Messi na Ronaldo si abakinnyi b'ibihe byose- Kylian MbappeÂ
Umukinnyi w’ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, Kylian Mbappe Lottin avuga ko Lionel Messi na Cristiano Ronaldo ndetse na Buffon atari abakinnyi b’ibihe byose muri ruhago. Mbappe unakinira ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, mu kiganiro na ESPN yavuze ko umukinnyi w’ibihe byose ari Umunyaburezili, Edson Arantes do Nascimento uzwi nka Pele. Uyu musore w’imyaka 19 […]
Imirambo ibiri yagaragaye mu kiyaga kiri hagati y’u Rwanda n’Uburundi
Imirambo y’abagabo babiri bataramenyekana imyirondoro yabo yagaragaye mu Kiyaga cya Rweru kiri hagati y’u Rwanda n’Uburundi mu ntara ya Kirundo. Igipolisi cy’Uburundi cyemeza gishimitse ko iyi mirambo yaturutse ku ruhande rw’u Rwanda binyuze mu ruzi rw’akagera nk’uko inkuru dukesha UBM News ibitangaza. Umuvugizi w’igipolisi cy’Uburundi, Pierre Nkurikiye avuga ko iyi mirambo yatoraguwe ku minsi itandukanye […]
Guverinoma ya Uganda irateganya kwirukana impunzi z’Abanyarwanda
Guverinoma ya Uganda irateganya guhagarika status y’impunzi ku Banyarwanda ibihumbi baba muri iki gihugu nk’impunzi. Ibi byatangajwe na minisitiri ushinzwe impunzi mu nshingano ze, Hillary Onek ubwo yabonanaga n’abagize inteko ishinga amategeko ya EAC (EALA) I Kampala. Yasobanuye ko Guverinoma ya Uganda iri guteganya guhagarika status y’impunzi ku banyarwanda ahubwo bagahabwa ibyangombwa byo gutura by’agateganyo. […]
USA: Uwari umujyanama muri perezidansi yirukanwe kubera Melania Trump
Uwari umujyanama wungirije mu by’umutekano w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Mira Ricardel, yakuwe kuri uwo mwanya, nyuma y’amakimbirane akomeye hagati ye na Melania Trump, umugore wa Perezida Donald Trump w’Amerika. Umuvugizi w’ibiro bya White House bya perezida w’Amerika, yavuze ko Madamu Ricardel “avuye muri White House yitegurira umwanya mushya muri ubu butegetsi”. Ku wa […]
APR FC yasabye ko imikino yayo yakwigizwa inyuma
Umukino wari uteganyijwe kuzahuza APR FC na Rayon Sports ku itariki 23 Ugushyingo 2018 mu Gikombe cyo kurwanya ruswa wimuriwe ku itariki itaramenyekana nyuma y’ubusabe bwa APR FC. Igikombe ngaruka mwaka  kitiriwe kurwanya ruswa gihuza amwe mu makipe meza y’imbere mu gihugu  gitegurwa kigaterwa inkunga n’Urwego rw’Umuvunyi. APR FC na Rayon Sports ni umukino ukurikirwa […]
Misiri ishobora kuzaba imbogamizi ku mavugurura ya Perezida Kagame muri A.U
Abakuru b’ibihugu bya Afurika bazahurira mu Nama idasanzwe ya Afurika Yunze Ubumwe muri iyi weekend, aho bazigira hamwe ibijyanye n’amavugurura y’uyu muryango amaze imyaka 2 ashinzwe Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Abasesenguzi barasanga Perezida Paul Kagame watumije iyi nama asigaranye igihe gito ngo atambutse ayo mavugurura agamije guhindura umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe umuryango ufite […]
Ntidushobora kwemera ko Gicumbi ihinduka amarembo yo gusenya ibyagezweho — Min. Shyaka
“ Gicumbi yabaye amarembo y’u Rwanda rushya, ntidushobora rero kwemera ko ihinduka amarembo yo gusenya ibyagezweho, ibiyobyabwenge na magendu bigomba gucika burundu ”, Ibi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yabisabye abakozi bose b’Akarere ka Gicumbi, guhera ku rwego rw’Akarere kugeza ku rwego rw’Akagari, mu nama yamuhuje na bo mu ntangiriro z’iki cyumweru kuwa 12 […]
Rutahizamu wa Rayons Sport akomeje kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga
Bimenyimana Bon Fils Caleb yitwaye neza mu mukino ikipe Intamba mu Rugamba y’u Burundi  y’abatarengeje imyaka 23 yatsinzemo iya Tanzania 2-0 mu mukino ubanza wo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23. Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ugushyingo 2018 kuri Stade Louis Rwagasore. Igice cya mbere cyarangiye […]
Uvira: Abasaga 10 baguye mu mirwano hagati y’ingabo z’u Burundi na FNL
Abantu basaga 10 nibo babaruwe baherutse kugwa mu mirwano hagati y’ingabo z’u Burundi n’inyeshyamba z’Abarundi zo mu mutwe wa FNL muri Uvira na Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo nk’uko amakuru yatangajwe n’igisirikare cya Congo (FARDC) kuri uyu wa Gatatu, itariki 14 Ugushyingo avuga. Imbunda nyinshi n’amasasu kandi byafashwe n’ingabo z’u Burundi mu bikorwa zakoreye […]
Havumbuwe umugambi w'u Burundi na Uganda wo guhungabanya u Rwanda
Amakuru yizewe agera ku rubuga Virungapost aravuga Abayobozi b’inzego z’umutekano za Uganda batangiye gufatanya n’igihugu cy’u Burundi mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Mu gihe abaturanyi beza ubusanzwe bakabaye bashishikazwa n’imibereho myiza ya bagenzi babo, guverinoma z’ibi bihugu zikomeje kugaragaza ubushake bwo gukongeza urugo rw’umuturanyi kandi rushobora gushya rugakongeza n’izabo. Aya makuru aravuga ko […]
Perezida Museveni yafashe ingamba zo kurindira umutekano abashoramari b’abanyamahanga
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yijeje abashoramari b’abanyamahanga kubarindira umutekano nyuma y’aho hari abagizi ban abi bamaze iminsi bagaba ibitero ku bashoramari b’Abashinwa muri iki gihugu. Museveni akaba yijeje ko mu cyanya cyahariwe inganda n’ahandi hari inganda z’abanyamahanga hagiye gushyirwa abashinzwe umutekano. Ibi Perezida Museveni Yabitangaje ubwo yakiraga Ambasaderi w’u Bushinwa muri Uganda, Zheng ZhuQiang, […]
P5 iracyategereje igisubizo cy’u Rwanda ku mishyikirano yasabye
Amashyaka atanu atavuga rumwe n’ubutegetsi yibumbiye mu ihuriro bise P5 aravuga ko yandikiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, amwibutsa indi baruwa bamwandikiye muri Nyakanga uyu mwaka, basaba ibiganiro na Leta y’u Rwanda. Ayo mashyaka avugwa ni PS-Imberakuri, PDP-Imanzi, FDU-Inkingi, Amahoro na RNC yose atemewe mu Rwanda. Mu kiganiro Umunyamabanga Mukuru wa RNC, Gervais Condo, yagiranye […]
Rusizi: Umumotari yafatanywe uruhushya rwo gutwara moto rw’uruhimbano
Ku mugoroba wo ku itariki 13 Ugushyingo nibwo abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bafashe umumotari witwa Karangwa Elie ufite imyaka 30 atawaye moto ifite ibiyiranga RC 848Z .Akaba yari afite uruhushya rwo gutwara Moto(Categorie A) rw’uruhimbano. Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami […]
Rwamagana :Abashakanye badahuza baragirwa inama yo kwaka gatanya aho kwicana
Ku wa  kabiri tariki ya 13 Ugushyingo 2018,  mu nteko y’  abaturage ,inzego z’umutekano zasabye abaturage  kudahishira abagabo n’abagore bafitanye ibibazo by’amakimbirane kuko bitera imfu za hato na hato, kugira ngo  bagirwe inama,  abananiwe guhuza bagatandukana  aho kwicana. Chief Inspecter of Police, Mutsinzi uyobora station ya Kigabiro yasabye abaturage kwirinda icyaha no ku gikumira ndetse bakirinda guhishira ingo zirimo […]