Jones

Umugabo w’abana 2 yigize umupadiri akajya ayobora misa zo mu Kiliziya

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wo muri Kisii muri Kenya, ufite umugore n’abana babiri, yatawe muri yombi nyuma yo kwiyitirira kuba umupadiri wa Kiliziya Gatolika, akamara ibyumweru bitatu akorera muri Kiliziya i Lodwar, aho yanayoboraga Misa ndetse akanatanga amasakramentu.

Uyu mugabo witwa Jones Bogonko Onchonga, yageze i Lodwar muri Nyakanga 2026 yiyita umwe mu bagize umuryango w’abiyeguriye Imana wa Missionaries of Charity.

Yagiriwe icyizere n’abayobozi ba Kiliziya ku buryo yacumbikiwe no ku rugo rwemewe rwa Musenyeri wa Diyosezi ya Lodwar, ndetse hari n’amafoto amugaragaza ari kumwe na Musenyeri John Mbinda mu gihe cya Misa yabereye kuri St Augustine Cathedral.

Iby’uko ashobora kuba atari umupadiri byatangiye gukekwa ku wa 9 Kanama ubwo yari ayoboye Misa kuri St Mary’s Shrine i Lodaraja.

Abari mu Misa batangiye kubona ko hari ibyo atamenyereye. Yagowe no kuvuga amwe mu masengesho, agaragara nk’ufite ubwoba, ndetse aza kuva imbere kuri Alitari.

Ifoto ye ari kuyobora Misa yahise ishyirwa mu itsinda rya WhatsApp rihuriramo abapadiri na Musenyeri. Ibi byatumye bamwe mu bapadiri batangira kwibaza uwo ari we n’aho yaturutse.

Nyuma y’iperereza, Diyosezi ya Lodwar yaramwihakanye, ivuga ko yari yatanze amasakramentu nta burenganzira afite, ayobora ibikorwa by’idini bitemewe ndetse akoresha inyandiko za Kiliziya zitari ukuri.

Iperereza rya Polisi ryagaragaje ko Onchonga atigeze yiga muri Seminari Gatolika, kandi ko atigeze ahabwa amahugurwa asanzwe muri filozofiya cyangwa tewolojiya ahabwa abitegura kuba abapadiri.

Ahubwo bivugwa ko yagiye yiyigisha imihango ya Kiliziya Gatolika akoresheje ibitabo by’idini. Polisi ngo yamusanganye ibitabo 17 byerekeye idini.

Raporo ivuga ko Onchonga yemeye ko amaze hafi imyaka ibiri yiyitirira kuba umupadiri, harimo n’igihe yamaze i Lodwar.

Abaturage bibaza uko yabashije kugera ku rwego rwo kuyobora Misa

Ibyabaye byateje impaka mu baturage ndetse no mu miryango iharanira uburenganzira bw’abaturage, bibaza uko umuntu utari umupadiri yashoboye kwinjira mu bigo bya Kiliziya no gukora imirimo y’umupadiri igihe kirekire ataramenyekana.

Eliud Emeri, uyobora imiryango itegamiye kuri Leta ikorera muri Turkana, yavuze ko Kiliziya ikwiye kwibaza uburyo uyu mugabo yabashije kugera kuri urwo rwego ataramenyekana.

Abaturage basabye ko abapadiri basura cyangwa binjira mu madiyoseze yandi bajya babanza kugenzurwa no kwemezwa neza, kugira ngo abantu biyitirira umurimo w’ubupadiri batabasha kuyobya abayoboke.

Onchonga amaze gutabwa muri yombi, yashinjwe icyaha cyo kwiyitirira undi muntu (personation).

Ibyabaye i Lodwar byibukije urundi rubanza rwabereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho umugabo witwa Erwin Mena, wari ufite imyaka 59, na we yiyitiriye kuba umupadiri.

Mena yageze n’aho ayobora Misa, yumva ibyaha by’abantu mu intanga ndetse anasezeranya umugabo n’umugore muri Kiliziya ebyiri zo muri Los Angeles. Mu 2026 yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya 53,000 z’amadolari, anategekwa kutongera kwegera Kiliziya Gatolika yo muri Los Angeles nyuma yo gufungurwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply