Twese dufite inshingano zo kurinda ibyo twubatse dufatanyije – Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yabwiye abasoje Itorero Indangamirwa Icyicaro cya 11 ko buri wese afite inshingano zo kurinda ibyo bubatse bafatinyije ndetse abashishikariza kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda kuko kitakiri cya kindi abantu bumvaga ko kijyamo abantu babi muri sosiyete. Kuri uyu wa 05 Kanama 2018 nibwo perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiye I […]
Gilbert Mwenedata ,wifuje kuba perezida ntibimuhire, yashinze umutwe wa politiki yise IPAD-Rwanda
Gilbert Mwenedata wigeze gushaka guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu nk’umukandida wigenga mu matora yabaye mu 2017 ntibimuhire nyuma akaza gufata iy’ubuhungiro, kuri ubu yashinze ishyaka rya politiki ryiswe IPAD-Rwanda (Initiative du Peuple pour l’Alliance Démocratique). Itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa IPAD-Rwanda, Gilbert Mwenedata, Bwiza.com yabashije kubona, riravuga ko iri shyaka riharanira Ubumwe, Ubufatanye n’Ubutabera. Iri […]
Abaganga b’Abanyamulenge bavuye mu Rwanda bagiye kujya bajya kuvura ku buntu i Minembwe
Itsinda ry’abaganga b’impuguke mu kuvura indwara zitandukanye bakomoka I Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo baba mu Rwanda, batangije igikorwa ngarukamwaka cyo kujya bajya ku ivuko bakahamara icyumweru bavura abantu batandukanye bakeneye ubuvuzi. Ku itariki 30 Nyakanga nibwo itsinda ry’aba baganga baturutse mu Rwanda bageze ku ivuko I Minembwe mu gikorwa cyo kuvura abarwayi indwara zitandukanye kizamara […]
Perezida Salva Kiir yashyize umugore we ku ipeti rya Major General
Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo yazamuye mu ntera umugore we, Mary Ayen amugira Major General nk’uko bitangazwa n’gisirikare cy’igihugu. Iteka rya perezida Salva Kiir, ari nawe mugaba w’ikirenga w’ingabo za SPLA, ntirisobanura inshingano umugore wa mbere muri Sudani y’Epfo azaba afite nk’umujenerali. Urubuga Daily Monitor dukesha iyi nkuru ruravuga ko hari abandi bagore babiri, […]
Muhanga: Batatu batawe muri yombi bashinjwa gutunga ibyibano
Polisi mu Karere ka Muhanga yataye muri yombi abantu batatu bakekwaho gutunga ibikoresho bya elegitoroniki byibwe, batawe muri yombi mu mukwabu wabereye mu Mirenge ya Nyamabuye na Shyogwe kuwa 03 Kanama. Umuvugizi wa polisi mu majyepfo, CIP Emmanuel Kayigi, yavuze ko uyu mukwabu wakozwe nyuma y’uko abaturage bari bakomeje gushyira mu majwi agatsiko k’abantu bijandika […]