1787979093077

Uko Gen. Muhoozi abona intambara yahuza u Rwanda na Uganda

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko ikintu rukumbi yigeze gutinya mu buzima bwe ari intambara yashoboraga kuvuka hagati ya Uganda n’u Rwanda, avuga ko iyo iza kuba yari kuba ari ibyago bikomeye ku bihugu byombi.

Mu butumwa yanditse ku rubuga rwa X, Gen. Muhoozi yavuze ko intambara hagati ya Uganda n’u Rwanda yari kugira ingaruka zikomeye ku mpande zombi, kuko Uganda yari kurimbura u Rwanda cyangwa u Rwanda rukarimbura Uganda.

Yagize ati: “Nta kintu na kimwe nigeze ntinya mu buzima bwanjye. Ikintu rukumbi nigeze ntinya ni intambara hagati ya Uganda n’u Rwanda. Nari nzi ko iyo ntambara yari kuba akaga gakomeye! Uganda yari kurimbura u Rwanda cyangwa u Rwanda rukarimbura Uganda.”

Gen. Muhoozi yakomeje avuga ko yasezeranyije ‘Uncle’ we, Afande Paul Kagame, ko nta kintu kibi kizava muri Uganda kikamugeraho, ndetse ashimangira ko yubahirije iryo sezerano.

Ati: “Nasezeranyije Uncle wanjye, Afande Kagame, ko nta kintu kibi kizamugeraho kivuye muri Uganda. Nasohoje isezerano ryanjye.”

Muhoozi yavuze ibi mu gihe mu myaka yashize umubano hagati ya Uganda n’u Rwanda wamaze imyaka urimo ibibazo bya dipolomasi n’umutekano, ariko ibihugu byombi bikaba byarongeye kugana ku mubano mwiza mu myaka ya vuba ahanini bigizwemo uruhare na Muhoozi ubwe.

Uyu Jenerali usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, akunze kuvuga ku mubano w’ibihugu byombi ndetse no ku mubano bwite afitanye na Perezida Paul Kagame, whom yita ‘Uncle’ we, ndetse mu myaka ine ishize yakunze kugirira ingendo zitari nke mu Rwanda mu rwego gushimangira uwo mubano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply