Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026, i Niamey mu murwa mukuru wa Niger humvikanye amasasu menshi n’ibiturika mu bice bitandukanye by’uwo mujyi.
Abatangabuhamya babwiye Reuters ko amasasu yumvikanye hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Diori Hamani, ndetse no mu gace gaherereyemo Ingoro ya Perezida.
Umwe mu batangabuhamya yavuze ko imirwano y’amasasu yari ikomeye kandi ko ikomeza kumvikana hafi y’Ingoro ya Perezida.
Kugeza ubwo BWIZA yandikaga iyi nkuru ubutegetsi bwa Niger ntibwari bwakagize icyo butangaza ku mugaragaro ku cyateye urusaku rw’amasasu n’ibiturika cyangwa ku mubare w’ababa bahitanywe n’ibyo bitero.
Umwe mu bantu bo mu nzego z’umutekano yabwiye Reuters ko “ibyihebe” byateye Ikibuga cy’Indege cya Diori Hamani, ndetse bikagerageza kwinjira mu gice kirinzwe gikikije Ingoro ya Perezida.
Undi muyobozi wo mu nzego z’umutekano yavuze ko ingabo zatangiye ibikorwa byo gushakisha abateye, kandi ko bamwe muri bo bishwe mu gihe abandi bashobora kuba bahunze.
Icyakora, Reuters yavuze ko ayo makuru itarabasha kuyagenzura mu buryo bwigenga.
Hari kandi umudepite wo mu Nteko y’Umuryango w’Ibihugu bya Sahel (AES), Bana Wagana Ibrahim, wavuze ko abateye bagabye igitero kuri Base 101, ikigo gikomeye cya gisirikare kiri hafi y’ikibuga cy’indege, ariko ko ingabo za Niger zongeye kugenzura ako gace.
Na byo ntibirabasha kwemezwa mu buryo bwigenga.
Ibi bibaye mu gihe Niger ikomeje guhangana n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro ifite aho ihuriye na Al-Qaeda na Islamic State, cyane cyane mu bice byo mu gihugu bihana imbibi na Mali na Burkina Faso.
Muri Mutarama uyu mwaka, habaye ikindi gitero gikomeye hafi y’ikibuga cy’indege cya Niamey, aho humvikanye amasasu n’ibiturika.
Niger imaze imyaka itatu iyobowe n’ubutegetsi bwa gisirikare kuva ku butegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum bukuweho mu 2023.
Ubuyobozi bwa General Abdourahamane Tiani bwahinduye icyerekezo cy’ububanyi n’amahanga, bugabanya umubano n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi ndetse bwongera ubufatanye n’u Burusiya.
Niamey kandi iri mu bihugu bitatu bya Sahel—hamwe na Mali na Burkina Faso byashinze Alliance des États du Sahel (AES), nyuma yo kuva muri ECOWAS.


