Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko hari gukorwa iperereza ku ba Jenerali bagaragaye babyina cyane mu birori byo gusezera ku mirimo ya gisirikare, avuga ko abagaragaye muri ayo mashusho bashobora gufatwa.
Mu butumwa bwinshi yashyize ku rubuga rwa X, Gen Muhoozi yavuze ko bari gukurikirana aba Jenerali.
Yanditse ati: “Turimo gukora iperereza ku ba Jenerali bose babyinnye cyane. Vuba bazafatwa.”
Mu bundi butumwa, yavuze ati: “Ntekereza ko guhera ubu bibujijwe ko ba Jenerali babyina cyane hafi y’ibiro bya perezida.”
Mu gukomeza kugaragaza ko atishimiye ayo mashusho, Gen Muhoozi yongeye kubaza ati: “Babyinaga kubera ko bishimiye kubohorwa muri UPDF?”
Yahise akomeza agira ati: “Ibi ni ubuswa! Kandi ababigizemo uruhare bose bazafatwa!”
Aya magambo yakurikiye amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza bamwe mu basirikare bakuru ba Uganda babyina mu birori byo gusezera ku kazi. Muri ayo mashusho hagaragaramo Gen Edward Katumba Wamala, uri mu basirikare bakuru baherutse gusezererwa mu Ngabo za Uganda.
Gen Katumba Wamala ari mu ba Jenerali 19 basezerewe ku mirimo yabo ya gisirikare mu birori byabereye ku biro bya perezida i Entebbe ku wa 20 Kanama 2026, biyobowe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Muri abo basezerewe harimo kandi Maj Gen Abel Kandiho, Lt Gen Charles Otema Awany, Lt Gen Charles Angina n’abandi basirikare bakuru bari bamaze imyaka myinshi bakorera mu Ngabo za Uganda.
Mu bundi butumwa, Gen Muhoozi yavuze ko yabonye Gen Katumba Wamala abyina cyane, agira ati: “Nabonye Gen Katumba abyina cyane ejobundi. Wenda ni ukubera ko yari azi ko ngiye kumuha akazi.”
Kugeza ubu, nta tangazo riratangazwa n’ubuyobozi bw’Ingabo za Uganda rivuga ko hari n’umwe muri abo ba Jenerali wamaze gutabwa muri yombi.



