Iki ni ikibazo umuturage yabajije nyuma yaho Leta y’u Rwanda igiranye amasezerano n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yo kwamamaza ubukerarugendo bwarwo, ariko ikirinda gutangaza umubare w’amafaranga izatanga mu gihe cy’imyaka itatu amasezerano azamara.
Mu kiganiro kirambuye ‘Imvo n’imvano’ cya radiyo BBC, ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Nduhungirehe Olivier yari umutumirwa muri iki kiganiro, yabajijwe ibibazo byinshi bitandukanye agasubiza, bagera ku kijyanye n’amafaranga u Rwanda ruzatanga, mu gusubiza akayagira ubwiru.
Umunyamakuru wa BBC : Na n’ubungubu ntabwo mwari mwagera igihe cyo kutubwira amafaranga mwatanze muri aya masezerano mwagiranye na Arsena?
Nduhungirehe, asubiza agira ati “Oya, kubera ko hariya ari ibanga hagati ya Arsenal n’u Rwanda, ibyo byo bisanzwe bikorwa.
Umunyamakuru, arongera ati “Bivuze ko ari ibyo mwumvikanye ko mubigira ibanga?
Nduhungirehe: “Yego, ni ibyo twumvikanye ndetse bisanzwe binakorwa, kuko u Rwanda ntabwo arirwo rwonyine rwamamaza ku makipe y’umupira w’amaguru, ibindi bihugu n’ibigo by’ubucuruzi byamamaza muri ayo makipe ntabwo bitangaza amafaranga byatanze, ni ibintu bisanzwe bikorwa ntabwo u Rwanda arirwo rwonyine rwasabwa gutangaza ayo mafaranga”.
Umunyamakuru : Nkurikije ibyo watubwiye, nshobora kwibwira amafaranga ayo ari yo, wavuze ngo amafaranga mwungutse mu bukerarugendo agera muri miliyoni 404 z’amadolari ya Amerika, uvuga ko ayo mwatanze muri Arsenal atarenze 3%. Nkurikije ibyo ibinyamakuru bivuga, nsanga ari nk’ukuri, yaba ari nka miliyoni 30 z’amadolari.
Nduhungirehe : “Ariya mafaranga ibinyamakuru bivuga ntabwo ariyo kuko ayatanzwe ni make kuri ariya, icyo nashakaga kwerekana ni ikigereranyo, niba ari miliyoni 400 ugafataho 3% cyangwa nayo ntagereho mu kwamamaza, ntabwo ari ibintu bitangaje”.
Kuki adatangazwa kandi ari amafaranga y’abaturage?
Mu gutanga ijambo ngo n’abakurikiye ikiganiro bagire icyo babivugaho bakoresheje umurongo wa telefoni, Rene Mugenzi, umunyarwanda uri mu Bwongereza yabajije ikibazo cye,
Agira ati “Kuvuga ngo amafaranga ya Leta ntushobora kuvuga umubare, ibyo ntabwo bibaho keretse wenda ari amafaranga ya kampani, ariko mu gihe ari amafaranga ya Leta bagomba gusobanura uko angana kuko ntabwo ari amafaranga yabo, ni amafaranga y’abaturage, ese bazabwirwa n’iki niba ayo mafaranga yaragize inyungu niba batazi umubare wayo?
Nduhungirehe arasubiza: “Ni amafaranga y’abaturage, mu Rwanda hari inzego, Inteko Nshingamategeko, hari urwego rushinzwe ubugenzuzi,… izo nzego zose zishobora kugenzura Leta ku mafaranga yaba yarakoresheje, ariko ibyo ntabwo bibuza kugira ibanga umubare w’amafaranga yishyuwe ku masezerano runaka”.
Abajijwe uburyo amasezerano nk’aya akorwamo, yasubije agira ati “ni mu rwego rw’imishyikirano, rwa negociation, uwamamaza produits runaka n’uwo ashaka kuzamamazaho barashyikirana bakaganira hanyuma bakumvikana umubare, ntabwo ibyo biba biri ku Karubanda”.
Ntiyemeranya n’abavuga ko ari ugusesagura amafaranga u Rwanda rukura mu nkunga:
Nduhungirehe avuga ko aya mafaranga u Rwanda rugomba guha ikipe ya Arsenal izaba yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda, ari abuvamo, ko ntaho ahuriye n’inkunga.
Ati “Ni amafaranga ava mu bukerarugendo, ntabwo ari amafaranga y’imfashanyo dukoresha, amafaranga y’imfashanyo aba atangwa mu bikorwa byihariye, ibihugu bidufasha bizi neza ko dufatanya kureba uburyo ayo mafaranga akoresha, rero ababivuga ni abigiza nkana”.
Muri gahunda ya Leta y’imyaka irindwi, harimo gukuba kabiri amafaranga u Rwanda rwinjiza mu bukerarugendo. Nduhungirehe avuga ko ayo mafaranga agomba kuzava kuri miliyoni 404 z’amadolari ya Amerika akagera kuri miliyoni 800 mu mwaka wa 2024.
Ashimangira ko nta gihombo u Rwanda ruzagirira muri aya masezerano, mu gihe ikipe ya Arsenal ngo iri mu zikunzwe cyane ku isi, kandi bazabasha kubona ijambo ‘Visit Rwanda’ rigomba kuzaba ryanditse ku myambaro y’abakinnyi b’iyi kipe.
Ku mugoroba wo ku wa 22 Gicurasi 2018, nibwo ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bitandukanye, hatangiye gucicikana amakuru avuga ko u Rwanda rwagiranye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Arsenal yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere(RDB) gifite mu nshingano ubukerarugendo mu Rwanda, cyemeje iby’aya masezerano y’ubufatanye, ko azagira uruhare mu kuzamura ubukerarugendo, ishoramari ndetse n’iterambere ry’umupira w’amaguru ariko abantu bamwe batangiye kuyavugaho, bamwe bayanenga ko atari akwiye.
Mu gihe abayobozi batandukanye mu Rwanda bagiye bikoma abagiye banenga iby’aya masezerano, nta n’umwe wigeze atangaza umubare w’amafaranga u Rwanda rugomba kwishyura Arsenal. Ariko ibinyamakuru bitandukanye byagiye bitangaza ko u Rwanda rushobora kuzishyura ikipe ya Arsenal amafaranga asaga Miliyoni 30 z’amadolari ya Amerika.



