Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 10 Ukwakira 2018, nibwo muri Armenie habereye igitaramo cyo gususurutsa abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa bahateraniye mu muhango wo gutora Umuyobozi Mukuru w’Umuryango byibumbiyemo wa OIF (Organisation internationale de la Francophonie), Min. Mushikiwabo Louise wiyamariza kuwuyobora yatunguranye abyina imbyino Nyarwanda.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru amatora ararimbanyije aho byitezweko ko nyuma y’amatora hari bumenyekane utsindiye intebe y’ubuyobozi hagati ye na Michaelle Jean.
Iki gitaramo cyari kiyobowe n’Abahanzi Nyarwanda barimo Miss Shanel wamenyekanye cyane mu Rwanda ubu akaba akorera umuziki mu gihugu cy’u Bufaransa.
Dore uko byari byifashe mu mafoto:









