Obama-Trump-Biden-split-082826-dabb5a4541f247e2b4dd697edcda86fe

Trump yishyize ku mwanya wa mbere mu ba Perezida bakomeye ba Amerika, ashyira Obama na Biden inyuma 

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye guteza impaka nyuma yo gushyira hanze urutonde rwe bwite rw’abayoboye Amerika bakoze ibidasanzwe, aho yishyize mu cyiciro cy’umukuru w’igihugu ukomeye kurusha abandi bose.

Trump yashyize urwo rutonde ku rubuga rwe rwa Truth Social, arugabanyamo ibyiciro bitandukanye, kuva ku ba Perezida yita “abakomeye kurusha abandi” kugeza ku bo yashyize mu cyiciro cy’“abatsinzwe”.

Trump ubwe ni we washyize ku mwanya wo hejuru, mu gihe abahoze ari aba perezida bazwi cyane mu mateka ya Amerika nka George Washington, Abraham Lincoln na Franklin D. Roosevelt yabashyize mu cyiciro cy’“abakomeye”.

Muri icyo cyiciro kandi harimo abandi ba Perezida bo mu mateka ya Amerika, mu gihe Theodore Roosevelt na Grover Cleveland yashyize mu cyiciro cy’abari hafi y’urwego rw’abakomeye cyane.

Barack Obama na Joe Biden, bombi bo mu ishyaka ry’Abademokarate, Trump yabashyize mu cyiciro cyo hasi cyane yise “failures”, bisobanuye abatsinzwe cyangwa abakoze nabi.

Muri icyo cyiciro kandi yashyizemo Jimmy Carter, Ulysses S. Grant na Warren G. Harding.

Trump amaze igihe agaragaza kunenga cyane Obama na Biden. Mu kiganiro yagiranye na The New York Times muri Mutarama, yanenze bikomeye Biden, amushinja kugira imiyoborere mibi.

Ku ruhande rwa Obama, Trump na we yakomeje kumunenga, ndetse mu bihe bitandukanye akoresha imbuga nkoranyambaga mu kumunenga ku buryo bukomeye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply