20260427_163128

Umunyamerika James Swan yahishuye ibyo yaganiriye na AFC/M23 i Goma

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi mushya w’ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), James Swan, yatangaje ko mu uruzinduko aheruka kugirira mu mujyi wa Goma rwasize agiranye na AFC/M23 igenzura uwo mujyi ibiganiro byibanze ku gushyira mu bikorwa imyanzuro y’Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro n’Umutekano no gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge.

Ku wa Gatanu tariki ya 24 Mata ni bwo Swan yageze mu mujyi wa Goma, aho yahuriye akanagirana ibiganiro n’abayobozi ba AFC/M23.

Ni ibiganiro ku ruhande rwa ririya huriro byitabiriwe n’abarimo Umuhuzabikorwa waryo, Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa Wungirije akanaba Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Bahati Musanga Erasto n’abandi.

Ibiri by’ubuvugizi bwo MONUSCO mu itangazo byasohoye kuri uyu wa Mbere, byavuze ko ibiganiro byahurije Swan n’abayobozi ba AFC/M23 mu mujyi wa Goma “byibanze cyane ku gushyira mu bikorwa imyanzuro y’Akanama k’Umutekano, gutangiza no kunoza imikorere y’inzego zikurikirana kandi zigenzura iyubahirizwa ry’agahenge, ndetse no ku ngamba zifatika zo guteza imbere ibiganiro bya Doha na Washington.”

Swan yaboneyeho guhamagarira impande zose kubahiriza ibyo ziyemeje muri izi gahunda zitandukanye.

Uyu munyamerika mbere yo kujya i Goma yari yabanje gukorera ingendo mu bice birimo imujyi ya Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Bunia ho mu ntara ya Ituri.

Yavuze ko izo ngendo zamufashije gusobanukirwa neza ibibazo by’umutekano bikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Congo, no kumva ibitekerezo n’impungenge by’abaturage bakomeje guhura n’ingaruka z’intambara, zirimo kuvanwa mu byabo no kubaho mu mutekano muke.

Swan yashimangiye ko MONUSCO n’Umuryango w’Abibumbye biyemeje gushyira mu bikorwa imyanzuro ya 2773 na 2808 y’Akanama k’Umutekano yafashwe mu 2025, igamije kugarura ituze mu Burasirazuba bwa RDC.

Ati: “Iyi myanzuro ishimangira kubahiriza ubwigenge, ubusugire, ubumwe n’ubudahangarwa bw’imbibi za RDC.”

Umwe muri iyi myanzuro isaba inyeshyamba za AFC/M23 kuva mu bice zigenzura.

Yakomeje avuga ko mu ruzinduko rwe, we n’itsinda rye bagaragaje ibyihutirwa mu mikorere ya MONUSCO, cyane cyane mu bijyanye no kurinda abasivili no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge.

James Swan yashimangiye kandi ko MONUSCO izakomeza gukorana n’Abanye-Congo mu gushyigikira ibikorwa bigamije kugabanya umwuka mubi, kurinda abasivili no gufasha kugarura amahoro arambye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *