Umuyobozi w’abicomokoye ku idini, Ap.Rwandamura, Bishop Rugagi na Fred Nyamurangwa batawe muri yombi

Inkuru ikomeje kuvugwa ni iyitabwa muri yombi rya bamwe mu bayobozi b’amatorero akorera mu Rwanda bagera kuri batandatu , aho biganjemo bamwe mu bagiye bavuga ko bayoboye amatorero y’abavutse ubwa kabiri, bicomokoye ku idini ( Faith of born Again Pentecostal Churches of Rwanda) . Aba bose bakurikiranyweho gukoresha inama mu buryo bunyuranije n’amategeko no kurwanya […]

Ntabwo mu Rwanda tuzemera ko abantu bambariza Imana muri Nyakatsi— Meya Mbonyumuvunyi

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, arasaba ko idini cyangwa itorero rikorera muri aka karere rigomba kuba rifite ibyangombwa bisabwa cyangwa rigafunga imiryango. Ibi yabitangaje mu nama yabaye ku wa Mbere tariki ya 5 Werurwe 2018 , ihuza ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n’abayobozi b’amadini akorera muri aka karere. Inama yigaga ku mikorere y’amadini n’amatorero, hagamijwe […]

Ese koko Gen. Kale Kayihura yaba ari umwe mu bazize umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda?

Gen, Kale Kayihura wirukanwe na perezida Museveni ku buyobozi bw’Igipolisi cya Uganda kuri uyu wa 04 Werurwe 2018, ngo yaba ari umwe mu bagizweho ingaruka n’umwuka utari mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda watangiye kugaragara mu mwaka ushize. Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda cyakoze inkuru isesenguye kise inkuru y’ikambere (Inside story) kivuga ku kuzamuka no […]

Ni iki cyihishe inyuma y’umubano wavutse hagati ya Davido na Shaddy Boo?

Umuhanzi Davido, ukomoka muri Nigeria, ubu akaba ari mu Rwanda, yiyongereye ku bafana b’umunyarwandakazi uzwi ku izina rya Shaddy Boo, bamukurikira kuri Instagram. Ubwo Davido yari asoje kuririmba kuri sitade Amahoro i Remera ku wa Gatandatu tariki ya 3 Werurwe 2018, yatahanye n’umwe mu bakobwa bakomeye mu Rwanda mu by’imideli,  kate Bashabe. Nyuma y’umunsi umwe […]

Abayobozi babiri bafunzwe bazira ko Perezida Nkurunziza yakiniwe nabi mu kibuga

Umuyobozi wa Komini Kiremba n’umwungirije ushinzwe ibya siporo, bafunzwe mu cyumweru gishize bashinjwa kuba baragize uruhare mu gukinirwa nabi k’umukuru w’igihugu. Nkezabahizi Cyriaque, uyobora komini Kiremba iherereye mu Ntara ya Ngozi, n’umwungirije Michel Mutama, bafungiwe muri gereza ya Ngozi kuva ku wa Kane tariki ya 1 Werurwe 2018, nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Nkurunziza yitwa […]

Minisitiri Rwanyindo yasobanuriye inteko impamvu zatumye itegeko rigenga umurimo mu Rwanda rivugururwa

Inteko Rusange y’Inteko ishinga amategeko kuri uyu wa Mbere, itariki 05 Werurwe yasuzumye ishingiro ry’umushinga w’Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda yagejejweho na minisitiri w’umurimo, Rwanyindo Fanfan wari uhagarariye Guverinoma. Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yavuze ko Itegeko rigena Umurimo mu Rwanda, ryavuguruwe kugira ngo rihuzwe n’Amasezerano Mpuzamahanga y’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Umurimo yashyizweho umukono […]

Miss Wema Sepetu agiye kuba umukozi wa Diamond

Miss Wema Sepetu aratangaza ko Diamond wahoze ari umukunzi we, ubu agiye kumubera umukoresha nyuma y’ibyavugwaga ko baba barazuye umubano. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Sepetu yatangaje ko atigeze agira uruhare mu gusenya urugo rwa Diamond, kugera naho umugore we atangaza ko batandukanye. Mu birori byo kwakira umuhanzi mushya muri wasafi Records, byabaye mu mpera za […]

Malawi: Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bw’Umunyarwanda Vincent Murekezi

Urukiko Rukuru mu gihugu cya Malawi rwatesheje agaciro ubujurire bw’Umunyarwanda, Vincent Murekezi, ku cyaha cya ruswa yatanze mu rwego rwo kunyereza imisoro rushimangira ko ibyo avuga ko amafaranga 200.000 ya Malawi yayishyuye mu buryo bwubahirije amategeko atari ukuri rushimangira igifungo cy’imyaka 4 yahawe kuva muri Gashyantare 2017. Urukiko rwo mu mujyi wa Lilongwe rukaba rwarasanze […]

Karongi: Umusaza wafashwe asambana n’umugore w’abandi, yakubiswe arapfa

Umusaza witwa Hassan, yafatiwe mu mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Mataba, umurenge wa Rubengera ho mu karere ka Karongi, asambana n’umugore w’undi mugabo, arakubitwa nyuma bimuviramo gupfa. Hassan ngo yari umusaza w’imyaka 70, yari asanzwe afite abagore batanu bazwi, barimo umwe bafitanye isezerano, akaba yafashwe asambana n’umugore wa Ntakirutimana ufite imyaka 30. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali […]