Rwamagana: Umubyeyi w’umwana wagwiriwe n’igiti arasiragira asaba ubufasha

Sangiza iyi nkuru

Bihame Jean Paul  arasabwa miliyoni esheshatu ngo avuze umwana we wagwiriwe n’igiti cyo ku muhanda, naho akarere ka Rwamagana kakamuha ibihumbi 150 byo kumufasha mu ngendo.

Uyu ni umubyeyi w’umwana Uwase Yvonne wahuye n’iyi mpanuka ajya ku ishuri. Umwana byamusigiye ubumuga, ku buryo hakenewe miliyoni eshanu n’ibihumbi magana atandatu na bine (5.604.000 frws) mu bitaro byitiriwe umwami Fayisali ngo abagwe, nyuma y’ibihumbi 480 yatanze mu bitaro bya Kanombe, naho umubyeyi arasiragira ku karere yiruka ku bufasha.

Tariki ya 5 Nyakanga 2018 mu masaa moya, nibwo igiti cyo ku muhanda Kigali-Rwamagana cyagwiriye uyu mwana ubwo yajyaga ku ishuri, ku kigo cya Rusisiro, mu murenge wa Musha, ahitwa ku Kadasumbwa. Uwase Yvonne afite imyaka 9, yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.

Nk’uko bitangazwa n’umubyeyi w’uyu mwana, iki giti ngo cyari kimaze igihe kinagana gisigaje kurekana, kikaba cyaramugwiriye kimuca igufwa ry’umugongo none ubu yamugaye n’amaguru, ntabyuka yituma aho aryamye.

Uyu mubyeyi utuye mu kagari ka Ntunga, umurenge wa Mwurire, avuga ko bahise bamujyana ku kigo nderabuzima cya Musha, bamwohereza i Rwamagana, nyuma ajyanwa i Gahini, nabo bamwohereza mu bitaro bya Kanombe. Aha ngo yahamaze igihe kirenga ukwezi, ahava atanze amafaranga ibihumbi 480 kandi kuri mituweli.

Abaganga b’i Kanombe babonye umwana akeneye kubagwa, bamwohereje ku bitaro byitiriwe umwami Fayisali ngo bamubage, ariko azitirwa n’ubushobozi  buke, kuko yasabwaga amafaranga miliyoni imwe ya avansi, muri miliyoni eshanu n’ibihumbi magana atandatu na bine y’u Rwanda (5.604.000) yari akenewe yose hamwe. Ayabuze yahisemo gutahana umwana ajya kumurwariza mu rugo.

Nta bwishingizi ishuri rigira, asiragira ku karere asaba ubufasha

Amatariki:

Itariki ya 5 Nyakanga 2018 nibwo igiti cyagwiriye umwana ajya ku ishuri

Itariki ya 28 Nyakanga nibwo umubyeyi yandikiye akarere asaba ubufasha mu kuvuza umwana Fayisali

Itariki ya 1 Kanama nibwo ibaruwa yakiriwe ku karere, gasinyaho

Itariki ya 11 Kanama nibwo yasohotse mu bitaro bya Kanombe asubizwa i Rwamagana

Itariki ya 15 Kanama nibwo yasezerewe mu bitaro bya Rwamagana

Itariki ya 22 Kanama, umubyeyi yabonanye n’umuyobozi ushinzwe imibereho y’abaturage mu karere, amubwira ko bizakemurwa n’umurenge wa Musha

Itariki ya 26 Kanama yabonanye na Visi Meya ushinzwe imibereho y’abaturage

Itariki ya 7 Nzeri, nyina w’umwana yasubiye ku karere, bamubwira ko bategereje inama, visi meya ushinzwe ubukungu agafata umwanzuro

Ejo  n’uyu munsi tariki ya 13 Nzeri, se w’umwana yavuganye kuri telefoni na Mutangana Olivier, umuyobozi ushinzwe imibereho y’abaturage, amubwira ko akarere kohereje  ibihumbi 150 ku murenge wa Musha agenda akabifata.

Ageze ku murenge, bamubwiye ko batayamuha ahubwo atanga konti y’ibitaro umwana ariho. Nawe ati, “ umwana ari mu rugo, kuko bashaka miliyoni ya avansi, najye ubwanjye nabahaye ibihumbi 250 banga kumwakira”.

Uyu mubyeyi yatashye amara masa, amafaranga asigara ku murenge, hategerejwe ko agwira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musha, Muhoza Theogene yabaye hafi uyu mwana n’uyu muryango, cyane ko nubwo uyu mwana atawutuyemo awigamo kandi akaba ari nawo impanuka yabereyemo.

Muhoza Theogene avuga ko akomeza gukorera ubuvugizi uyu mwana kugeza avuwe nubwo ubushobozi bw’umurenge n’akarere mu gufasha bukiri buke.

Uyu muyobozi aboneraho gusaba ababyeyi gushyira imbaraga mu kwishyura ubwishingizi bw’abana igihe bari ku ishuri ngo cyane ko Atari amafaranga menshi.

Ese uyu mubyeyi  yagana inkiko arega Leta ?

Nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwurire uyu mwana avukamo, Rwagasana Jean Claude, ngo umubyeyi ubona adashaka kuvuza umwana ahubwo ashaka gushora Leta mu nkiko. Agira ati, “uriya mubyeyi iyo avuza umwana akazana inyemezabwishyu twari gukora ubuvugizi tukareba uko yakwishyurirwa. Ibitaro bya Kanombe byamwohereje Fayisal avayo atavuje umwana, ntabwo bishyuza mbere”.

Bihame Jean Paul avuga ko ahangayikishijwe no kuvuza umwana, ko yavuye Fayisal bamusabye miliyoni ya avansi akayibura, yabona ubufasha bw’akarere butinze agahitamo gutahana umwana.

Gusa ngo kujya mu nkiko byo ntabyo ateganya kuko atabona ayo kwishyura umwunganizi kandi ari mu cyiciro cya Gatatu, atemerewe ubufasha mu by’amategeko (legal aid).

Inzobere mu by’amategeko, Ndayisaba Daniel avuga ko “uyu mubyeyi yakwegera abakozi ba MAJ basanga agomba guhabwa ubufasha nk’utishoboye bakamufasha, cyangwa bakamugira inama y’icyo yakora. Mu bisanzwe abatishoboye bafite icyemezo gitangwa n’inzego zibifitiye ububasha nibo bitabwaho mbere yo gutanga ubufasha mu by’amategeko(legal aid)”.

Ibi bivuga ko  uyu mubyeyi uri mu cyiciro cya Gatatu ashobora kuziyishyurira umwunganizi naramuka agannye inkiko.

Ku bijyanye n’uregwa ariwe  Leta,  nyir’umuhanda, nyir’igiti ikaba na nyir’ishuri umwana yigaho, uyu munyamategeko avuga ko bisaba raporo yanditse. Ati, “ hakenerwa raporo ya muganga igaragaza ububabare bw’uwagize impanuka n’icyabuteye”.

Bihame Jean Paul ntazi niba hari raporo yakozwe ariko agira ati, “polisi niyo yatabaye bwa mbere, ikura igiti mu muhanda. Ubuyobozi bwarabimenye kuko naje nsanga umwana kwa muganga i Musha, hari Gitifu n’undi musirikare ntabashije kumenya”.

Umwana yavunitse igufwa ry’ukuguru n’iry’umugongo. Mu bitaro bya Kanombe babashije kusubiranya iry’ukuguru, nyuma bamwohereza Fayisali ngo babage iry’umugongo, ari nabyo bitakunze kubera ubushobozi buke bw’umubyeyi.

umwana
Iyi myenda yambaye iratose kubera kuyitumamo, mu mugongo hari aho akagufa gatunutse
fac
Iyi Ni facture proforma ya Fayisal
Kanom
Raporo ya Kanombe basezera
AKARER
Ibaruwa isaba akarere ubufasha
Gitif
Aha Ni aho gitifu atabariza umwana

Karegeya Jean Baptiste/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *