Inteko Rusange y’Inteko ishinga amategeko kuri uyu wa Mbere, itariki 05 Werurwe yasuzumye ishingiro ry’umushinga w’Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda yagejejweho na minisitiri w’umurimo, Rwanyindo Fanfan wari uhagarariye Guverinoma.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yavuze ko Itegeko rigena Umurimo mu Rwanda, ryavuguruwe kugira ngo rihuzwe n’Amasezerano Mpuzamahanga y’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Umurimo yashyizweho umukono na Repubulika y’u Rwanda.
Yasobanuye impamvu 6 zatumye Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda rivugururwa:
1: Guhuza Itegeko rigenga Umurimo mu Rwanda n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’ u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015.
2: Guhuza Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda n’Amasezerano Mpuzamahanga y’Umurimo u Rwanda rwashyizeho umukono, harimo n’ayashyizweho umukono umwaka ushize agera kuri atandatu (6)
3: Guhuza Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda n’amasezerano agenga Isoko Rusange ry’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (East African Community Common Market Protocol).
4: Guhuza Itegeko rigenga Umurimo mu Rwanda n’ ibikorwa by’Umushinga w’Ibihugu bihuriye ku Muhora wa Ruguru ku bijyanye n’Urujya n’Uruza rw’Abakozi (Northern Corridor Integrated Initiative Project on Free Movement of Workers in Partner States).
5: Guhuza Itegeko rigenga Umurimo mu Rwanda n’Itegeko N°003/2016 ryo ku wa 30/03/2016 rishyiraho rikanagena imitunganyirize y’Ubwishingizi bw’Ibigenerwa Umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara.
6: Gukemura ibibazo bitandukanye (gaps) byagiye bigaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’Itegeko rigenga Umurimo mu Rwanda risanzweho.
Minisitiri Rwanyindo yavuze ko Mu bitekerezo bishya muri uyu mushinga w’Itegeko hari kugena imyaka fatizo yo gukora umurimo woroheje w’abana no gushyiraho Iteka rya Minisitiri rigena urutonde rw’imirimo ijyanye n’ubushobozi bw’abana.
Mu rwego rwo gushyiraho uburyo Abanyarwanda bashobora kujya gushaka imirimo mu bindi Bihugu, muri uyu Mushinga w’Itegeko hatekerejwe ko hajyaho uburyo bwo kuborohereza gushaka iyo mirimo (Labour Mobiliy).
Hatekerejwe kandi ko Rwiyemezamirimo watsindiye isoko, mbere yo kwishyurwa amafaranga ajyanye n’imirimo yakoze, agomba kugaragariza urwego rwatanze isoko ko nta mwenda abereyemo abakozi yakoresheje.
Mu gihe Urwego rwa Leta cyangwa Ikigo cyigenga kitabikoze kikishyura rwiyemezamirimo utahembye abakozi, urwo rwego rugomba kujya rwirengera kwishyura imishahara y’abo bakozi.
Ubugenzuzi bw’umurimo bwongerewe ingufu
Uyu Mushinga w’Itegeko ukaba ugena ububasha ku byemezo n’ibihano Umugenzuzi w’Umurimo ashobora gutanga igihe asanze hari aho amategeko agenga umurimo atubahirizwa neza.
Hateganyijwe kandi ibihano binyuranye birimo Ibihano byerekeye imirimo mibi ikoreshwa abana (Child Labor), hagamijwe guca burundu iyi mirimo, ndetse n’ibihano byerekeye kutubahiriza ibisabwa bijyanye n’ubuzima n’umutekano ku kazi (Occupational Safety and Health).

Abadepite batandukanye baboneyeho kubaza ibibazo
Depite Mukamana Elisabeth yabajije ikibazo kigira kiti: “Niba abana bagiye kugenerwa imirimo, kandi ikigero barimo ari icyo kwiga, aho ntibigiye kubangamira uburenganzira bwabo. Bikwiye kurebwaho kugira ngo bitanyuranya n’ibitenganywa n’Itegeko Nshinga.
Ku bijyanye n’abana, minisitiri Rwanyindo yagize ati: “ntibivuze ko umwana adakwiye gukora; hari imirimo yo mu rugo yoroheje k’umwana, no ku biga imyuga. Iyo mirimo izasobanurwa mu iteka rya Minisitiri ndetse n’amasezeramo mpuzamahanga.”
Depite Murara Jean Damascene nawe yavuze ko abenshi mu rubyiruko bari kwihangira umurimo nta ngwate, abaza icyo abantu badafite ingwate ariko bafite ubumenyi barateganyirizwa mu mushinga w’iri tegeko rishya.
Ku bijyanye n’ubushomeri n’abashaka kwihangira umurimo nta ngwate bafite, minisitiri yasubije ko biri muri gahunda y’igihugu yo gufasha abarangiza amashuri kubona akazi, kwiga imishinga no kubona ingwate yishingiwe na BDF.
Depite Mukazibera yavuze ko kenshi hagaragazwa kudakurikirana abanyeshuri bimenyereza umurimo, abaza niba muri uyu mushinga w’itegeko ibijyanye no kumenyereza umurimo byaraganiriweho hagati ya minisiteri y’umurimo na minisiteri y’uburezi mu gufasha abo banyeshuri.
Naho ku bijyanye no kwimenyereza akazi, Minisitiri Rwanyindo yavuze ko hari gahunda yo guhindura integanyanyigisho no gukorana n’amashuri y’imyuga kugira ngo abana bahabwe umwanya munini mu kwimenyereza akazi bifashishije Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, ndetse n’ihuriro ry’abikorera ku giti cyabo, PSF.
Abagize inteko ishinga amategeko bakaba bemeje ishingiro ry’umushinga w’Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda.
Kanda hano ukore SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


