Ikipe ya Rayon Sports yagiye i Nyagatare gukina na Sunrise FC yiyemeje gutahana intsinzi
Ikipe ya Rayon Sports yerekeje mu karere ka Nyagatare ko mu Ntara y’i Burasirazuba,  gukina n’ikipe yaho ya Sunrise FC, ifite intego yo gutahana intsinzi igahita iza ku mwanya wa mbere muri shampiyona. Ikipe ya Sunrise FC yakiriye Rayon Sports kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Werurwe 2018, mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 14 […]
Uganda: Igipolisi kigiye guperereza ikibazo cyo gukoresha impunzi ubusambanyi kivugwamo n’abapolisi
Ibi Umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda akaba yabitangaje kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Werurwe, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri station nkuru ya polisi muri Kampala. Igipolisi cya Uganda cyatangaje ko kigiye gutangira iperereza ku bapolisi bacyo bavugwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gukoresha abantu ba ntaho nikora ubusambanyi ariko bikaba byibasira impunzi zahungiye muri iki gihugu. […]
Agathon Rwasa avuga ko amatora ya kamarampaka azasiga umwiryane mu Barundi
Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko y’u Burundi, Agathon Rwasa, avuga ko amatora Abarundi biteguye ya kamarampaka, azasiga abaciyemo ibice. Aganira na BBC, Agathon yatangaje ko yizeye neza ko abarundi benshi bazatora OYA, akaba afite impungenge ko ishyaka CNDD-FDD, Perezida Nkurunziza abarizwamo, rizatangaza ibitari ibyavuye mu matora. Ati “Ndabizi neza ko ayo matora ku Itegeko Nshinga azatuma […]
Green Party ikomeje kugaragaza kutishimira ibikubiye mu itegeko rishya rigenga amashyaka
Umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza, ntiyanyuzwe no kuba nta cyakozwe ku mavugurura basabye mu itegeko rishya rigenga amashyaka ku kijyanye n’inkunga igenerwa amashyaka ari kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu cyangwa mu badepite , aho avuga ko inkunga ya leta igenerwa umutwe wagize amajwi 5% mu matora ifasha uwatsinze aho gufasha […]
Abaturage baraburirwa kutizera abatekamutwe babashuka bakoresheje ikoranabuhanga
Ubujura bukorwa hifashishije ikoranabuhanga ni kimwe mu bibazo by’ingutu bihangayikishije isi yose. Mu myiteguro y’icyumweru cyahariwe ikoranabuhanga, Minisitiri Rurangirwa Jean de Dieu na ACP Peter Karake bagize ikiganiro cyaciye kuri imwe mu maradio hano mu Rwanda kuri uyu wa 25 Werurwe, bombi batanga imbuzi. Ni kenshi abakoresha murandasi bakira ubutumwa butandukanye bubizeza ibitangaza byo kubona […]
Igisubizo n’uburyo bwo kwirinda inkuba zikomeje kwica abantu bwabonetse
Mu gihe inkuba zikomeje kwangiza byinshi ndetse no guhitana ubuzima bw’abantu, Bwiza News yasuye amazu amwe namwe, insengero, amaduka n’ibindi muri Kigali isanga amenshi muri yo nta bwirinzi bw’inkuba (Lightining protectors/Paratonaire). POMEDITECH Ltd, ni iduka ricuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo imirindankuba no kuyishyira kumazu, ibikoresho by’ubwirinzi nka CCTV, ibikoresho byo muri sale z’inama, ibikoresho bitanga amashanyarazi […]
U Burusiya: Abagera kuri 64 bapfiriye mu nkongi y’umuriro yafashe inzu y’ihahiro
Abantu bagera kuri 64 nibo baburiye ubuzima mu nkongi y’umuriro yafashe inzu bahahiramo mu gace ka Siberia mu Burusiya. Mu gihe abandi benshi biganjemo abana bakomeje kubura. Iyi nzu yahiye yakorerwagamo ibindi bintu birimo sauna ndetse na kwerekana cinema. Abashinzwe iperereza mu Burusiya batangaza ko ibisenge bibiri byaguye mu byumba bibiri byerekana filime umuriro uhita […]
Afurika yamaze igihe kinini yaremeye gusigara inyuma, ariko ibyo bikomeje kugenda bihinduka- Perezida Kagame
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’umuyobozi mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, avuga ko hari ibirimo kugenda bihinduka ku mugabane wa Afurika wamaze igihe kirekire usigara inyuma muri byinshi. Perezida Kagame ibi yabitangaje mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama y’Ihuriro ryiswe ‘Next Einstein Forum’ i Kigali ku wa Mbere tariki ya 26 Werurwe […]
Ese koko Lt Gen. Tumukunde niwe wari nyirabayazana y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda?
Impinduka ziherutse gukorwa mu nzego z’umutekano za Uganda ngo zaba zisa nk’aho ari zo zihishe inyuma yo kugerageza kubyutsa umubano hagati y’iki gihugu n’u Rwanda kwatangiye kugaragara nyuma y’uko wari watangiye kugaragaramo igitotsi kuva mu Ukwakira mu mu mwaka ushize bikurikiye itabwa muri yombi ry’Umunyarwanda Rene Rutagungira wafashwe n’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda.(CMI). Kuri […]
RDC: Ubushinjacyaha burifuza gusubukura urubanza Moise Katumbi aregwamo gukoresha abacanshuro
Umushinjacyaha mukuru wa repubulika muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo arasaba Urukiko rw’ikirenga kugena itariki yo kumva urubanza rw’abacanshuro aregamo Moise Katumbi uteganya kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu nubwo agifite imbogamizi zirimo kuba afite ubwenegihugu burenze bumwe kandi itegeko nshinga ritabyemera. Ibi umushinjacyaha mukuru, Flory Kabange Numbi akaba yarabisabye mu mpera z’icyumweru gishize nk’uko ubusabe […]
Rusizi: Abajura baturuka hanze y’ikigo bajujubije abiga muri G.S Gihundwe
Ikibazo cy’ubujura bwa hato na hato bukorerwa abana b’abakobwa biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gihundwe ruri mu karere ka Rusizi, gikomeje gutera impungenge abanyeshuri, ababyeyi n’ubuyobozi bw’ikigo. Abanyeshuri batangarije Bwiza.com, ko ubwo bujura bukururwa n’uko inyubako y’igorofa bararamo iri hafi y’ishyamba kandi nta ruzitiro ruharangwa, nijoro nibwo bariturukamo bakamena ibirahure by’amadirishya bakabiba imyenda, amashuka, ibikapu […]
Abajyanama b’ Abatsindirano n’Ibimanuka ntibakorera abaturage
Ubushakashatsi bwa RALGA, umushinga DALGOR, bugaragaza ko bamwe mu batorerwa kujya muri njyanama z’uturere batajyana ibitekerezo by’ababatoye, ndetse na bike abaturage babahaye ntibagaruka ngo bababwire aho byahereye kuko ‘bababona gake’, babaheruka bitoresha. Mu kumenya uko bajyaho, abajyanama 50,2 % bavuga ko biyamamaje babisabwe n’abaturage, nyamara abaturage 38,7% nibo bemeza ko basabye abajyanama kubahagararira ; naho 5,6% […]
Nyamasheke: Bamwe mu bamugaye bavuga ko bugarijwe n’imibereho mibi
Bamwe mu bafite ubumuga bunyuranye mu karere ka Nyamasheke bavuga ko hari inzitizi nyinshi bagihura nazo bityo zigatuma imibereho yabo itaba myiza, bakaba basaba gufashwa. Baganira na Bwiza.com, bayitangarije byinshi bishingiye ku bukene bukabije bagifite, aho hari bamwe batabona na mituweli ngo bivuze, kuba bamwe mu bafite ubumuga bw’ingingo bikigoye kubona inyunganirangingo n’insimburangingo, bigatuma bahera […]
Ambasaderi mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda ararahirira inshingano ze
Peter H. Vrooman w’imyaka 52 akaba amaze gukora muri ambasadae zigera kuri 7 za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe amaze, biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Werurwe 2018 arahirira guhagararira igihugu cye mu Rwanda muri manda y’imyaka 3 nyuma yo kugenwa kuri uyu mwanya mu mwaka ushize. Peter Vrooman ukomoka muri […]