Padiri Nahimana Thomas yongeye gutangaza ko ari mu nzira igana i Kigali

Nahimana Thomas wahoze ari Padiri akaza kwiyambura inshingano muri Kiliziya akayoboka Politiki, by’umwihariko atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, yatangaje ko agiye kongera kwegura ivarisi akerekeza i Kigali. Nahimana Thomas ni umunyapolitiki w’imyaka 47 y’amavuko akaba aba mu Bufaransa ari naho akinira politiki ku ruhande rw’abarwanya Leta y’u Rwanda. Mu Ugushyingo 2016, ubwo yari ategerejwe […]

Madamu Jeannette Kagame yasangiye Noheli n’ abana basaga 200- AMAFOTO

Madamu Jeannette Kagame yasangiye n’abana basaga 200 baturutse hirya no hino mu gihugu umunsi mukuru wa Noheli, mu gihe umwaka wa 2018, uri ku musozo hasatirwa umwaka mushya wa 2019 . Ni umuhango wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 9 Ukuboza 2018, muri Village Urugwiro. Akaba yakiriye abana b’ingeri zose, aho babanje kwidagadura nyuma hakurikiraho […]

Jose Mourinho arishimye cyane kandi ikipe nayo iramwishimiye-Jorge Mendes

Umunya-Portugal, Jorge Mendes  uhagarariye umutoza Jose Mourinho wa Manchester United yavuze ko uyu mutoza “yishimye cyane” kandi “ashishikajwe n’umutima we wose no gutoza iyi kipe. Yatangaje ibi mu gihe muri uyu mwaka w’imikino, ahazaza ha Mourinho muri iyi kipe hakomeje kwibazwaho, mu gihe iyi kipe ubu iri ku mwanya wa Gatandatu ku rutonde rw’agateganyo rwa […]

Turacyafite imbogamizi mu gukurikirana ibyaha byo gusambanya abana- Muhongerwa Agnes

Umuyobozi w’Ishami Rikurikirana Amadosiye y’Ibyaha by’Ihohoterwa Rishingiye ku Gitsina mu Bushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, Muhongerwa Agnes avuga ko nubwo Leta ishyira imbaraga mu guhana abasambanya abana, hakiri imbogamizi z’abantu bahishira ababikora. Ibi madamu Muhongera yabivuze mu kiganiro ‘Dusangire Ijambo’ kuri Radio na Televiziyo by’u Rwanda, kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Ukuboza 2018. Ikiganiro cyagarukaga […]

Yashyizwe ikintu mu myanya y’ibanga, yangirwa  kubagwa  kuko atishyuye amashilingi 250,000

Umuganga utatangajwe amazina wo  mu bitaro bya Jinja muri Uganda yanze kuvura umurwayi wa kanseri y’ubwonko, Night Nakwanga bitewe n’uko atishyuye ibihumbi 250,000 by’amashilingi ahubwo amushyira ikintu mu myanya y’ibanga. Umurwaza w’uyu murwayi,  Gloria yatangarije Dailymonitor dukesha iyi nkuru ko  Nakwanga yari kuri lisiti y’abari bubagwe kandi ko yari yageze mu cyumba yari bufashirizwemo gusa […]

E.U mu nzira zo gukomeza ibihano ku Banyekongo barimo umukandida Emmanuel Shadary

Mu gihe Inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ba E.U kuri uyu wa Mbere, itariki 10 Ukuboza itegerejweho kwemeza gukomeza ibihano byafatiwe abayobozi 16 ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ubusabe bwo kugumishaho ibi bihano bukomeje kwiyongera. Mu bantu 16 barebwa n’ibi bihano harimo Emmanuel Ramazani Shadary, w’ishyaka PPRD riri ku butegetsi  n’uruhande rushyigikiye ubutegetsi bwa perezida […]

Uriya mukobwa ageze igihe cyo kurongorwa- Nyina wa Diamond

Nyina wa Diamond Platnumz Sanura Sandra avuga ko ashyigiye ko umuhungu we Diamond Platnumz arongora umukobwa witwa Tanasha Donna kuko ngo amukwiriye kandi akaba ageze mu myaka yo kurongorwa. Uyu mubyeyi yumvikanye kenshi arwanya ko umuhungu we yashyingiranwa na Hamissa Mobetto gusa kuri iyi nshuro yavuye ku izima. Mu kiganiro n’ikinyamakuru Risasi cyo muri Tanzaniya, […]

Burundi: Imbonerakure zaririmbye ko ziteguye kwinjira i Kigali

Mu gihugu cy’u Burundi kuri uyu wa Gatandatu, itariki 08 Ukuboza, mu bice bitandukanye hateguwe imyigaragambyo yo kwamagana Pierre Buyoya, Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe ndetse na Perezida w’u Rwanda. Muri Kirundo hakaba hagaragaye imbonerakure zagendaga zivuga ko ziteguye kwinjira Kigali zigafata Perezida w’u Rwanda Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo […]

Rio Ferdinand arasaba kwigana imyigaragambyo yamagana ivangura nk’iherutse muri Amerika

Nyuma y’aho umukinnyi Raheem Sterling yibasiwe n’abafana kubera ibara ry’uruhu rwe kuri uyu wa Gatandatu mu mukino ikipe ye ya Man. City yatsinzemo Chelsea 2-0, Rio Ferdinand wakiniye Man. Utd asanga mu Bwongereza bakwiye kwigana imyigaragambyo nk’iya NFL (National Football League) yo muri Amerika mu kwamagana ivangura rishingiye ku ruhu ryongeye kwigaragaza ku bibuga byo […]

Inkiko zo mu Rwanda zirigenga mu guhamya no guhanaguraho ibyaha-Min. Sezibera

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, atangaza ko abantu badakwiye kwibaza cyane ku kuba abo kwa Rwigara barahanaguweho ibyaha n’inkiko zo mu gihugu cye kuko ngo izo nkiko zigenga mu guhamya no guhanaguraho ibyaha. Ni nyuma y’aho mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Ukuboza 2018, umucamanza mu rukiko rukuru […]

Ntwite umukobwa none umugabo wanjye yirirwa avuga ko yatemeje- NKORE IKI?

Muraho, mumbabarire, ndirinda kuvuga amazina yanjye, ndi umugore mfite abana babiri nkaba mfite inda y’umwana wa Gatatu ariko umugabo wanjye ntabwo yayishimiye kuko yifuzaga ko twabyara umuhungu. Imyaka igera kuri 13 ishize mbana n’umugabo wanjye, twabaye dusezeranye hose,  dufitanye abana babiri b’abakobwa. Umwe yiga mu mwaka wa kane muri pirimeri, undi ari muri garidiyeni. Ubwo […]

RDC: Urunturuntu mu nyeshyamba za Gumino zikorana n’iza Kayumba

Umutwe w’inyeshyamba wa Gumino ugizwe n’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, bivugwa ko ukorana bya hafi n’abarwanyi ba Kayumba Nyamwasa watandukanye n’inyeshyamba z’Abarundi bakoranaga zagiye kwifatanya n’umutwe wa Mai-Mai Yakutumba. Biravugwa ko uyu mutwe wa Gumino ukorana n’abarwanyi b’Umunyarwanda, Kayumba Nyamwasa ubarizwa mu buhungiro muri Afurika y’Epfo. Amakuru agera kuri SosMediasBurundi dukesha iyi nkuru aravuga ko […]

Kurwanya ruswa bikwiye kuba umuco, ahari ruswa abaturage bahora barakariye leta – Busingye

Minisitiri w’ubutabere akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston yibukije ko kurwanya ruswa n’akarengane ari inshingano y’inzego nkuru z’igihugu kugera ku z’ibanze kugira ngo isano iri hagati ya leta n’umuturage ikomeze ishinge imizi. Ibi byatangajwe mu kiganiro nyunguranabitekerezo kigamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo ruswa n’ibisigisigi byabo bicike, Polisi yagiranye n’abafatanyabikorwa bayo muri gahunda cy’icyumweru […]

Paris: Imyigaragambyo ikaze ya Gilets Jaunes imbere ya perezidansi

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 08 Ukuboza imyigaragambyo ikomeye yamagana izamuka ry’ibiciro mu Bufaransa yongeye kubura, igipolisi gikoresha ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abari mu myigaragambyo bigaragambirizaga imbere y’ingoro y’umukuru w’igihugu. Abigaragambya baramagana gahunda ya Perezida Emmanuel Macron yo kuzamura ibiciro ku bikomoka kuri peteroli. Laurent Nunez, wungirije ministiri w’umutekano mu gihugu yavuze ko […]

Ruswa ivuza ubuhuha hagati ya Perezida Museveni, Minisitiri Kutesa n’Abashinwa

Akanama k’abanyamategeko ko mu Mujyi wa Newyork muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kahamije umuyobozi w’umuryango utegamiye kuri Leta ( CEFC NGO) , Chi Ping Patrick Ho ibyaha birindwi birimo ibya ruswa y’amamiliaridi y’umurengera w’amadolari yagiye aha ababobozi ba Uganda barimo Perezida Museveni na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sam Kutesa. Ibi byatangajwe n’Umushinjacyaha Mukuru Wungirije w’igice […]