Polisi mu Karere ka Muhanga yataye muri yombi abantu batatu bakekwaho gutunga ibikoresho bya elegitoroniki byibwe, batawe muri yombi mu mukwabu wabereye mu Mirenge ya Nyamabuye na Shyogwe kuwa 03 Kanama.
Umuvugizi wa polisi mu majyepfo, CIP Emmanuel Kayigi, yavuze ko uyu mukwabu wakozwe nyuma y’uko abaturage bari bakomeje gushyira mu majwi agatsiko k’abantu bijandika mu bujura no kugura ibikoresho bya elegitoloniki byibwe.
Muri uyu mukwabu hafatiwemo abitwa, Felix Uwilingiyimana, Murtas Ngiruwonsanga na Emmanuel Ndiramiye, bafatanywe za mudasobwa, amatelephone, na za televizeri.
CIP Kayigi yakomeje avuga ko aba batawe muri yombi bafungiye kuri station ya polisi ya Nyamabuye mu gihe RIB ikomeje iperereza. Aba batatu bafashwe biravugwa ko hari akandi gatsiko bakorana bamwe muri ko baherutse gutabwa muri yombi.
Umuvugizi wa polisi akaba asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe y’abantu bakekaho kuba mu bikorwa bitemewe n’amategeko, ndetse abasaba kujya iteka bagurira mu maduka azwi mu rwego rwo kwirinda kugura ibyibano.
Â


