20260425_140153

Umuyobozi mushya wa MONUSCO yasuye ‘FDLR zitegura koherezwa mu Rwanda’

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi mushya w’ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, James Swan, kuri uyu wa Gatandatu yasuye abo bivugwa ko ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR bahurijwe mu kigo cya Mubambiro, mbere y’uko boherezwa mu Rwanda.

Abarwanyi Swan yasuye ngo ni abemeye ubusabe bw’ingabo za FARDC zabasabye kurambika intwaro hasi bakazishyikiriza, kugira ngo bazoherezwe mu Rwanda.

Ni nyuma y’uko amasezerano y’amahoro RDC yasinyanye n’u Rwanda muri Kamena 2023 yahaye Kinshasa umukoro wo gusenya FDLR, umutwe w’abajenosideri umaze igihe ukorana n’ingabo zayo.

Itangazamakuru ryo muri Congo Kinshasa riravuga ko bisabwe na guverinoma ya Congo, MONUSCO ari yo igomba gukora inshingano zo kwambura intwaro, gusubiza mu buzima busanzwe no gucyura FDLR.

Umuyobozi mushya wa buriya butumwa bwa Loni ubwo yasuraga RDC muri iki cyumweru, yongeye gushimangira ko ikibazo cya FDLR gikomeje kuba icy’ingenzi kuri MONUSCO no ku muryango mpuzamahanga, kikaba kiri mu myanzuro y’Inama y’Umutekano ya Loni.

Yavuze ko yatewe impungenge n’imibereho y’abagore n’abana bari i Mubambiro, agaragaza ko buri murwanyi uretse intambara aba ateye indi ntambwe iva kure y’ihohoterwa.

Mu Ukwakira 2025 ni bwo Guverinoma ya RDC ibinyujije mu ngabo za FARDC, yahamagariye FDLR guhagarika imirwano no kwinjira muri gahunda yo kurambika intwaro no gucyurwa, hakurikijwe amasezerano ya Washington ashyira imbere gusenya uwo mutwe.

Icyakora amakuru aturuka mu bice bitandukanye avuga ko hari abarwanyi ba FDLR bagifatanya urugamba n’ingabo za RDC zigihanganye na M23, ndetse ko Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi amaze igihe yakira abantu batandukanye barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda mu rwego rwo kongerera ingufu uriya mutwe; byaba ngombwa bakanahindura izina ryawo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *