Umukinnyi w’ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, Kylian Mbappe Lottin avuga ko Lionel Messi na Cristiano Ronaldo ndetse na Buffon atari abakinnyi b’ibihe byose muri ruhago.
Mbappe unakinira ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, mu kiganiro na ESPN yavuze ko umukinnyi w’ibihe byose ari Umunyaburezili, Edson Arantes do Nascimento uzwi nka Pele.

Uyu musore w’imyaka 19 avuga ko kugira ngo ubone umukinnyi uri ku rwego nk’urwa Pele byasaba ko uhuza abakinnyi abakinnyi bane bitwa ko ari abahanga muri iyi minsi.
Ati” Wafata ukuguru kw’ibumoso kwa Messi, ukw’iburyo kwa Ronaldo n’ugutekereza kwa Neymar ukongeraho n’ubuhanga bwa Buffon ni bwo wakora umuntu ufite ubuhaga nk’ubwa Pele.”

Uyu mukinnyi avuga ko uyu mugabo Pele nta mukinnyi uzigera agira ibigwi yageze mu gukina ruhago.
Ati” Sinzi niba hazabaho umukinnyi umeze nka Pele. Hari Pele umwe ku isi utandukanye. Nta muntu mbabaje mu mutwe kuvuga ko Pele ari ntawe bahwanye kuko nta n’umwe uzigera agera agera ku bigwi bye.”
Kylian Mbappe yemeza ko byagorana kugira undi muntu ku isi ufite ubuhanga nk’ubwa Pele.


