Angelina Jolie yiswe umubeshyi kabuhariwe n'uwahoze ari umugabo we

Uwahoze ari umugabo wa Angelina Jolie, Brad Pitt yatangaje ko ibyo umugore we  avuga ko nyuma y’imyaka ibiri ishize batandukanye nta mafaranga ahagije amuha nk’uruhare rwe mu burezi bw’abana, ari ikinyoma cyambaye ubusa. Brad Pitt abinyujije ku bamuhagarariye mu mategeko, yavuze ko Angelina Jolie ari umubeshyi kabuhariwe bitewe n’uko we azi neza ko yamuhaye arenga […]

Abacururiza mu isoko rya Kayonza bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo

Abacururiza mu isoko rya Kayonza riherereye mu murenge wa Mukarange, bavuga ko babangamiwe cyane n’uruhurirane rw’ibibazo bibangamira ubucuruzi bwabo bakisanga mu gihombo. Bavuga ko ibibazo bafite bibaye bidakemuwe, bamwe bashobora kureka gucuruza, bitewe n’igihombo baterwa no gukorera mu isoko ridafite amatara ndetse n’ububiko bw’ ibicuruzwa byabo,… Umwe muri aba bacuruzi yemeza ko muri iri soko […]

Rayon Sports yaciwe akayabo na CAF

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’ yafashe umwanzuro wo guhanisha ikipe ya Rayon Sports ibihumbi 20 by’amadorali y’Amerika ndetse no guhagarika abakinnyi batatu ba Rayon Sports bagaraje ikinyabupfura gike bagaragaje ku mukino wa USM Alger muri Algeria. Ubwo ikipe ya Rayon Sports yajyaga gukina umukino wa 4 mu itsinda D mu mikino nyafurika ya CAF […]

Gen Kayihura arifuza ko ukuri kujya ahabona aho gutekereza kuba yatoroka gereza

Gen Kale Kayihura wahoze ari umuyobozi mukuru w’igipolisi cya Uganda, nyuma perezida Museveni akaza kumwambura uyu mwanya ndetse akanafungwa, avuga ko kuba afunzwe ntacyo bimutwaye, icyo akeneye ni uko ukuri kujya ahabona aho kuba yategura imigambi yo kuba yatoroka aho afungiye. Ku wa 13 Kamena 2018, nibwo Gen Kayihura yafashwe ajyanwa mu Kigo cya gisirikare […]

Ese ishyaka CNDD-FDD ryaba rigiye kuba irishingiye ku idini kurusha kuba irya Politiki?

Mu gihe ishyaka CNDD FDD rikunze gutegura ibikorwa by’amasengesho amara iminsi, utangaza ko ari ayo gushima Imana ibyiza warikoreye n’igihugu muri rusange, kuri ubu iri shyaka ryatoye abagiye kuzajya bahagararira amasengesho. Umunyamabanga mukuru wa CNDD FDD, Ndayishimiye Evariste mu itangazo yasohoye ku wa 3 Kanama 2018, avuga ko Imana ifite uruhare rudasanzwe mu ishyaka ryabo, […]

Tanzaniya: Umuraperi uherutse gufungwa yatangaje icyo apfa na Diamond Platnumz

Umuraperi  ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya, Nay Wa  Mitego yatangaje ko Diamond Platnumz yamuhamagaye kuri telefoni bakaganira gusa ngo nta kindi batumvikanaho uretse ibibazo by’ubucuruzi. Ibi uyu muraperi yabitangarije Bongo5 maze avuga ko  we nta kindi kintu yaba apfa na Dimond nk’uko abandi bantu bagiye babitangaza. Yagize ati” Njye nkunda kubaho ubuzima bwanjye ntawe ndeberaho. […]

Itangazo ry'ibyemezo by'inama y'Abaminisitiri yo ku wa 8 Kanama 2018

Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, Ku wa Gatatu, tariki ya 08 Kanama 2018, yemeje ibi bikurikira. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 11 Nyakanga 2018. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu yo guteza imbere amakoperative. Inama y’Abaminisitiri yemeje uburyo bwo gufasha inganda zagize ibibazo kuzahuka. Inama y’Abaminisitiri yemeje […]