Uganda: Abanyarwanda umunani bakatiwe igifungo cy’amezi 13

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Gicurasi 2018, Abanyarwanda umunani bakatiwe igifungo cy’amezi 13 n’umucamanza w’urukiko rw’ibanze rwa Kabale, bashinjwa kwinjira mu gihugu cya Uganda mu buryo butemewe n’amategeko. Abo Banyarwanda ni Uwinduhaye Uwidonata w’imyaka 22, Uwimbabazi Karesi w’imyaka 23, Shantali Benemariya w’imyaka 27, Ajerie Mukunddantayambaje w’imyaka 23, Shantali Mukansiina w’imyaka 24, Habyarimana w’imyaka […]

RDC: Abantu babiri bahitanywe n’icyorezo cya Ebola

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ko abantu babiri bahitanywe n’icyorezo cya Ebola mu gace ka Bikoro, kari mu Burengerazuba bw’Amajyarguru y’iki gihugu. Ikinyamakuru The Mirror, gitangaza ko iyi Leta ifite impungenge ko iki cyorezo cyakongera kukibasira by’umwihariko na Afurika y’i Burengerazuba muri rusange, nyuma yaho kihahitaniye abantu basaga 11000 kuva mu 2014 […]

Zambia: Abakobwa bambara impenure bafatiwe ibyemezo bikarishye

Kaminuza iherereye mu gihugu cya Zambiya yasabye abakobwa bose biga muri iyi kaminuza ko uzahirahira yambara impenure ‘Mini’ nta kabuza azasohorwa muri iyi kaminuza. Ibi bije nyuma yaho abahungu biga muri iyi kaminuza batangarije ubuyobozi ko imyambarire y’abakobwa bahiga ibacumuza, aho usanga biga badatuje bitewe n’ibyo baba babona imbere yabo. Iyi kaminuza iherereye mu murwa […]

Ibihugu 10 byaje ku isonga ku musaruro mbumbe mu mwaka wa 2017

Ibihugu byo ku Isi byose si ko binganya ubukungu ugendeye ku musaruro mbumbe (GDP), aha ni ukuvuga umusaruro w’abenegihugu ubwabo, hatabariwemo inkunga zavuye hanze. Igihugu cya Qatar kikaba kiza ku isonga mu mwaka wa 2017. Nkuko dailyrecordnews dukesha iyi nkuru ibivuga, ibi bihugu biherereye ku migabane itandukanye y’Isi, urutonde rwakozwe hagendewe ku musaruro mbumbe wa […]

Imvura yaguye mu ijoro ryo ku Cyumweru yahitanye ubuzima bw’abantu 26

Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) itangaza ko imvura yaguye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki 7 Gicurasi 2018, yahitanye ubuzima bw’abantu 26, inangiza imitungo y’abaturage irimo amazu, imirima, amatungo,… Midimar itangaza ko ahanini abantu bagiye bicwa n’inkangu zagiye zimanuka ahantu hahanamye zikarengera inzu z’abaturage, abazirimo bakahasiga ubuzima, ibi bikaba byaragaragaye cyane mu turere […]

Burundi: Agathon Rwasa avuga ko inzego z’umutekano zibangamira abashaka kwigaragambya

Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko y’u Burundi akaba n’umuyobozi mukuru w’ishyaka ‘Amizero y’Abarundi’, Agathon Rwasa, ashinja inzego z’umutekano kubangamira abashaka kwigaragambya bamagana ihindurwa ry’Itegeko Nshinga. Rwasa arasaba umuyobozi wa komisiyo ishinzwe gutegura amatora (CENI) gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu guhagarika icyo ari cyo cyose kirimo guhungabanya umutekano w’abarwanashyaka b’Amizero y’Abarundi. Ibi yabimutangarije mu ibaruwa yamwandikiye ku […]

Umurongo w'abagabo undi inyuma, bakeneye kuntereta- Zari Hassan

Umuherwe w’umugore, Zari Hassan, aratangaza ko afite umurongo w’abagabo bamwiruka inyuma bashaka kumutereta nyuma yo gutandukana na Diamond Platnumz. Ibi bije nyuma yo kugura imodoka ihenze cyane yo mu bwoko bwa ‘Range Rover Sport’ abantu benshi bakavuga ko arimo kubiterwa n’agahinda ko kuba ari wenyine mu rukundo ndetse ko byaba bisa no kwihimura ku wahoze […]

Bane bo mu muryango wa Rwigara Assinapol barashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda

Abagize umuryango wa Assinapol Rwigara bitabye ubutabera mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 7 Gicurasi 2018, ngo baburanishwe urubanza mu mizi ku byaha baregwa birimo icyo guteza imvururu, cyangwa imidugararo muri Rubanda. Ubushinjacyaha burasaba ko n’abavandimwe babo bane bari mu mahanga bategekwa kwitaba ubutabera bw’u Rwanda bakaburanishirizwa hamwe.   Shima Diane Rwigara na […]

Mugabo dore ibyo ukwiye kwitwararika mu gihe ufite umugore utwite

Umugore utwite akenera byinshi bitandukanye bimufasha kumererwa neza mugihe atwite kimwe muri bimwe aba akeneye harimo no gutera akabariro nibyiza rero ko umenya uburyo bukwiye bwo guteramo akabariro igihe umugore wawe akuriwe(atwitwe). N’ibyiza ko umugore aryamira urubavu umugabo akamuturuka inyuma. Bitewe n’uko inda iba imaze kuba nkuru kiba kizira ko umugabo yajya hejuru y’umugore we […]

Umusore yibagishije inshuro zirenga 40 ashaka impinduka ku mubiri we- Amafoto

Bamwe mu rubyiruko rukomoka mu gihugu cya Australia, bagaragaje uburyo guhindura imiterere y’umubira wabo byabagoye kugeza ubwo babazwe inshuro zirenga 40, kugirango bagera ku ntego yabo. Bimwe mu bice uru rubyiruko rukunze kubagisha ni amazuru, indimi, amaso n’amatwi. DM dukesha iyi nkuru, bayitangarije ko batangira kwibagisha bari mu kigero cy ‘imyaka  11 na 21 y’amavuko. Umwe […]

Kuba twarasigaye inyuma ntabwo twahora tubivuga nkaho bishimishije- Perezida Kagame

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, akanaba Umuyobozi mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), avuga ko kuba uyu mugabane warasigaye inyuma atari ibyo guhora bivugwa nk’ibishimishije, ahubwo ko iterambere ryagerwaho ku bufatanye n’abandi. Iterambere rya Afurika, Perezida Kagame yarigarutseho mu nama yari ayoboye ya Komisiyo y’Umurongo Mugari wa Internet (Broadband Commission), yateraniye i Kigali ku […]

Congo: Umusirikare ufite ipeti rya Kapiteni yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu azira kugurisha amasasu

Urukiko rw’ibanze rwa giririkare mu gace ka Isoro, Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa 7 Gicurasi 2018, rwahamije icyaha abasirikare babiri barimo ufite ipeti rya kapiteni nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwiba bakagurisha amasasu mu buryo butemewe n’amategeko. Capt. Mondongo Monga yahamijwe icyaha, ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu, Adj.Alain Kasongo bafatanyije kwiba bakagurisha ayo […]