Ntabwo nigeze ntuka Bishop Rugagi, nta n’ubwo namuteye amabuye- Miss Shanitah
Miss Umunyana Shanit ubwo yagiraga icyo asobanura nyuma y’ibyatangajwe ko yaba yaratutse Bishop Rugagi, yabihakanye avuga ko atigeze amutera amabuye cyangwa ngo anamutuke. Mu kiganiro yagiranye na RBA, Miss Shanitah yavuze ko ibyo yavuzweho birimo amakabyankuru, ko atagera aho abura uburere ngo abe yatuka uwo yita umushumba. Yagize ati “Ntabwo nigeze ntukana, naho nabura ubwenge […]
Koreya ya Ruguru yavuze ko igiye guhagarika igerageza ry’ibisasu bya kirimbuzi
Mu nama y’iminsi ibiri yahuje abayobozi ba Koreya y’Epfo n’iya Ruguru, mu murwa mukuru wa Pyongyang, hafashe imyanzuro itandukanye harimo guhagarika gukora no kugerageza ibisasu bya kirimbuzi. Uwari uhagarariye itsinda rya Koreya ya Ruguru, yavuze ko umukuru w’igihugu, Kim Jong-Un yarahiye kutazongera gukoresha ibisasu n’izindi ntwaro zigambiriye kugaba ibitero kuri Koreya y’Epfo. Perezida Kim kandi […]
Urupfu rw'umubyeyi wa Camarade rwatumye asiga APR FC muri Mali agaruka i Kigali
Mu rukerera rwo ku wa Kabiri nibwo Umunyamabanga wa APR FC, Kalisa Adolphe bakunze kwita Camarade, wari wajyanye na APR FC muri Mali, yapfushije nyina bimubera impamvu yo kugaruka i Kigali kumushingura. Nk’uko umuvugizi w’ikipe ya APR FC, Kazungu Clever abitangaza, ngo Camarade yagarutse i Kigali bitunguranye mbere y’uko umukino uba. Yagize ati “Umunyamabanga wa […]
Ubukungu bw’u Rwanda bwitezweho kuzamuka ku rugero rwa 6,5% muri uyu mwaka — BNR
Kubera ikirere cyiza, ubukungu bw’u Rwanda bwitezweho kuzamuka ku rugero rwa 6,5% muri uyu mwaka, bivuye ku rugero rwa 5,2% rwari rwitezwe mu mwaka ushize nk’uko byatangajwe na Bani Nkuru y’u Rwanda, BNR, kuri uyu wa Kabiri, itariki 06 Werurwe 2018. “Muri uyu mwaka turateganya gukora neza kurusha mu mwaka ushize. Ku Rwanda, turateganya kuzamuka […]
Dr Kiiza Besigye arashinja Perezida Museveni kugirira ishyari Perezida Paul Kagame
Museveni yahoze agirira ishyari Kagame kubera ukuntu uyu atera imbere kandi igihugu cye ari gito., ibi akaba ari ibyatangajwe n’umunyapolitiki, Dr Kiiza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Museveni aho yavugaga ku gikorwa cyo gukura Gen Kale Kayihura ku mirimo ye, aho yashimangiye ko yazize icyo yise ubwumvikane bucye hagati y’abakuru b’ibihugu byombi. Kuri iki […]
Uganda: Abanyarwanda basaga 30 bakurikiranweho ibyaha by’iterabwoba bagumishijwe muri gereza
Urukiko rw’ibanze rwa Mbarara rwagumije muri Gereza ya Mbarara Abanyarwanda basaga 30, Abagande 7, n’Abarundi 2 bashinjwa ibyaha by’iterabwoba, kugeza ku itariki ya 1 Mata 2018. Aba bakaba ari abafatiwe ku mupaka wa Kikagati uhuza Uganda na Tanzania mu Karere ka Isingiro, kuwa 11 Ukuboza 2017, bakajya gufungirwa muri Nalufenya. Iri tsinda ry’aba bantu n’abandi […]
Ndayisenga Valens na Uwizeye Claude bagiye gukinira ikipe yo mu Bufaransa
Abasore babiri b’Abanyarwanda, Valens Ndayisenga na mugenzi we, Uwizeye Claude, bagiye gukinira ikipe yo mu Bufaransa yitwa POCCL “Pays des Olonnes Cycliste CĂ´te de Lumière”. Valens ndayisenga yakiniraga ikipe ya Tirol, ubu akaba yari amaze iminsi nta kipe afite. Akaba agiye kwerekeza mu Bufaransa muri POCCL, muri iyi kipe ikomeye inafite ibyiciro by’abato n’abakuru bitabira […]
Itsinda ry’Abanyarwanda muri Uganda ryareze Gen Kale Kayihura muri ICC
Gen Kale Kayihura uherutse kuvanwa ku buyobozi bw’Igipolisi cya Uganda, yajyanwe mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ashinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu bivugwa ko yakoranye n’abo yayoboraga bagasubiza mu Rwanda ku ngufu itsinda ry’Abanyarwanda bari barahunze igihugu. Itsinda ryajyanye Kayihura mu rukiko riyobowe na Rugema Kayumba, wagiye uvugwaho gukorana na RNC gushishikariza Abanyarwanda bahungiye muri Uganda ibikorwa […]
Rema Namakula wabyaranye na Eddy Kenzo, avuga ko atarota yongera gukundana n’abahanzi
Urukundo hagati y’umuhanzi wo muri Uganda, Eddy Kenzo n’umukobwa witwa Rema Namakula, rwamaze imyaka myinshi, ndetse banabyarana umwana w’umukobwa. Mu gihe ubu bashwanye, uyu mugore avuga ko yahise ahurwa kuba yakongera gukundana n’ikitwa umuhanzi. Mu kiganiro yagiranye na Sanyu FM, Rema yatangaje ko yakundanye na Kenzo, amwizera, abona ari umuntu mwiza w’inyangamugayo kandi utuje, gusa […]
Gen. Gaciyubwenge uvugwaho ubugambanyi, yashyizwe ku rutonde rw’abashakishwa na Leta y’u Burundi
Gen Pontien Gaciyubwenge wahoze ari Minisitiri w’Ingabo, yashyizwe ku rutonde rw’abashakishwa n’inkiko z’u Burundi, bashinjwa kugira uruhare mu itegura n’ishyirwamubikorwa rya kudeta yapfubye mu 2015. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’urukiko rw’ikirenga rw’u Burundi, rigaragaza urutonde rwiganjemo abasirikare, abapolisi n’abanyapolitiki, bashakishwa ngo bahanirwe ibyaha bakoze ubwo hageragezaga kudeta. Umunyamabanga mukuru w’uru rukiko, Bangiricenge Agnes, atangaza ko […]
I Burasirazuba: Abahinze ibigori bakabiburira isoko, barataka inzara
Abahinzi b’ibigori mu Ntara y’i Burasirazuba barinubira kubura isoko ry’umusaruro w’ibigori bejeje, binubira ibiciro bagurirwaho n’abamamyi babahenda ndetse no kubihunika bikaba bitoroshye kubera kubura ibikoresho bya ngombwa. Abahinzi basanga bakwiye gufashwa bakagurizwa amafaranga mu gihe bategereje ko igiciro cy’ibigori kizamuka ndetse bavuga ko badafashijwe kubona ibikoresho byifashishwa bahunika ibigori bejeje, bishobora kwangirika bikabatera igihombo. Aba […]