Amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’ay'icyiciro rusange yatangajwe

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini by’amashuri abanza n’ayicyiciro rusange (Tronc Commun) kuri uyu wa 31 Ukuboza 2018.

Ku isaha ya saa tanu, Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri Dr Isaac Munyakazi nibwo batangiye gutangaza aya manota.

DvvPLsWX4AAPIkT
Umuybozi wa REB, Dr Ndayambaje ubwo yashyikirizaga impapuro amanota abayobozi bo muri MINEDUC

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi, Dr  Irénée Ndayambaje nibwo yashyikirije impapuro z’ayo manota zifunze neza abayobozi bakuru bo muri  MINEDUC aribo Dr.Eugene Mutimura na Dr.Isaac Munyakazi.

Ku rwego rw’igihugu, uwitwa Ishema Blessing Gianna wigaga ku ishuri ribanza rya  Kigali Parents School ni we wabaye uwa mbere mu gihe Ishimwe Christian wigaga ku ishuri ryisumbuye rya  E.SC. Byimana ari we wabaye uwa mbere mu barangije icyiciro rusange.

Aba bombi buri umwe MINEDUC yamuhaye mudasobwa igendanwa mu rwego rwo kubashimira ko batsinze neza.

DvvkPnjWkAEkP6J
Minisitiri Mutimura ashyikiriza Gianna ishimwe rye

Muri uyu muhango, Minisitiri w’Uburezi yatangaje ko uburyo aba bana batsinze bushimishije.

Ati ” Twishimiye uburyo abana bacu batsinze.”

Uko gutsinda bihagaze hagati y’abahungu n’abakobwa mu byiciro byombi

Amanota yatangajwe agaragaza ko mu banyeshuri 247 763 bakoze ibizamini bisoza abanza, abatsinze bangana na 81.1% bagera kuri 201 080.

Abatsinze bari mu cyiciro cya mbere mu mashuri abanza ni 8 271 bangana na 3.3%. Muri bo abakobwa bangana ba 45.2% bangana 3736 mu gihe abahungu ari 54.8% bangana na 4535.

Abanyeshuri bakoze ikizamini cy’icyiciro rusange mu 2018 bangana na 99 209. Muri bo abagera kuri 80 966 (83.3%) baratsinze. Abakobwa batsinze ni 41 990 (51,90%) mu gihe abahungu ari 38 976 (48.10%).

Muri Tronc Commun, abaje mu cyiciro cya mbere ni 9612 biganjemo abahungu ku kigero 60.60% mu gihe abakobwa ari 39.40%.

DvvVpLKWoAAWPqA
Gianna (uwambere uhereye ibumoso) ni we wabaye uwa mbere mu mashuri abanza
DvvVpLKXQAAnAbg
Abana batsinze neza bari baherekejwe n’ababyeyi babo

Abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2018 ni 254,834 naho  99,209 ni bo bakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Dore uko imibare yagiye ihindagurika mu byiciro byombi ugereranyije n’umwaka wa 2017

table

Biteganyijwe ko umwaka w’amashuri wa 2019 uzatangira kuwa 14 Muatarama.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *