Kuki Leta igira ibanga umubare w’amafaranga izishyura ikipe ya Arsenal kandi ari ay’abaturage?
Iki ni ikibazo umuturage yabajije nyuma yaho Leta y’u Rwanda igiranye amasezerano n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yo kwamamaza ubukerarugendo bwarwo, ariko ikirinda gutangaza umubare w’amafaranga izatanga mu gihe cy’imyaka itatu amasezerano azamara. Mu kiganiro kirambuye ‘Imvo n’imvano’ cya radiyo BBC, ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Nduhungirehe Olivier yari umutumirwa muri […]
Uganda: Nixon Karuhanga ushinjwa gushimuta Joel Mutabazi, ibye byose byashyizwe hanze
Ofisiye mu gipolisi cya Uganda, Abby Kitagenda yatawe muri yombi ku wa Mbere tariki ya 28 Gicurasi 2018, ahaswe ikiboko n’abashinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda, avuga iby’amabwiriza bahabwaga na SSP Nixon Karuhanga , ubu ufunzwe ashinjwa gushimuta Joel Mutabazi. Nk’uko ikinyamakuru Spyreports kibitangaza, Abby Kitagenda yatangaje ko SSP Nixon Karuhanga ariwe wabahaga amabwiriza yo […]
Ibyo Diamond yananiwe gukorera Zari mu myaka 3, yabimikoreye mu mashusho y'indirimbo-Amafoto
Mu gihe kingana n’imyaka itatu umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania, yamaze abana na Zari mu nzu, batarakora ubukwe cyangwa ibindi birori byo kumwerekana mu muryango nk’umugore we, yabimukoreye mu mashusho y’ndirimbo . Ni indirimbo ‘Iyena’ Diamond yakoranye na Rayvanny, bombi bakorera umuziki mu nzu iwutunganya ya Wasafi. Amashusho yayo agaragaza Diamond yasezeranye na Zari […]
Umugabo wanjye anca inyuma agasambana n’abandi bagore kandi agiye guhabwa ubupasiteri vuba- NKORE IKI?
Nitwa Christine K. ntuye muri Kigali muri Gasabo. Ndifuza inama zanyu kuko ndi mu rugamba rukomeye kandi nkabona rutazanyorohera umunsi ruzaba rwabaye rusange. Maze imyaka ine nshatse umugabo, twabanye turi abakiristo cyane pe. Umugabo wanjye ari umuvugabutumwa na njye ndirimba muri korali, munyihanganire ntabwo nshaka kuvuga itorero n’aho dutuye neza. Nyuma yo kubyara umwana wa […]
Inkomoko y'insigamigani 'Gupfa agatandabazimu', ikomoka ku rupfu rwa Yuhi IV Gahindiro
Insigamigani ‘Gupfa agatandabazimu’ niyo izwiho kuba inkomoko y’urupfu rw’umwami w’u Rwanda, Yuhi IV Gahindiro, azize gutatira igihango yagiranye na nyirakuru witwaga Mitunga. Yuhi IV Gahindiro yimye ingoma ahasaga mu1746 Yari mwene Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo na Nyiratunga. Yagiye ku ngoma azunguye se, yimikirwa mu Ruhango rwa Mutakara na Nyamagana kwa Nangingare, hahoze ari muri […]
Urutonde rw'abakobwa 17 bahatanira ikamba rya Miss Burundi 2018- AMAFOTO
Abarundikazi 17 nibo babashije gutsinda banujuje ibisabwa mu majonjora yasojwe ku wa 28 Gicurasi 2018, yo mu ntara zose, bakaba bagomba kubonekamo uzambikwa ikamba rya nyampinga w’u Burundi 2018.
Kayonza: Abaregaga abakozi ba Sacco Ndego, ntibishimiye indishyi bahawe
Urubanza ubushinjacyaha mu karereka Ngoma rwaregagamo abari abakozi ba Sacco Ndego, mu karere ka Kayonza, bakatiwe igifungo cy’imyaka umunani n’ihazabu ya miliyoni icyenda n’ibihumbi magana arindwi mirongo itandatu na birindwi n’amafaranga magana ane na makumyabiri ( 9,767,420) kuri buri wese. Ibi ni ibyavuye mu isoma ry’uru rubanza ryabereye mu rukiko rwisumbuye rwa Ngoma, ku wa […]
Kigali: Umurenge wa Rwezamenyo wahembwe imodoka
Kuri uyu wa 01 Kamena 2018 hasojwe icyiciro cya kabiri muri iki gikorwa, Uturere n’Imirenge byitwaye neza byahawe ibihembo bitandukanye, aho umurenge wa mbere Polisi y’u Rwanda yawuhembye imodoka. Guhera tariki 31 Ukwakira 2017 Polisi y’u Rwanda k’ubufatanye n’umujyi wa Kigali nibwo hatangiye igikorwa cy’ubufatanye hagati y’umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga […]
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa Gatanu tariki ya 1 Kamena 2018
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa Gatanu, tariki ya 01 Kamena 2018, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 27 Mata 2018 n’iyo ku ya 02 Gicurasi 2018. 2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho: Incamake ya raporo ku kibazo cy’ibiza n’ibimaze gukorwa na Guverinoma y’u […]