Ubukungu bw’u Rwanda bwitezweho kuzamuka ku rugero rwa 6,5% muri uyu mwaka — BNR

Sangiza iyi nkuru

Kubera ikirere cyiza, ubukungu bw’u Rwanda bwitezweho kuzamuka ku rugero rwa 6,5% muri uyu mwaka, bivuye ku rugero rwa 5,2% rwari rwitezwe mu mwaka ushize nk’uko byatangajwe na Bani Nkuru y’u Rwanda, BNR, kuri uyu wa Kabiri, itariki 06 Werurwe 2018.
“Muri uyu mwaka turateganya gukora neza kurusha mu mwaka ushize. Ku Rwanda, turateganya kuzamuka kwa 6,5%,”Uwo ni umuyobozi wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, atangaza politiki y’ifaranga n’uko ubukungu buhagaze kuri uyu wa Kabiri.
Banki Nkuru y’Igihugu iratangaza iko igwa ry’ifaranga riteganywa muri uyu mwaka rizagera kuri 5.0% bivuye kuri 4.9% byari biteganyijwe mu mwaka ushize.
Guverineri Rwangombwa yatangaje ko imibare ikiri kwegeranywa ariko ubukungu bwitezweho kuzamuka kugera cyangwa bikarenga 5,2% by’izamuka ry’ubukungu riteganyijwe muri 2017.
Mu mwaka ushize , ibyo u Rwanda rwohereje n’ibyo rwatumije mu mahanga byagabanutseho 21.7% mu 2017 ugereranyije na 2016 kuko byavuye ku madolari miliyoni 1624.5 bigera kuri miliyoni 1271.8. z’amadolari y’Abanyamerika.
Ibi byatewe no kuzamuka kw’ibiciro ku masoko mpuzamahanga ndetse n’ubwiyongere bw’ibyo u Rwanda rwajyanye hanze birimo ikawa, icyayi, amabuye y’agaciro, sima, imyambaro n’ibyuma.
Naho agaciro k’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga kagabanutseho 0.4% mu 2017 ugereranyije na 2016, mu gihe agaciro k’ibyo rwoherejeyo kiyongereye ku kigero cya 57.6% bigera kuri miliyoni 943.5 z’amadolari bivuye kuri miliyoni 598.7 z’amadolari mu 2016.
 
Kanda hano ukore SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *