Bamwe mu rubyiruko rukomoka mu gihugu cya Australia, bagaragaje uburyo guhindura imiterere y’umubira wabo byabagoye kugeza ubwo babazwe inshuro zirenga 40, kugirango bagera ku ntego yabo.
Bimwe mu bice uru rubyiruko rukunze kubagisha ni amazuru, indimi, amaso n’amatwi.
DM dukesha iyi nkuru, bayitangarije ko batangira kwibagisha bari mu kigero cy ‘imyaka 11 na 21 y’amavuko. Umwe muri bo witwa Ethan wagerageje kwibagisha ururimi yasobanuye inzira y’umusaraba yanyuzemo.
Yagize ati “Uko mumbona uku, nibagishije inshuro 40, rimwe nkagenda igikorwa cyo kumbaga (Operation) kikanga nkabona ntibisa n’uko mbishaka, gusa ubu ndashima Imana ko byakunze, umubiri wanjye usa neza nk’uko nahoze mbyifuza”.
Ku isi hari abantu benshi usanga bateye uko babyifuza ndetse akenshi usanga bateye ubwoba bitewe n’ibyo baba barikoze ku mibiri yabo gusa na none ukwishyira ukizana kw’ikiremwamuntu kuba kugomba kubahirizwa ari nayo mpamvu mu bihugu bimwe na bimwe ku isi umuntu aba afite uburenganzi bwo gukora uko ashaka umubiri we.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…









