Rwamagana: Umubyeyi w’umwana wagwiriwe n’igiti arasiragira asaba ubufasha

Bihame Jean Paul  arasabwa miliyoni esheshatu ngo avuze umwana we wagwiriwe n’igiti cyo ku muhanda, naho akarere ka Rwamagana kakamuha ibihumbi 150 byo kumufasha mu ngendo. Uyu ni umubyeyi w’umwana Uwase Yvonne wahuye n’iyi mpanuka ajya ku ishuri. Umwana byamusigiye ubumuga, ku buryo hakenewe miliyoni eshanu n’ibihumbi magana atandatu na bine (5.604.000 frws) mu bitaro […]

Uganda: Umugabo yatemaguye umugore  utwite n’umukobwa yibyariye

Umugabo  w’imyaka 25 utuye mu karere ka Nwoye byamenyekanye ko yatemaguye umugore we w’imyaka 20, Grace Awuma w’imyaka 20 amuryoza kuba yaba yaramwanduje Sida. Uyu mugabo nk’uko  inkuru dukesha Dailymonitor ibitangaza, yatemaguye umwana we w’umukobwa, Angel avuga ko ngo nta mpamvu yo kubaho ufite umwana kandi utegereje urupfu. Uyu mugabo yabwiye abakozi b’iperereza ko yabishe […]

Kimisagara: Abafite ubumuga bakina ruhago barasaba ubufasha bwa Leta mu kurwanya akato

Abafite ubumuga bagendera ku mbago bakina umupira w’ amaguru  bakinira kuri Maison Des Jeunes ku Kimisagara,barasaba ko Leta y’  u Rwanda ko yabafasha kurwanya akato bakorerwa binyuze mu myidagaduro. Aba bakinnyi b’ umupira w’ amaguru bavuga ko babonye ibikoresho bikenewe nk’ imipira yo gukina, imyenda ,inkweto  ndetsen’ ikibuga cyabugenewe byabafasha kwagura impano zabo ndetse bakanahura […]

Dore impamvu 10 zitera abagabo benshi kwifuza kuryamana n’abakobwa bafite ikibuno kinini

Buri muntu agira amarangamutima ye, nk’uko nta muntu uteye nkundi, ariko hari ibyo usanga abantu benshi bahurizaho nubwo aba atari 100%, ni muri urwo rwego uzasanga abagabo benshi bahorana irari ryo kuryamana n’abakobwa/gore bafite ikibuno kinini. Dore impamvu zitandukanye: 1.Kwibwira ko aribo baryoshya imibonano: Abagabo benshi iyo babona abakobwa cyangwa abagore banini, uko bakaraga ikubuno […]

Min. w’Intebe, Dr Ngirente yakiriye indahiro z’abacamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikari- AMAFOTO

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yakiriye indahiro z’abacamanza batatu bo mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikari, abibutsa ko inshingano yabo ari ugutanga umusanzu ku gihugu kigendera ku mategeko. Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Nzeri 2018, ku biro bye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, Minisitiri w’Intebe akaba yabifurije kuzuzuza neza inshingano […]

Isesengura: Ese Kizito Mihigo yanze kugwa mu mutego washibukanye Ingabire Victoire ?

Nyuma yaho Umuyobozi w’ishyaka  FDU-Inkingi,  Ingabire Umuhoza Victoire akatiwe igifungo cy’imyaka umunani nyuma yo guhamwa n’ibyaha  byo kugambanira igihugu, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, akaza kujurira maze agatirwa n’urukiko rw’ikirenga imyaka cumi n’itanu, bishoboka ko Mihigo na we yasanze ko  aramutse ajuriye ashobora  kugererwa mu kebo kamwe na Ingabire. Isesengura ry’igenga rya Bwiza.com ribona ko […]

Amajyaruguru: Umuhanda Base—Rukomo wasize bamwe mu baturage mu manegeka

Bamwe mu baturage baturiye umuhanda mushya wa kaburimbo uhuza uturere twa Rulindo na Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko uyu muhanda wabasize mu manegeka. Ibyobo byacukuwe birarangaye, imihanda mito iwujyamo irafunze, ndetse amazi awuvamo arabasenyera. Mu mudugudu wa Gatete, akagari ka Kamushenyi mu murenge wa Kisaro, ku gasongero k’umusozi hahindutse ibihanamanga, zimwe mu nzu ziranugitse. […]

Rusizi: Haravugwa ubwumvikane buke hagati y’abarobyi n’umushinga ‘pàªche‘

Hamaze iminsi havugwa ikibazo cyo kutumvikana hagati y’umushinga pàªche (Projet  pàªche) n’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi mu karere ka Rusizi buri ruhande rushinja urundi kurubangamira no kutubahiriza amasezerano bagiranye, hakaba ngo hari impungenge ko bidakemutse mu buryo bwa burundu uku kutumvikana kwavamo amakimbirane yageza no ku mirwano. Nk’uko Bwiza.com yacukumbuye iki kibazo, ngo ubu bwumvikane buke buva […]

Burundi: Agathon Rwasa yashinze irindi shyaka

Umunyapolitiki Agathon Rwasa usanzwe ari umuyobozi w’ishyaka FNL (Front National de Liberation), aratangaza ko yashinze undi mutwe wa politiki anahamagarira Abarundi kuwinjiramo. Agathon Rwasa ni umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta iriho mu Burundi, by’umwihariko akaba ari Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko. Ku wa Gatatu tariki ya 12 Nzeri 2018, mu nama yakoresheje yari yitabiriwe n’abayoboke be […]

Maneja Braun yahishuye ko Justin Bieber  yashoboraga gupfa bitunguranye mu myaka mike ishize

Maneja wa Justin Bieber, Scooter Braun yatunguranye ubwo yavugaga ko Justin Bieber yashoboraga gupfa isaha iyo ari yo yose bitewe n’ibintu yaryaga mu myaka mike ishize. Ibi yabitangarije mu kiganiro cyitwa ‘Red Pill Podcast’ nk’uko Hollywoodlife ibitangaza. Braun muri iki kiganiro avuga ko yagize impungenge z’uko uyu muhanzi mu myaka mike ishize yashoboraga kuryama agahita […]

Uganda: Gen. Kale Kayihura ku rutonde rw’abahigirwa kwicwa

Uwahoze ari umuyobozi wa Polisi ya Uganda, Gen Kale Kayihura ngo afite impungenge z’umutekano w’ubuzima bwe, nyuma y’iyicwa rya hato na hato rya bagenzi be bo mu ngabo na polisi, bafite amapeti yo hejuru. Ibi umuryango we wabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 12 Nzeri 2018, hagarukwa ku bwicanyi bukomeje kugaragara muri Uganda, buhitana ubuzima […]

Musanze: Guverineri Gatabazi arasaba abaturage kwirinda icyabateza amakimbirane

Kuri uyu wa 11 Nzeri  Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze ku bufatanye n’ubuyobozi  bw’Intara y’Amajyaruguru  basuye inteko z’abaturage bo mu mirenge ya Cyuve na Kinigi yose yo mu karere ka Musanze. Muri ibi biganiro abayobozi basabye abaturage  kurwanya ikintu cyose cyateza amakimbirane mu miryango,yaba yanabaye bakihutira kuyacyemura nta muturage uyaguyemo cyangwa ngo […]