Yishe umukunzi bahuriye kuri internet wamwizezaga ko ari isugi
Umusore w’imyaka 28 wo muri Taiwan yasanzwe amanitse mu mugozi mu gihe umurambo w’umukobwa wari inshuti ye bahuriye kuri internet wasanzwe mu busitani. Biravugwa ko umusore yishe umukobwa wamubwiraga ko ari isugi nyuma yo kumenya ko yasambanye n’abagabo benshi. Nk’uko urupapuro uyu musore Gary Chu yasize yiyahura rubigaragaza, ngo uyu mukobwa w’imyaka 27 witwa Yee-min […]
Uganda: Gen Kale Kayihura ngo yari amaze imyaka 2 acungirwa hafi
Mu 2016 ubwo Gen Kale Kayihura yagiraga uruhare rukomeye mu gushyigikira Museveni mu matora, ngo uwari minisitiri w’umutekano, Lt Gen Henry Tumukunde yakoze ibishoboka ngo uwahoze ari umukuru w’igipolisi Atari kurema uburyo bwe bwite bwari kuzamworohereza kugera ku nzozi ze zo kuba perezida. Muri uyu mwaka ngo perezida Museveni akaba yari yakiriye amakuru y’ubutasi avuye […]
Polisi y’u Rwanda irasaba buri wese kugira uruhare mu kwirinda inkongi y’umuriro muri ibi bihe by’izuba
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gukumira, kurwanya no kuzimya inkongi y’umuriro (Fire and Rescue Brigade) rikangurira buri muntu wese kuba maso ndetse akagira uruhare mu gukumira inkongi z’umuriro kuko zangiza ibintu bitandukanye ndetse zigahitana n’abantu. Umuyobozi w’iri shami Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega yatanze ubu butumwa kuko muri iki gihe cy’impeshyi […]
Abarundi basaga 100 babaga mu Rwanda binyuranyije n’amategeko basubijwe iwabo
Abarundi bagera ku 115 babaga mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuri uyu wa Gatandatu, itariki 23 Kamena basubijwe iwabo, aho bakiriwe n’inzego z’ubuyobozi ku Kanyaru, muri Komini Ntega yo mu Ntara ya Kirundo. Baratangaza ko bazize igitero giherutse kugabwa mu Karere ka Nyaruguru bikekwa ko abakigabye baturutse mu Burundi. Aba Barundi birukanwe mu Rwanda […]
Ishyaka Green Party rirasaba umutekano usesuye mu gihe rizaba riri kwamamaza abazarihagararira mu Nteko
Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije , DGPR risaba ko ibyaribayeho ubwo ryamamazaga umukandida wa ryo mu matora aheruka y’Umukuru w’igihugu bitakongera kuba mu gihe abazarihagararira mu Nteko Ishinga Amategeko bazaba bari mu bikorwa byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu. Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’iri shyaka, Dr Frank Habineza ubwo bari […]
Bujumbura: Abafaransa bane n’Umurundi ukora mu nzego z’ubutasi batawe muri yombi bashinjwa ubutekamutwe
Igipolisi cy’u Burundi cyataye muri yombi Abafaransa bane n’umurundi umwe ukora mu biro by’iperereza bazira ibikorwa by’ubutekamutwe. Igipolisi cy’u Burundi kivuga ko aba batawe muri yombi kuri uyu wa Gatandatu, itariki 23 Kamena bafatiwe mu murwa mukuru Bujumbura. Igipolisi kikaba gishinja aba bantu ubujura bukoreshejwe gushukana ndetse n’ibyaha bifitanye isano no guhungabanya ubukungu bw’u Burundi. […]