Inama y’Abaminisitiri yemeje ingengo y’imari y'asaga miliyari ebyiri z'amadolari
None ku wa kabiri, tariki ya 12 Kamena 2018, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye, iyobowe na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, Dr. NGIRENTE Edouard. Inamay’Abaminisitiriyemeje Umushingaw’Itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2018/2019 ingana n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari ibihumbi bibiri na magana ane na mirongo ine n’eshatu, miliyoni magana atanu na mirongo itatu n’eshanu, ibihumbi magana inani […]
Dore impamvu Rafael Nadal afatwa nk’umukinnyi wa mbere muri Tennis
Rafael Nadal Perera uzwi ku izina rya ‘’Rafa’’ yavutse ku itariki ya 3 Kamena 1986, i Manacor ku kirwa cya Belearic muri Espagne. Yatangiye gukina umukino wa Tennis ubwo yari afite imyaka itatu y’amavuko, aho yatozwaga na nyirarume, Toni Nadal. Ku myaka umunani y’amavuko, Rafa yegukanye shampiyona y’abatarengeje imyaka 12 “under-12 regional tennis Championship”, bituma […]
Loni ibabajwe n’urupfu rw’umusirikare w’u Burundi warasiwe muri Centrafrika
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antà³nio Guterres yatangaje ko bababajwe n’umusirikare w’u Burundi wiciwe muri Repubulika ya Centrafrika, aho yari ari mu butumwa bwo kugarura amahoro. Guterres yatangaje ko urupfu rw’uyu musirikare rwatumye habaho icyunamo cyo kunamira n’abandi basirikare batanu ba Loni bamaze gusiga ubuzima bwabo muri Centrafrika kuva uyu mwaka watangira. Yatangaje kandi ko kwica […]
Rusizi: Col Mutembe yijeje abaturage ko abaherutse kurasa abasore 2 bazafatwa nta kabuza
Umuyobozi wungirije w’ingabo za Brigade ya 408 ikorera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, Col Frank Mutembe, yahumurije abaturage bo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi ababwira ko umutekano uhari ndetse anabizeza ko bidatinze abakoze ubwicanyi mu minsi ishize bazafatwa bakabiryozwa. Ni nyuma gato y’uko mu ijoro ryo ku wa 10 Kamena 2018, […]
RDC: Nta mukongomani uba hanze y’igihugu wemerewe kuzitabira amatora y’umukuru w’ibihugu
Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko nta muturage ukomoka muri kiriya gihugu uba hanze yacyo uzitabira ibikorwa by’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuwa 23 ukuboza 2018. Minisitiri ushinzwe gukurikirana abanyagihugu baba mu mahanga, Emmanuel Ilunga avuga ko habarwa abakongomani basaga Miliyoni 16 bibera hanze y’igihugu, bikaba byemejwe ko umuturage utazaba ari mu gihugu […]
Karongi: Ushinzwe uburezi mu karere yakubitiye umuyobozi w’ishuri mu maso y’abanyeshuri n’abarimu
Hashize ibyumweru bisaga 3 umukozi ushinzwe uburezi mu karere ka Karongi aciriye akanakubita umuyobozi w’ishuri ribanza rya Gataka mu murenge wa Mubuga ho mu karere ka Karongi, kugeza ubu ngo uwo mukozi akaba atarakurikiranwa. Uyu mukozi ushinzwe uburezi mu karere ka Karongi, Hitumukiza Robert yasuye kiriya kigo ubwo yasangaga hari abana bakerewe kugera ku ishuri […]
RDC: Abarwanyi ba ADF bigabije igiturage batwika ingo, amaduka y’ubucuruzi n'indi mitungo
Abarwanyi bo mu mutwe Allied for Democratic Forces (ADF) ukomoka muri Uganda ugakorera mu mashyamba ya Congo, uherutse kwigabiza icyaro cya Mavivi giherereye mu Majyaruguru y’agace ka Benin gituyemo abaturage benshi barabamenesha ndetse imitungo yabo barayishumika. Sptrepors dukesha iyi nkuru ivuga ko aba barwanyi batwitse ingo 5 z’abaturage zabagamo imiryango ndetse n’amaguriro y’ibicuruzwa agera ku […]
Oprah Uwoya ntiyorohewe n'umuzimu wa Agness Masogange uhora umutera
Nyuma yuko umunyamideli ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya Agnes Gerald wiyitaga Masogange yitabiye imana, Irene Oprah Uwoya ntatuje bitewe n’umuzimu wa Masogange uhora umutera. Irene Oprah Uwoya umugore wa Dogo Janja yatangaje ko adatuje ahanini bitewe n’ikibazo afite kimukomereye cyo guterwa n’umuzimu wu wahoze ari inshuti ye magara ndetse babanaga mu nzu imwe Masogange uherutse […]
Perezida Nkurunziza w’u Burundi abaye ikibasumba mu bayobozi- Twagiramungu Faustin
Umunyapolitiki, Twagiramungu Faustin, yagaragaje ibyishimo yatewe na Perezida Nkurunziza w’u Burundi waratangaje ko azava ku buyobozi mu 2020, ko ari inshingiro ry’ubumwe n’amahoro ku Barundi. Ku wa Kane tariki ya 7 Kamena 2018, Nibwo Perezida Nkurunziza yatangarije Abarundi n’amahanga ko yiteguye gushyigikira umukuru w’igihugu Abarundi bazitorera mu 2020, by’umwihariko ko we atazongera kwiyamamaza. Aho yagize […]
Amaso yaheze mu kirere ku Banyarwanda bari bijejwe gukurirwaho Viza za Afurika y’Epfo
Abanyarwanda bakorera ingendo muri Afurika y’Epfo bari bijejwe kwemererwa Viza, none amezi atatu ashize amaso yaraheze mu kirere mu gihe bizezwaga ko bizashyirwa mu bikorwa vuba. Ubwo Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yitabiraga inama yigaga ku ishyirwaho ry’isoko rusange rya Afurika, ku wa 21 Werurwe 2018, yizeje Abanyarwanda bose ko Viza basabaga bagiye muri […]
Perezida Trump na Kim wa Koreya ya Ruguru bemeranyije kuba inshuti z’akadasohoka
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un babonanye ku wa kabiri tariki 11 Kamena 2018, muri Singapore bemeranya kugirano umubano udasanzwe. Perezida Trump yavuze ko umubonano yagiranye na mugenzi we wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un wabaye “mwiza mwiza cyane,” kandi avuga ko […]
Rubavu: Umugore yafatanwe udupfunyika tw’urumogi atwambariyeho
Mu gitondo cyo ku itariki 11 Kamena uyu mwaka, Polisi mu karere ka Rubavu yafatanye umugore witwa Musabende Cecile udupfunyika 800 tw’urumogi arwambariyeho. Uyu mugore w’imyaka 43 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Rugerero, mu murenge wa Rugerero ahagana saa tatu. Ku byerekeye uburyo yafashwe, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) […]