Nyamasheke: Abanyamadini barasabwa kwigisha urubyiruko umuco w’ubutwari

Abaturage b’umurenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke barashima ubutwari bw’ ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu Abanyarwanda bakaba bashyize imbere ubumwe n’ubwiyunge. Ubwo abakirisitu ba paruwasi za Kamonyi na Gihinga mu itorero Methodiste Libre muri uyu murenge bibukaga bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakanaremera bamwe mu bayirokotse batishoboye, […]

Abakobwa 5 b'uburanga bakomoka ku banyapolitiki bo muri Kenya-Amafoto

Hari abakobwa bamwe na bamwe usanga bakunze kugaragara ku mbuga nkoranya mbaga cyangwa mu buzima bw’imyidagaduro nyamara bakomoka mu miryango ikomeye y’abanyapolitiki bafite imyamya ikomeye mu bihugu. Bwiza.com yahisemo kubakusanyiriza bamwe mu bakobwa b’ibyamamare bakomoka mu miryango y’abayobozi (abanyapolitiki)bakomeye muri Kenya. 1.Lupita Nyong’o: Uyu mukobwa yatwaye igihembo kitiriwe Oscar nk’umukinnyi w’amafilimi ukunzwe, avuka kuri Guverineri […]

Dore urutonde rw’inyamaswa 10 ziramba ku isi kurusha izindi

Ku isi habarurwa amoko y’inyamaswa asaga Miliyoni 8. Gusa muri izo nyamaswa zaba iziba I gasozi, mu kirere no mu mazi si ko zinganya ubushobozi bwo kuramba ku isi kuko hari n’izidashobora kumara byibuze amasaha 24. Gusa ibi ntibikuraho ko hari n’izimara mu myaka amagana iyo nta mpanuka zihuye na zo ngo zibe ari zo […]

Nihagira umuntu unzanira ifoto ari kumwe n’Imana, nzahita negura-Perezida Duterte

Perezida wa Philippines, Rodrigo Duterte akomeje gukurura impaka kubera amagambo avuga ku byerekeye imana ndetse imvugo ze nyinshi zikaba ziganjemo kuyihakana. Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo uyu muperezida w’imyaka 73 y’amavuko yahagaze imbere y’imbaga ahakana ko Imana itabaho ndetse ko nihagira umuntu umuzanira ifoto yayo azahita yegura ku buperezida nta we agishije inama. Yagize ati […]

Afurika y’Epfo: Umuhungu wa Jacob Zuma yatawe muri yombi

Umuhungu w’uwahoze ari perezida wa Repubulika y’Afurika y’Epfo Zuma, Duduzane Zuma aherutse gutabwa muri yombi ku kibuga cy’indege cya Johannesburg na we akurikiranyweho ibyaha bya ruswa. Duduzane yagaragaye muri kariya gace mu cyumweru cyashize ubwo yari yitabiriye imihango yo gushyingura umuvandimwe we, ubwo yahitaga atabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo gushaka guha ruswa Minisitiri w’Imari […]

Mageragere: Umusore yatawe muri yombi agerageza kwinjiza urumogi muri gereza

Polisi yo mu karere ya Nyarugenge icumbikiye umusore w’imyaka 23 ukurikiranyweho gushaka kwinjiza ibiyobyabwenge muri gereza ya Mageragere birimo urumogi. Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali, Senior Supt. Emmanuel Hiatayezu avuga ko uyu musore yatawe muri yombi kuwa 7 Nyakanga ubwo yari atwaye inusu y’urumugi mu nkweto agashaka kurwinjirana muri gereza ngo aruhereze abo […]

Abatwa n’abakobwa ntibashishikajwe no kwinjira mu gisirikare cy’u Burundi

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Col.Floribert Biyereke atangaza ko umubare w’abinjira mu gisirikare utiganjemo abakobwa n’abakomoka mu bwoko bw’Abatwa. Avuga ko mu biyandikishije kwinjira mu gisirikare ku rwego rw’abofisiye harimo abakobwa 10 n’abatwa 4, naho mu ku rwego rw’abasirikare bato abiyandikishije basaga 2000, abakobwa ni 108, abatwa bakaba 60. Yakomeje avuga ko kwinjiza abasirikare bashya bikorwa […]

RDC: Abantu 10 batwikiwe mu nzu barakongoka abandi 7 baburirwa irengero

Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, abantu 10 bo mu gace k’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bishwe batwikiwe mu nzu n’abarwanyi bivugwa ko ari abo mu mutwe witwaje intwaro waturutse muri Uganda, ADF Nalu, mu gihe abandi 7 bakomeje kuburirwa irengero. Africanews dukesha iyi nkuru ivuga ko ibi byabaye mu mpera z’iki cyumweru gishize, bikaba […]

Rwamagana: Ikibazo cy’imirire mibi mu bana cyafatiwe ingamba

Ku wa Gatandatu tariki ya 7 Nyakanga 2018, mu karere ka Rwamagana hakozwe umuganda udasanzwe wo kwita ku gikoni cy’umudugudu, ubuyobozi bw’akarere butangaza ko bwagishyizemo imbaraga hagamijwe kurandura burundu ikibazo cy’imirire mibi. Abaturage batuye imidugudu yose 427 bakoze umuganda udasanzwe bagamije kurwanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana banitegura iminsi 10 yo kwita kuri aba bana […]