Niba mushaka imirwano ya politiki ndayibazanira-Pasiteri Schoof abwira Leta y’U Rwanda

Umuyobozi Mukuru wa Radiyo yafunzwe Amazing Grace ari we Pasiteri Gregg Schoof avuga ko niba Leta y’U Rwanda ishaka imirwano  ya politiki na we yiteguye kuyinjiramo atazuyaje. Uyu mugabo yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radiyo Ijwi rya Amerika (VOA) kuwa 10 Ukwakira 2018 nyuma yaho ageze ku Rukiko Rukuru rwa Nyarugenge  akabwirwa ko urubanza yari […]

Ese u Rwanda rwaba rugiye kuba icyambu cy’u Bufaransa mu kongera kwigarurira Afurika?

U Bufaransa burakataje mu gushaka inzira bwacamo kugira ngo bwongere bwigarurire imitima y’ Abanyafurika nyuma yo guhemukira uyu mugabane mu buryo bwose bushoboka. Iki gihugu cyari cyarigaruriye ibihugu byinshi mu gihe cy’ ubukoloni, gishinjwa guhemukira  abanyarwanda ubwo cyihishaga inyuma y’ umugambi w’ itegurwa n’ ishirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni. Uretse […]

Ntabwo Mourinho ari ikibazo muri Manchester United- Zlatan Ibrahimovic

Mu  gihe umutoza wa Manchester United, Jose Mourinho akomeje kurebana ay’ ingwe n’ abakinnyi be, Zlatan Ibrahimovic yemeza ko abakinnyi ari bo banyirabayazana. Uyu Zlatan wahoze ari rutahizamu wa Manchester United asanga Mourinho ari umutoza mwiza ndetse ufite ubunararibonye ngo ahubwo abakinnyi be bakwiriye kwisubiraho. Ati “  Nta gitangaza uyu musaza yakora  mu gihe cyose […]

Selena Gomez yajyanywe huti huti mu bitaro

Umuhanzi Selena Gomez yajyanwe mu bitaro byitwa ku buzima bwo mu mutwe bitewe n’ibibazo mu marangamutima yagiriye mu bitaro byo mu mujyi wa Los Angeles. Uyu muhanzi nk’uko ikinyamakuru TMZ kibitangaza, Selena Gomez yajyanwe mu bitaro inshuro ebyiri mu cyumweru gishize nyuma yaho yagize ikibazo cy’ubuke bw’insoro z’umweru mu maraso ye bitewe n’igikorwa cyo guhabwa […]

Icyogajuru kirimo Umurusiya n’Umunyamerika cyagize ikibazo nyuma y’iminota cyoherejwe

Icyogajuru cy’u Burusiya cyohererejwe mu kirere muri Kazakhstan gitwawe n’abantu babiri, Umurusiya n’Umunyamerika cyagize ikibazo nyuma y’iminota mikeya cyoherejwe kuri uyu wa kane, itariki 11 Ukwakira, biba ngombwa ko kigaruka hasi nk’uko byatangajwe na Ria Novosti. Biravugwa ko habuze gato ngo habe ikiza mu kirere kuri uyu wa 11 Ukwakira ubwo icyogajuru, Soyouz MS-10 cyoherezwaga […]

Dore ibintu bitanu abagabo benshi bitiranya mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ni icy’ibanga, nk’uko buri wese aba atifuza ko hari umubona agikora ni nako benshi bahuriramo n’ibyo badasobanukiwe, ariko bagatinya gusobanuza ngo bamenye. Bityo Bwiza.com, iragusobanurira bimwe mu byo abantu benshi bakunze kwitiranya kandi atari ukuri. Ubusugi/Kuva amaraso: Benshi bibwira ko ubusugi burangwa no kuva amaraso kw’umukobwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ese niko […]

MIGEPROF irasaba ababyeyi guhangana n’ikibazo giteye inkeke abana b’abakobwa

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Esperance Nyirasafari  yatangaje ko ababyeyi bakwiye guhaguruka bakarwanya abantu basambanya abana b’ababakobwa ndetse n’abahungu. Ibi Min.Nyirasafari yabitangaje kuri uyu wa 11 Ukwakira 2018 mu muhango gufungura umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa wahujwe nitangizwa ry’ubukangurambaga  bwiswe ‘#GIRL2LEADER’ wabereye mu ngoro y’inteko ishinga amategeko. Yagize ati” Mu rwego rwo guteza imbere abana b’abakobwa, […]

Sinigeze mbona Idi Amin ariko ntekereza ko Museveni ari mubi kumurusha — Bobi Wine

Bobi WineUmuhanzi wo muri Uganda akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko, Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine, aravuga ko Perezida Museveni ari umuyobozi mubi kurusha Idi Amin wigeze kuyobora iki gihugu. Ni mu kiganiro na televiziyo Citizen kuri uyu wa Gatatu. Bobi Wine ati: “ Sinigeze mbona Idi Amin ariko ntekereza ko Museveni ari mubi […]

Ubuhanuzi bwo mu nsengero zo muri iyi minsi, buracura iki mu Rwanda?

Bamwe biyise abakozi b’Imana, abahanuzi, intumwa z’Imana, abavugabutumwa,… ibyo babwira abayoboke babo hari ibibakura imitima cyangwa bikayibarema bitewe n’uburyo yoroshye cyangwa ikomeye, ese ubu buhanuzi buba ari ubw’ukuri cyangwa buba bugamije gushakisha indamu cyangwa ubundi butunzi ku biyise ayo mazina? Abagabo babiri ubwo bahuraga batari baherukanye, umwe ubwo yamuganyiraga ko imyaka ibaye myinshi ari umushomeri, […]

Koreya y’Epfo irateganya gukuriraho ibihano iya ruguru mu gihe Trump atabikozwa

Igihugu cya Koreya y’Epfo kirateganya gukuriraho Koreya ya Ruguru bimwe mu bihano cyayifatiye mu rwego rwo kurushaho kuzana ubwumvikane muri dipolomasi hagamijwe kurushaho kuzahura imibanire no gukemura ikibazo cy’ibitwaro bya kirimbuzi nk’uko byatangajwe kuri uyu wa gatatu na minisitiri w’ububanyi n’amahanga. Ibintu Donald Trump ariko avuga ko iki gihugu kitagomba gukora Leta Zunze Ubumwe za […]

HRW irasaba u Rwanda gukuraho ibirego bishinjwa ba Rwigara no gufungura izindi mfungwa

Human Rights Watch iravuga ko mu gihe irekurwa ry’imfungwa riheruka mu Rwanda rishobora kuba ari ikimenyetso cy’igika gishya no gufungura urubuga rwa politiki, hari ibindi bikenewe gukora mu kugaragaza ko koko hari impinduka. Yaboneyeho gusaba ko ibirego bishinjwa Diane Rwigara na nyina bikurwaho ndetse n’izindi mfungwa za politiki ziri mu magereza zigafungurwa. Ni mu gihe […]

Mu mafoto: Min. Mushikiwabo yagaragaje ubuhanga afite mu kubyina Kinyarwanda

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 10 Ukwakira 2018, nibwo muri Armenie habereye igitaramo cyo gususurutsa abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa bahateraniye mu muhango wo gutora Umuyobozi Mukuru w’Umuryango byibumbiyemo wa OIF (Organisation internationale de la Francophonie),  Min. Mushikiwabo Louise wiyamariza kuwuyobora yatunguranye abyina imbyino Nyarwanda. Min. Mushikiwabo ni umwe mu bakandida bafite […]

Rusizi: Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda arashima intambwe rwateye

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda,  Jo Lonas  avuga ko u Rwanda ari igihugu kigaragaza impinduka zikomeye mu iterambere ry’ubukungu no kubahiriza uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage barwo mu rwego rwo guharanira imibereho myiza yabo. Ni bimwe mu byo yavugiye mu karere ka Rusizi ku wa Kabiri tariki ya 9 Ukwakira 2018, ubwo yifatanyaga n’umuryango ‘Strive Foundation Rwanda’ […]

Burundi: Abashinjwa kwica umukuru w’Imbonerakure bakamuca umutwe bakatiwe

Abantu batatu bashinjwa kwica umuyobozi w’Imbonerakure n’umugore we mu Ntara ya Kayanza mu Majyaruguru y’u Burundi kuri uyu wa Kabiri, itariki 09 Ukwakira bakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko Rukuru rw’Intara, ndetse bategekwa gutanga amande angina na miliyoni 20 z’Amarundi. Aba bantu bashinjwa kwica Ngendakumana Daniel n’umugore we, Nikiza Elisabeth nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga Ubmnews […]

Rulindo: Batanu batawe muri yombi bashinjwa kwiba amabuye y'agaciro

Abaturage bo mu murenge wa Shyorongi mu kagari ka Bugaragara mu ijoro ryo   kuri uyu wa kabiri tariki 09 Ukwakira bagize uruhare mu gufata abasore batanu(5) bitwikiraga ijoro bakajya gucukura amabuye y’agaciro rwihishwa mu kirombe cy’amabuye y’agaciro. Abafashwe   ni  Ikirizamukwiheba  Eric  ufite imyaka 23,  Twizeyimana Jean Claude w’imyaka 26, Hakizimana  Alphonse w’imyaka 25 , Hakorimana  […]

Uganda: Umucuruzi w’Umunyarwanda yatawe muri yombi ashinjwa kuba intasi

Umunyarwanda Alex Abinshuti ukorera ubucuruzi mu Karere ka Hoima muri Uganda yatawe muri yombi kuwa 3 Ukwakira 2018 ashinjwa kuba intasi y’U Rwanda. Uyu mugabo yatawe muri yombi n’inzego bivugwako ari iz’ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda (CMI)  ku by’aha ikinyamakuru Virunga Post dukesha iyi nkuru kivuga ko ari ibihimbano. Umuryango w’yu mugabo uvuga ko yatawe […]