Kivu y’Amajyepfo: Imirwano iravuza ubuhuha hagati y’Abanyamulenge ’Twirwaneho’ na Mayi-Mayi
Mu ntara ya Kivu y’amajyepfo hafi na Uvira haravugwa imirwano ikaze hagati y’abarwanyi ba Mai Mai n’insorensore z’Abanyamulenge ziyita Twirwaneho. Amakuru VOA ikesha abayobozi muri ako gake, avuga ko iyo mirwano yongeye kuvuka mu muhana w’ahitwa ku Murambya muri Bijombo, muri Territoire ya Uvira. Biravugwa ko umuntu umwe ariwe umaze kumenyekana ko yaguye muri iyo […]
Minisitiri yagiye kubyara yitwaye ku igare- REBA AMAFOTO
Minisitiri w’abagore muri New Zealand yanyonze igare ajya ku bitaro kubyara umwana we w’imfura – inda yari imaze ibyumweru 42. Julie Genter wo mu ishyaka riharanira kubungabunga ibidukikije rya Green Party ryo muri iki gihugu, yagiye ku igare ubwo yari agiye gutangira ibise. Yavuze ko “nta mwanya uhagije wari uri mu modoka.” Yashyize amafoto ku […]
Nyabihu na Rubavu, bizeje Green Party kuzayihundagazaho amajwi
Mu kwiyamamaza i Rubavu na Nyabihu, Ishyaka DGPR riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije ryahabonye abantu benshi cyane, ndetse bagaragaza ko biteguye kurihundagazaho amajwi mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nzeli uyu mwaka. Mu ijambo rye atangiza ibikorwa byo kwiyamamaza i Mahoko mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu, Intara y’Uburengerazuba, Kandida Depite Madamu Maombi Carine […]
Eden Hazard avuga ko nta gahunda afite yo kuva muri Chelsea uyu mwaka
Umubiligi Eden Hazard w’imyaka 27 y’amavuko avuga ko nyuma y’amakuru yavugaga ko agiye kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid, nta gahunda afite yo kuva muri Chelsea uyu mwaka. Aganira na RMC Sports ku wa Gatandatu tariki ya 18 Kanama 2018, Hazard yatangaje umwanzuro we utandukanye n’ibyatangazwaga ko ari mu nzira igana muri Real Madrid. Yagize […]
Abasirikare ba Uganda bashinjwa gukorera Bobi Wine iyicarubozo ryageze no ku gitsina
Umuryango w’icyamamare muri muzika, Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine, uratabaza usaba ko yarenganurwa nyuma yo gufungwa agakorerwa iyicarubozo ryageze no ku myanya ye y’ibanga. Ku wa Kabiri tariki 14 Kanama 2018, nibwo Bobi Wine yafashwe arafungwa nyuma y’iraswa ry’umushoferi we. Ukuraswa kwe n’ifungwa rya Wine byabaye nyuma y’imvururu zavutse mu gace ka […]
Ibihangange muri CNDD-FDD bihatanira kuzasimbura Perezida Nkurunziza ku buyobozi
Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi, niwe ubwe witangarije ko mu matora yo mu 2020 atazongera kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, none ubu hakaba hibazwa uzamusimbura kuri iyi ntebe y’icyubahiro. Mu gihe habura imyaka ibiri ngo aya matora abe, haba mu mashyaka atavuga rumwe na Leta ndetse na CNDD/ FDD rifite ubutegetsi, ibikorwa byo gutekereza ku […]
Dore impamvu 10 zituma abagabo bata abagore babo b’ibizungerezi bagasambana n’abakozi bo mu rugo
Kuba umukozi wo mu rugo yasambana na sebuja si ibintu bitangaje kuko bibaho bitewe n’impamvu zitandukanye. 1.Guha umukozi inshingano zitari ize: Hari abagore bashaka abakozi b’abakobwa bakabaha inshingano zirenze, bakagera n’aho barengera, aho usanga umukozi ari we ugaburira sebuja buri gihe, aho umukozi usanga ari we usasa uburiri bwa sebuja na nyirabuje,…bitera umugabo kumva amukunze […]
Abaturage bambonamo undi Museveni- Col. Kizza Besigye
Umunyapolitiki Col Kizza Besigye, atangaza ko igituma atsindwa amatora ntabashe kuba yavana Perezida Museveni ku buyobozi ari uko abaturage bamubona mu ishusho ye. Kizza avuga ko yaba we na Museveni bahuje ubwoko, akaba avuga ko yavukiye akanakurira Rukungiri, mu gihe Museveni yifuje gusimbura ku butegetsi inshuro enye zose atsindwa avuka mu karere ka Ntungamo gaturanye […]
Karongi: Urubyiruko rwavuye Iwawa rurasabwa kugaragaza impinduka muri sosiyeti
Ku itariki ya 16 Kanama,mu kagari ka Gacaca, Umurenge wa Rubengera mu karere ka Karongi, Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere yagiranye ibiganiro n’abasore 12 bahoze ari inzererezi bavuye kugororerwa mu kigo cya i Wawa giherereye mu karere ka Rutsiro. Aganira n’uru rubyiruko Umuyobozi wa Polisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’izindi nzego n’abaturage […]