Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko hari abarenga 7,000 bakekwaho gukopera cyangwa gukopeza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’Icyiciro Rusange Gisoza Amashuri Yisumbuye, ibyatumye kugeza ubu amanota yabo atarasohoka.
Kuva amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange yashyirwa hanze ku wa 20 Kanama 2026, hari ababyeyi bagiye bagaragaza ko amanota y’abana babo atagaragara muri systeme yashyizweho.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Bahati Bernard, yabwiye RBA ko bamenya ko abantu bakopeye kuko haba harimo abajyanye udupapuro twanditseho ibisubizo, abajyana telefoni n’ibindi bajyanye mu kizamini bitemewe, ariko ko uwafatiwe mu cyuho n’abandi bose baba bagifite amahirwe yo kujurira kugeza igihe icyemezo cya nyuma kizafatirwa.
Bahati yashimangiye ko no mu gihe cyo gukosora ibizamini bya Leta harebwa ibintu bidasanzwe byabaye mu kizamini cya Leta.
Ati: “Urugero ukabona abana mu cyumba kimwe bose ikibazo kimwe runaka bagihuje kandi bacyishe. Basubije bimwe kandi banabyishe…”
Dr. Bahati yavuze ko abanyeshuri bicara mu cyumba cy’ikizamini baba baturuka mu bigo by’amashuri bitandukanye ku buryo bose bidashoboka ko basubiza igisubizo kimwe kandi batigishwa n’umwarimu umwe.
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko kugeza ubu abari gukorwaho iperereza bakekwaho gukopera ibizamini bya Leta barenga 7,000.
Ati: “Abo dukoraho iperereza bari mu 7,188 barakekwaho kuba barakopeye. Ni muri kiriya cyiciro [Dr. Bahati] yari amaze kuvuga, byagaragaye mu gukosora.”
Yakomeje agira ati: “Iyo rero bigeze muri iki cyiciro usanga bifata abantu benshi. Kuko iyo urebye ugasanga mu cyumba cyose cy’ikizamini abantu bose banditse igisubizo kimwe, babyishe kimwe, babyanditse nabi kimwe, usanga aho hari ikibazo. Icyo kibazo rero kikareba abantu bose bicaye muri icyo cyumba.”
Mu cyumba kimwe gikorerwamo ibizamini haba harimo abakandida 25 bakora ikizamini cya Leta. Yavuze ko byabaye mu byumba byinshi bituma n’ababifatiwemo baba benshi, ari na yo mpamvu iperereza ryamaze igihe kirekire.
Minisitri w’Uburezi yasobanuye ko umunyeshuri ukopeye cyangwa ukopejwe ahanishwa guhabwa zeru mu kizamini yakopeye cyangwa yakopejwemo, ariko hari n’aho bishobora kugera ku kubura amanota yose.
Ni mu gihe umwarimu wakopeje umunyeshuri mu kizamini cya Leta aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko.


