Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kugira ngo ibibazo by’umutekano muke n’amakimbirane yugarije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’akarere k’Ibiyaga Bigari bikemuke, hakenewe kwita ku mpamvumuzi ya buri kimwe.
Umukuru w’Igihugu yabitangarije i Chantilly mu Bufaransa, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku miyoborere n’iterambere (WPC).
Mu kiganiro yatangiye muri iyi nama, yavuze ko ibibazo byugarije RDC n’akarere muri rusange bidashobora gukemurwa mu ijoro rimwe, ashimangira ko hakenewe kwita ku mpamvumuzi yatumye bibaho.
Ati: “Ibibazo ntibishobora gukemuka mu ijoro rimwe. Ibibazo ntibikemurwa mu gihe gito. Hakenewe kureba ku mpamvumuzi ya buri kimwe, ibiganiro bigahabwa igihe gihagije kugira ngo abantu bashake igisubizo buri wese abonamo inyungu.”
Ibibazo by’amakimbirane ari muri Congo Kinshasa by’umwihariko intambara imaze imyaka irenga ine isakiranya Ingabo z’iki gihugu n’umutwe wa AFC/M23 byatumye umubano wa Kinshasa n’u Rwanda uzamo ibibazo; ndetse binateza umwuka mubi hagati yarwo n’ibindi bihugu birimo u Burundi na bwo bufite ingabo mu burasirazuba bwa Congo.
Ibihugu bitandukanye n’imiryango mpuzamahanga yagerageje guhosha uwo mwuka mubi, gusa kugeza ubu nta musaruro ufatika uragerwaho.
Perezida Paul Kagame yanenze abashaka gukemura ibibazo biriho kuba bita ku nyungu zabo, aho kwita ku bibazo by’abaturage.
Ati: “Hari ibiba ukabyibazaho cyangwa se bidakwiye, mu by’ukuri bitari gukemura impamvu muzi z’ibibazo, kandi ibiganiro ntibibe ibikemura ibibazo by’abaturage. Ni bwo hazamo kureba ku nyungu, bikagena ikiva muri buri ntambwe y’urugendo.”
Kagame yavuze ko kuri ubu ategereje kureba niba Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar bamaze igihe bayoboye ibiganiro by’amahoro bya Doha na Washington bazemera gushyira ku ruhande inyungu zabo bwite, bagakemura ibibazo uko bikwiye.


