Bamwe mu bafite ubumuga bunyuranye mu karere ka Nyamasheke bavuga ko hari inzitizi nyinshi bagihura nazo bityo zigatuma imibereho yabo itaba myiza, bakaba basaba gufashwa.
Baganira na Bwiza.com, bayitangarije byinshi bishingiye ku bukene bukabije bagifite, aho hari bamwe batabona na mituweli ngo bivuze, kuba bamwe mu bafite ubumuga bw’ingingo bikigoye kubona inyunganirangingo n’insimburangingo, bigatuma bahera mu ngo ntibajye aho abandi bari,…
Nyirantezimana Immaculée, utuye mu murenge wa Kagano muri aka karere, avuga ko umwana we amaranye imyaka 6 ubumuga bw’imyanya y’ubuhumekero idakora neza, aho yavukanye ibibazo bikomeye by’umutima n’ibihaha, akagira no kuba n’umugabo we afite ubumuga bw’ijisho rimwe ritabona, ubukene no gutunga urugo wenyine, byose ngo bigatuma kwita kuri uwo mwana bimugora cyane.
Yagize ati “umwana wanjye yavukanye ubumuga bukomeye cyane kandi na se afite ubundi, mfite n’abandi bana ku buryo byanduhije cyane ku mwitaho, utwo nari mfite twose tunshiraho, mbona ashobora gutuma n’abazima bapfa nkomeje kumwitaho, numva ndahangayitse cyane ,ariko ubuyobozi ubwo bwatangiye kutwegera budusaba kubazana kubapimisha ngo dufahswe kubavuza, ndumva nshobora kugarura icyizere”.
Simbarikure Théogène, ushinzwe kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda zose za Leta muri aka karere, yavuze ko n’ubwo n’ibi bibazo byose biriho hakiri n’ikibazo cy’imyumvire muri bamwe, yo kumva ko uwamugaye nta cyo agomba kwikorera, akwiriye gufashwa gusa.
Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga w’Abakorerabushake (VSO) mu Ntara y’i Burengerazuba, Claude Gilbert Kamba, yabwiye Bwiza.com ko bamaze igihe bafasha abana b’incuke bafite ubumuga muri aka karere mu ishyirwa mu bikorwa ry’uburenganzira bwabo bwo kwiga, aho benshi bamaze kugana amashuri, banahugura abarimu n’abandi bayobozi mu buryo bwo kubitaho.
Akomeza avuga ko bafatanya n’ikigo cya Gatagara mu kubapima bakabasha kubona n’ubuvuzi bakeneye na bwo buzagarurira aba bana n’imiryango yabo icyizere.
Ati’’ turifuza ko abafite ubumuga babaho neza, ni yo mpamvu dukora ibishoboka byose, duhereye ku bana bato,ngo tubavuze, tubashyire mu mashuri, tubashakire uburyo bwose imibereho yabo yarushaho kuba myiza. Nyuma yo gupimwa ubumuga bwa buri mwana kiriya kigo kizabavura, amafaranga azakenerwa tuyatange kandi n’abagaragaje ikibazo cya mituweli tugiye kuyibatangira, tukizera ko nta mwana ufite ubumuga uzongera kuvutswa uburenganzira ubwo ari bwo bwose.’’
Akarere ka Nyamasheke kabarurirwamo abafite ubumuga basaga 10.000, abenshi bakaba ari abana n’urubyiruko.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com


