Cyiza Cécile w’imyaka 27 wari utuye mu mudugudu wa Buhembe, akagari ka Ngoma mu murenge wa Bushekeri, mu karere ka Nyamasheke, yasanzwe mu Kivu yapfuye, bikekwa ko yaba yiyahuye.
Ku wa Kabiri, tariki ya 12 Kamena 2018, ubwo umurambo we wabonwaga wajyanwe mu bitaro bya Bushenge gusuzumwa nyuma urashyingurwa, ngo akaba yari atwite inda y’amezi 4.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ngoma, Ngaboyaruti Jean Baptiste yatangarije Bwiza.com, ko uyu mukobwa yagiye kwipimisha inda ku wa 28 Gicurasi ku kigo nderabuzima cya Kamonyi, mu murenge wa Ruharambuga muri aka karere, ku cyumweru gishiize aburirwa irengero.
Uyu mukobwa yasengeraga mu itorero ADEPR, se ni umuvugabutumwa muri iri torero paruwasi ya Nyarusange. Abaturanyi bakeka ko yiyahuye kubera kunanirwa kwakira ibyamubayeho.
Bavuga ko yaba yaratinye igisebo mu bakobwa basenganaga muri ADEPR, hakaba n’abavuga ko nyuma y’ibi byose ashobora kuba yaratangiye gutotezwa n’ababyeyi be n’umusore amukwepakwepa akabona nta kindi gisigaye uretse kwiyahura.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Kamari Aimé Fabien yemeje aya makuru, asaba ababyeyi kujya bakurikirana abana babo igihe bagize ingorane bagatwara inda zitateganijwe.
Ati’’ ntitwamenya neza icyamuteye kwiyahura, biracyari mu iperereza, ariko umuryango w’umwana wagize ingorane agatwara inda nk’iyo ukwiye kumuba hafi ukamuhumuriza, ukamwereka ko ubuzima bukomeza, ntahabwe akato, haba mu muryango cyangwa aho agera hose.’’
Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com


