Menya inkomoko y'insigamigani 'Yariye karungu'

 “Yariye karungu” cyangwa “Yarumye karungu”, wakomotse kuri Nyirakamagaza n’umugabo we Karungu bo mu Rwampara rwa Kigali, ku ngoma zo hambere. Bawuca iyo babonye umuntu warakaye yarubiye; ni bwo bavuga ngo “Nimumubise dore yariye Karungu.” Kubera iyo ngeso y’ubusambo, Rugarukiramfizi yamaze kunaniranwa n’abe mu Buganza, atura mu Bwanacyambwe, ahitwaga ku Gasharu; niho yise Mburabuturo. Amaze kuhatura, […]

Min. w'Intebe, Dr. Ngirente yatangije ikigega cyo guteza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga n'ubushakashatsi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Kamena 2018, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yatangije ku mugaragaro ikigega kizafasha guteza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga, ubushakashatsi no guhanga udushya (National Research and Innovation Fund) iki kigega kikazibanda ku gufasha cyane cyane abakiri bato kwihangira imirimo no gukora ubushakashatsi bagamije guteza imbere igihugu. Mu ijambo rye yagejeje ku […]

Nyamasheke: Umukobwa wari utwite yapfiriye mu Kivu

Cyiza Cécile w’imyaka 27 wari utuye mu mudugudu wa  Buhembe, akagari ka Ngoma mu murenge wa Bushekeri, mu karere ka Nyamasheke,  yasanzwe mu Kivu yapfuye, bikekwa ko yaba yiyahuye. Ku wa Kabiri, tariki ya 12 Kamena 2018, ubwo umurambo we wabonwaga wajyanwe mu bitaro bya Bushenge gusuzumwa nyuma urashyingurwa, ngo akaba yari atwite inda y’amezi […]

Igisirikare cya Uganda cyemeje itabwa muri yombi rya Gen Kale Kayihura

Igisirikare cya Uganda, UPDF cyemeje itabwa muri yombi ry’uwahoze ari umukuru w’igipolisi, Gen Kale Kayihura, kivuga ko yafashwe kuri uyu wa gatatu mu gihe kuri uyu wa Kabiri ari bwo hari hatangiye kuvugwa ko yatawe muri yombi ariko bamwe mu bo mu muryango we bakabinyomoza. Iyi nkuru iravuga ko Gen Kale Kayihura yafatiwe rimwe n’abandi […]

Umugabo akurikiranyweho gusambanya umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe amushukishije avoka

Polisi yo muri Kenya ikorera mu gace ka Mugirango  iri guhiga bukware umusaza w’imyaka 65 wari ufite umwanya ukomeye mu rusengero ukurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 13 usanzwe afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe. Uyu musaza utatangajwe amazina kuri ubu uri mu bwihisho ashinjwa gusambanya umwana baturanye mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2018 akaba yarahise acika […]

Amafoto: Perezida Kagame yabonanye na Perezida w’u Burusiya mbere y’uko Igikombe cy’Isi gitangira

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ari mu gihugu cy’u Burusiya, aho yakiriwe na mugenzi we, Vradmir Putin ku ngoro ye I Kremlin nyuma y’iminsi mikeya minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu, Sergei Lavrov, akubutse mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Nk’uko bigaragara ku mafoto dukesha urubuga rwa perezidansi, perezida kagame yakiriwe na mugenzi we w’u Burusiya, Vradmir […]

Imisanzu y’abaturage y’ubwisungane mu kwivuza ishobora kwiyongera

Imisanzu y’abaturage mu bwisungane mu kwivuza ishobora kwiyongera nk’uko bitangazwa na minisiteri y’igenamigambi isobanura ko ngo ikiguzi cy’ubuvuzi cyiyongereye ku buryo ngo bishobora guteza ikibazo igihe nta gikozwe. Ibi ngo bizakorwa mu rwego rwo gufasha gahunda y’ubwisungane mu kwivuza kurushaho guha service inoze abanyamuryango bayo, ariko hakanakumirwa ibibazo byavuka, kuko ngo leta idashobora kongera amafaranga […]

Ibyo wamenya kuri Isabel dos Santos, umugore w’umuherwe kurusha abandi muri Afurika- AMAFOTO

Isabel yavutse ku wa 20 Mata 1973, ni umugore w’imyaka 45 y’amavuko, akaba aza ku isonga ku rutonde rw’abagore b’abaherwe ku mugabane wa Afurika mu 2017 . Isabel ni umukobwa w’imfura wa José Eduardo dos Santos, wayoboye Angola imyaka 39, kuva mu 1979-20017. Mu mwaka wa 2013, ikinyamakuru ‘  Forbes  magazine’ cyatangaje ko ahanini ubutunzi […]

Uganda: Umudepite arakekwaho kugira uruhare mu iyicwa rya mugenzi we w’umudepite

Igipolisi cya Uganda cyataye muri yombi umudepite wo mu ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi ukekwaho uruhare mu iyicwa rya mugenzi we w’umudepite witwa Ibrahim Abiriga wishwe mu cyumweru gishize. Uyu mudepitekazi witwa Betty Nambooze  yakuwe iwe mu rugo ahitwa Mukono, mu birometero 25 ugana mu burasirazuba bwa Kampala, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki […]

Uganda yarekuye abapolisi 3 ba Kenya yari imaze iminsi yarataye muri yombi

Igisirikare cya Uganda, UPDF cyarekuye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Kamena abapolisi 3 bo muri Kenya bari bataye muri yombi kuwa Mbere w’iki cyumweru ubwo bari kumwe n’abarobyi ku birwa bya Mageta na Hama biherereye mu kiyaga cya Victoria bakabajyana muri Uganda. Umuyobozi w’agace ka Siaya, Jacob Narengo yavuze ko abasirikare ba UPDF […]

RDC: Jean-Pierre Bemba ashobora gusaba impozamarira isaga miliyoni 100 z’Amayero

Nyuma y’aho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rufatiye icyemezo cyo kurekura Jean-Pierre Bemba wahoze ari umukuru w’inyeshyamba akaba yari amaze imyaka 10 afunze ashinjwa ibyaha by’intambara, benshi batangiye kuvuga ko uyu mugabo ashobora gusaba impozamarira ishobora kugera muri miliyoni 100 z’Amayero nk’uko byemezwa na Me Aimé Kilolo wunganiye Bemba imyaka 6 muri uru rukiko. Kuri Me Kilolo, […]

DFID iremeza ko inkunga y’u Bwongereza ku Rwanda ntaho ihurira n’amasezerano yarwo na Arsenal

Ikigo cy’igihugu mu Bwongereza gishinzwe iterambere mpuzamahanga (DFID) cyahakanye amakuru y’itangazamakuru ryo muri iki gihugu rivuga ko u Rwanda rwakoresheje amafaranga y’inkunga ruhabwa mu kugirana na Arsenal amasezerano agamije kurushaho guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo rw’igihugu ngo kirusheho gusurwa kinashorwemo imari. Ni amasezerano y’imyaka 3 u Rwanda na Arsenal byagiranye, aho ku myambaro y’iyi kipe ku […]

Urwego rw’Umuvunyi ruranenga zimwe mu nzego z’ubuyobozi zikigorana mu gutanga amakuru

Urwego rw’umuvunyi ruvuga ko hakiri zimwe mu nzego z’ubuyobozi zigitanga amakuru bigoranye bityo bikaba byagira ingaruka zirimo no kuba umunyamakuru yajya kwishakishiriza andi makuru ku ruhande ndetse rimwe na rimwe akaba yatangaza atari yo. Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’ umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi ushinzwe gukurikirana imyitwarire y’abayobozi, Mugeni Cecile mu nama yabaye kuri uyu wa […]

Abo mu muryango wa Gen Kayihura bahakanye amakuru ko yaba yacikiye mu Rwanda

Guhera kuri uyu wa 12 Kamena 2017, ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ahandi hirya no hino ku mbuga za interineti haracicikanaga amakuru ko Gen Kayihura yatawe muri yombi akaba afunze mu gihe abandi bavuga ko yacitse agahungira mu Rwanda. Ikinyamakuru chimpreports cyo kiravuga ko IGP Gen Kayihura yibereye iwe aho atuye mu gace ka Kasagama, Lyantonde […]

Rusizi: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko kimwe mu bibazo bihangayikishije kikaba n’imbogamizi y’iterambere ari ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi n’inzoga z’inkorano. Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel yavuze ko muri aka karere ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko rigaragara cyane, ikaba imwe mu mpamvu z’idindira ryarwo mu iterambere. Avuga ko buri gihe […]

Amateka n’udushya twagaragaye mu mikino y’igikombe cy’Isi

Imikino cy’igikombe cy’Isi cy’umwaka wa 2018 irakozwaho imitwe y’intoki, kuko kizatangira ku wa kane, tariki ya 14 Kamena 2018 mu Burusiya. Gifite amateka y’abantu n’ahantu ndetse n’ibintu, kikaba cyararanzwe n’udushya twinshi kuva mu 1930 gikinirwa bwa mbere, ubu kigiye gukinirwa ku ncuro ya 21. 1.Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru FIFA ryashinzwe n’umunyamakuru Uwo ni umufaransa Robert Robert […]