avugwa hagati y’aba bagabo bombi. Perezida Museveni muri urwo rwego akaba yahise asimbuza Gen kayihura uwari umwungirije, AIGP Okoth Ochola, naho minisitiri Tumukunde amusimbuza Gen. Elly Tumwiine. Mu […]

RDC: Col Joseph Rushimisha wari ukurikiranweho gusambanya umwana yatorotse gereza

Col Joseph Mitabu Rushimisha wo mu ngabo za Congo, wari ukurikiranweho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa ukiri muto, yatorortse Gereza ya Munzenze iri mu Mujyi wa Goma, aho umugenzuzi mukuru yemeza ko ari ugutoroka kwateguwe ndetse hatawe muri yombi bamwe mu bakekwaho uruhare muri iki gikorwa. Uyu musirikare mukuru wa FARDC wahoze ashinzwe ubuyobozi n’ibikoresho […]

Bishop Rugagi  yaba yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda

Amakuru agera bwiza.com , nuko Bishop Rugagi Innocent, uyobora itorero Redeemed Gospel Church, hamwe n’abandi ba Pasitoro batandukanye barimo gukurikiranwa na Polisi y’u Rwanda, kubera ibikorwa byakurikiye ifungwa ry’insengero rimaze iminsi mu mujyi wa Kigali. Bishop Rugagi Innocent  n’abandi bavugabutumwa batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda. Mu gushaka kumenya ukuri kubyo bakekwaho, mu kiganiro […]

Ikibazo cyo gutoroka amagereza kigiye gushakirwa umuti urambye

Nyuma y’aho mu mwaka ushize hagiye habaho kenshi ibikorwa byo gutoroka amagereza mu Rwanda,  Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwakoze inama yo ku rwego rwo hejuru yigaga ku kibazo cy’umutekano mu magereza harebwa uko warushaho gukazwa harebwa n’uko mu minsi iri imbere bitazorohera uwo ari we wese wazongera kugerageza gutoroka gereza. Iyi nama […]

Impamvu zituma ibyemezo na gahunda bya leta biba byemejwe bidashyirwa mu bikorwa

Intege nke mu mikoranire y’inzego z’ubutegetsi, imitangire ya serivisi itaranoga, guhishanya amakuru hagati y’inzego, gushyira imbere inyungu z’umuntu ku giti cye, gutanga raporo zidashingiye ku kuri, ni zimwe mu mpamvu zituma ibyemezo na gahunda bya leta byemejwe bidashyirwa mu bikorwa nk’uko byagaragajwe na  Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente mu Mwiherero wa 2018. Mu ijambo yavuze asobanura […]

Uko wasaba icyemezo cy'Amavuko n’icy’uko uri ingaragu ukoresheje ikoranabuhanga

Iyi serivisi ikoresha interineti ifasha abanyarwanda gusaba icyemezo cy’Amavuko (Attestation). Dosiye isaba serivisi yoherezwa ku buyobozi bw’inzego z’ibanze ku murenge kugirango isuzumwe. Iki cyemezo gishobora gukoreshwa nk’imwe mu nyandiko ziherekeza dosiye isaba serivisi nko kwiyandikisha mu ishuri, kurera umwana utari uwawe, gusaba icyemezo cy’umwirondoro wuzuye, kwiyandikisha kugirango ushyingirwe, n’ibindi… Ninde wemerewe gusaba iyi serivisi? Abanyarwanda […]

Iperereza rya Loni ryemeje ko ADF ari yo yishe abasirikare ba Tanzania 15 muri Congo

Iperereza ry’Umuryango w’Abibumbye ryemeje ko inyeshyamba za ADF zishe abasirikare ba Tanzania 15 bari mu bikorwa bya Loni byo kubungabunga amahoro muri Congo mu mwaka ushize. Igitero cyagabwe ku ngabo z’Umuryango w’Abibumbye icyo gihe cyamaze amasaha menshi bituma havuka impungenge z’uko iki gitero cyagabwe n’izindi ngabo zifite imyitozo iruseho kandi zifite ibikoresho bihambaye. Ariko, iperereza […]