Umuraperi ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya, Nay Wa Mitego yatangaje ko Diamond Platnumz yamuhamagaye kuri telefoni bakaganira gusa ngo nta kindi batumvikanaho uretse ibibazo by’ubucuruzi.
Ibi uyu muraperi yabitangarije Bongo5 maze avuga ko we nta kindi kintu yaba apfa na Dimond nk’uko abandi bantu bagiye babitangaza.
Yagize ati” Njye nkunda kubaho ubuzima bwanjye ntawe ndeberaho. Hari abantu bibwira ko njye na Diamond turi abanzi. Muri iyi minsi turahuze twese. Yampamagaye turaganira rwose. Turamutse hari ibyo tutumvikanaho byaba ari ubucuruzi. Nta rwango ruhari”
Ibi Ney Wa Mitego abitangaje nyuma yaho we na Diamond bakanyujijeho mu minsi ishize buri umwe yandikaga kuri instagram ababakurikira bakavuga ko yabwiraga mugenzi we.
Nay Wa Mitego ni umwe mu bahanzi batajya barya indimi mu kuvuga ibitagenda neza muri Tanzaniya. Mu minsi ishize, yafunzwe azira indirimbo yise ‘Wapo’ aho yanengaga bamwe mu bayobozi yashinjaga imitwarire idahwitse.


Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com


