Mururu: Kutagira amakuru ku rubanza rwa Rukeratabaro bituma bumva batarahawe ubutabera

Bamwe mu barokotse jenoside yorewe Abatutsi mu 1994 bo mu  murenge wa Mururu, akarere ka Rusizi, bavuga ko kuba batarashoboye kubonera ku gihe amakuru y’urubanza rwa  Rukeratabaro Théodore basa n’aho nta butabera babonye ku byaha akurikiranyweho . Baganira n’Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press, aba baturage bagaragaje ko kutamenya igihe uru rubanza rubera mu gihugu […]

Karongi : Miliyoni zisaga 209 zararigishijwe 

Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi yakorewe mu bigo bya Leta no mu nzego z’ibanze mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018 yagaragaje ko mu Karere ka Karongi hanyerejwe asaga miliyoni 2019 mu mushinga wo kubaka inzu z’umudugudu ugezweho w’inzu 384. Ni raporo igaragaza mu buryo burambuye uko amafaranga yakoreshejwe mu mishinga itandukanye; ayanyerejwe n’ayaburiwe irengero. Mu Karere ka […]

Impuzandengo y'amafaranga yatanzweho ruswa mu mwaka wa 2018 ni 58 ku muturage — TI Rwanda

Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Tranparency Interantional Rwanda, Mupiganyi Appolinaire, kuri uyu wa kane ushize, itariki ya 27 Ukuboza 2018, ubwo yamurikaga, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, ubushakashatsi bwakozwe kuri ruswa ntoya mu mwaka wa 2018 na Transparency International Rwanda. Ni gikorwa kitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, Umuyobozi wa Polisi […]

Amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’ay'icyiciro rusange yatangajwe

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini by’amashuri abanza n’ayicyiciro rusange (Tronc Commun) kuri uyu wa 31 Ukuboza 2018. Ku isaha ya saa tanu, Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri Dr Isaac Munyakazi nibwo batangiye gutangaza aya manota. Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi, Dr  Irénée Ndayambaje nibwo yashyikirije impapuro […]

Kenya: Umugore utwite imvutsi yagerageje kwitambika ubukwe bubera ahandi

Kuri uyu wa gatandatu ushize, itariki 29 Ukuboza ni umunsi utazibagirana ku mugeni Agnes Wangari wo mu gihugu cya Kenya n’umugabo we atari uko ari umunsi ufite icyo uvuze ku gusa ku mibanire yabo, ariko no kuba ari wo munsi ijuru ryabagwiriye benda gushyingirana hakaduka undi mugore utwite wavugaga ko ari umugore w’uwo mugabo wari […]

Paul Pogba yagaragaje ubuhanga bwe bwari bwarapyinagajwe na Mourinho

Paul Pogba ukinira ikipe ya Manchester United wari umaze igihe ari mu bushyamirane n’umutoza Jose Mourinho mbere y’uko yirukanwa, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ukuboza 2018, yagaragaje ko impano ye yapfinagazwaga. Ni byinshi byagiye bitangazwa by’umubano mubi hagati ya Pogba na Mourinho, rimwe na rimwe uyu musore w’imyaka 25 akabanza […]

SIMI nta muhanzi wo mu Rwanda azi, ariko azi ko rwihuta mu iterambere

Umuhanzi w’Umunyanijeriyakazi SIMI wamenyekanye cyane mu ndirimbo “JOROMI” yaraye ageze mu Rwanda, ku nshuro ye ya mbere ahageze, no ku nshuro ye ya mbere agiye gutaramira Abanyarwanda. Simi yatangaje ko yishimiye kuba ageze mu Rwanda bwa mbere, anashimira abamutumiye.   Nta muhanzi w’umunyarwanda azi, ariko azi ko rwihuta mu iterambere Ubwo yabazwaga niba hari umuhanzi w’Umunyarwana […]

U Rwanda mu bihugu 10 ku Isi byagabanyije icyuho kiri mu buringanire

U Rwanda rwongeye kuza mu bihugu 10 ku Isi byagabanyije icyuho cy’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore nk’uko bigaragara muri Raporo ya banki y’isi ku busumbane bw’ibitsina izwi nka Global Gender Gap Report ivuga ko muri rusange muri uyu mwaka wa 2018 ubusumbane bw’ibitsina bwagabanyutse ku rugero ruto. Gukomeza kuza inyuma kw’abagore mu bijyanye n’imirimo no kugabanyuka […]

Umupolisi w’u Burundi ushinjwa kuba icyitso cy’ingabo z’u Rwanda yaburiwe irengero

Umupolisi w’u Burundi wakoreraga mu gace ka Mabayi, Intara ya Cibitoke, iherereye mu Majyaruguru y’u Burundi, ikanakora ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, yaburiwe irengero mu gihe ngo ashinjwa gukorana n’ingabo z’u Rwanda. Mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi utifashe neza, imbwirwaruhame z’abayobozi batandukanye b’u Burundi, zigaragaza ko hari icyo bwaba bwikanga ku Rwanda, […]

Miss Elizabeth Makune yagabye igitero cy’amagambo kuri Leta ya Magufuli

Nyampinga w’igihugu cya Tanzania, Elizabeth Makune yagaye Leta ya Tanzania iyobowe na Perezida Pombe Magufuli, nyuma yo gutsindwa mu marushwa ya ‘Miss World 2018’. Miss Elizabeth atangaza ko ugutsindwa kwe Leta ya Tanzania, iba yabigizemo uruhare, ayishinja kutamuba hafi nk’uko ibindi bihugu bishyigikira ababihagarariye mu ruhando mpuzamahanga. Yagize ati « Ibindi bihugu bishora agatubutse muri aya […]

Ubuyobozi bwa FPR/Inkotanyi bwahaye impanuro Abadepite bayiturukamo

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR/ Inkotanyi, Francois Ngarambe yasabye Abadepite bawuturukamo, gukorana ubushishozi mu kazi bakora, batora amategeko afitiye Abanyarwanda akamaro. Kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Ukuboza 2018, ubwo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR/ Inkotanyi yafunguraga amahugurwa y’aba badepite baturuka muri uyu muryango, nibwo yabibukije ko bakwiye kurangwa no gushyira umuturage imbere. Yagize ati “Mukwiye kujya […]

Masisi: Abitwaje ibirwanisho bateye ahaberaga amatora bahatira abaturage abakandida batora

Muri Teritwari ya Masisi ho muri Kivu y’Amajyaraguru kuri iki Cyumweru ubwo igikorwa cy’amatora y’umukuru w’igihugu cyari kirimbanyije, habaye agashya ubwo bamwe mu bagize imitwe yitwaje ibirwanisho bateraga ubwoba abatora babahatira abakandida bagomba gutora ku mwanya w’umukuru w’igihugu n’abadepite. Abaturage batoreye Mwandabandu, mu murenge wa Osso Banyungu, babwiye Radio Okapi ko ibiro byinshi byatewe n’abarwanyi […]

Burundi: Umuvugizi wa perezida yabajijwe niba bashobora gutanga u Rwanda bakarutera

Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi Jean-Claude Karerwa Ndenzako yabajijwe niba mu gihe u Burundi bukomeje kuvuga ko u Rwanda rubushotora rushaka kubutera bushobora gufata icyemezo cyo gutanga u Rwanda bukarutera, ndetse agira icyo abwira Abanyarwanda bari mu Burundi muri iki gihe umubao w’ibihugu byombi utifashe neza. Ni mu kiganiro cyateguwe na Televiziyo y’u Burundi mu […]

Amatora yo muri Congo — Kinshasa henshi yatangiye atinze

Muri Repubulika ya Demoakarasi ya Congo haraye habaye amatora nk’uko byari biteganyijwe ku itariki ya 30 Ukuboza 2018. Aya matora yakozwe mu turere hafi ya twose w’igihugu, uretse duke yimuriwe mu kwezi kwa Werurwe 2019, ku mpamvu ziswe iz’ubuzima n’iz’umutekano. Perezida Joseph Kabila uri gusoza manda ye yakomeje kuregwa n’abatavuga rumwe nawe ko atazigera arekura […]