Nyina wa Diamond Platnumz Sanura Sandra avuga ko ashyigiye ko umuhungu we Diamond Platnumz arongora umukobwa witwa Tanasha Donna kuko ngo amukwiriye kandi akaba ageze mu myaka yo kurongorwa.
Uyu mubyeyi yumvikanye kenshi arwanya ko umuhungu we yashyingiranwa na Hamissa Mobetto gusa kuri iyi nshuro yavuye ku izima.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru Risasi cyo muri Tanzaniya, Sanura yavuze ko ubu nta mpamvu n’imwe afite yatuma abuza umuhungu we kurongora Umukobwa w’Umunyakenya, Tanasha Donna w’imyaka 22 mu gihe Diamond afite 29 y’amavuko.
Ati “ Ubu se mubuze ngo yankoreye iki kibi umwana wanjye? Ninde wababwiye ko nigeze nanga umukazana wanjye? Niba umwana wanjye yarabonye amukwiriye nta mpamvu kuko imyaka ye ijyanye ni iyo kurongorwa.”

Kuri ubu, Diamond na Tanasha Donna Oketch nta kwezi bafite ko kwitegura ubukwe.
Biteganyijwe ko ubukwe bw’aba bombi buzamara iminsi ine kuva kuwa 14 Gashyantare kugeza kuwa 17 umwaka utaha.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Ku rundi ruhande mushiki wa Diamond. Esma Platnumz na we yagaragaje ko ashyigikiye muramukazi we Tanasha gusa amusaba kutazitwara nka Zari na Mobetto.
Â


