Abanyeshuri barenga 7,000 bakekwaho gukopera ibizamini bya Leta

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko hari abarenga 7,000 bakekwaho gukopera cyangwa gukopeza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’Icyiciro Rusange Gisoza Amashuri Yisumbuye, ibyatumye kugeza ubu amanota yabo atarasohoka. Kuva amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange yashyirwa hanze ku wa 20 Kanama 2026, hari ababyeyi bagiye bagaragaza ko amanota y’abana babo atagaragara muri […]
Uko Gen. Muhoozi abona intambara yahuza u Rwanda na Uganda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko ikintu rukumbi yigeze gutinya mu buzima bwe ari intambara yashoboraga kuvuka hagati ya Uganda n’u Rwanda, avuga ko iyo iza kuba yari kuba ari ibyago bikomeye ku bihugu byombi. Mu butumwa yanditse ku rubuga rwa X, Gen. Muhoozi yavuze ko intambara hagati ya Uganda n’u […]
Urujijo ku rusaku rw’amasasu rurimo n’urw’imbunda rutura rwumvikanye i Niamey

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026, i Niamey mu murwa mukuru wa Niger humvikanye amasasu menshi n’ibiturika mu bice bitandukanye by’uwo mujyi. Abatangabuhamya babwiye Reuters ko amasasu yumvikanye hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Diori Hamani, ndetse no mu gace gaherereyemo Ingoro ya Perezida. Umwe mu batangabuhamya yavuze ko imirwano […]
Major na Capitaine ba FDNB batawe muri yombi na Wazalendo

Amakuru aturuka mu nzego za gisirikare mu Burundi avuga ko hari ba Ofisiye babiri bo mu ngabo z’iki gihugu (FDNB) batawe muri yombi n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo, bashinjwa gukorana na AFC/M23 ndetse n’u Rwanda. Amakuru avuga ko aba basirikare bombi bafatiwe mu mujyi wa Baraka wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mbere yo koherezwa i […]
Gen. Sematama wari watangiye kubikwa n’ingabo za Kinshasa yongeye kugaragara

General Charles Sematama uyobora ibikorwa bya gisirikare by’umutwe wa Twirwaneho, yongeye kugaragara ari kumwe n’abarwanyi n’abayobozi bakuru b’uyu mutwe, mu gihe hari hamaze iminsi hakwirakwizwa amakuru atavugwaho rumwe ko yaba yarapfuye nyuma y’indege yagabweho igitero mu gace ka Minembwe. Ifoto nshya yatangiye gukwirakwira ku mugoroba wo ku wa Gatanu igaragaza Sematama ari kumwe n’abasirikare benshi […]