Bigirimana Issa arahigira kuzatsinda igitego mukeba wabo, Rayon Sports

Rutahizamu mu ikipe ya APR FC, Bigirimana Issa arizeza abafana b’iyi kipe ko ubwo bazaba bakina na mukeba wabo, Rayon Sports, azamutsinda igitego. Mu birori byo gushimira abakinnyi ba APR FC begukanye igikombe cy’Intwari, ku Cyumweru tariki ya 3 Gashyantare 2019, nyuma yo gutsinda mukeba wayo, Rayon Sports igitego kimwe ku busa, nibwo Issa yavuze […]

Igisirikare cya Burkina Faso kigambye kwica inyeshyamba 146

Inzego z’umutekano muri Burkina Faso, zatangaje ko zishe umubare munini w’inyeshyamba  ubwo bihoreraga ku bw’igitero cyapfiriyemo abasivile 14 mu Burasirazuba bw’iki gihugu. Igisirikare gitangaza ko ku Cyumweru abagabo bitwaje intwaro bagabye igitero ahitwa Kain, mu Ntara ya Yatenga abasivile basaga 10 bakahaburira ubuzima. Mu itangazo ryasohowe n’igisirikare, rivuga ko bagabye ibitero simusiga mu ntara eshatu […]

Nyina wa Diamond yanenze Zari na Mobetto mu kubagereranya na Tanasha 

Nyina wa Diamond Platnumz, Sanura Sandra yanenze abahoze ari abagore b’umuhungu we, Zari Hassan na Hamisa Mobetto ubwo yabagereranyaga na Tanasha Donna Oketch uteganya kuba umukazana we. Uyu mubyeyi yatangaje ko hari itandukaniro hagati ya Tanasha n’abandi bigeze  kubana na Diamond ku bijyanye n’ikinyabupfura. Avuga ko uretse kuba Tanasha ahiga Zari na Mobetto ikinyabupfura, ngo […]

Paul Rusesabagina, Sankara na Kayumba Nyamwasa, mu gatebo kamwe

Rusesabagina Paul wamenyakanye muri filimi ‘ Hotel Rwanda’, akaba umwe mu batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi hamwe na Sankara. Izi mpapuro zikaba zije zikurikira ubugira kabiri izashyiriweho Kayumba Nyamwasa. Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo Leta y’u Rwanda yari yasohoye impapuro zo guta muri yombi Kayumba Nyamwasa, umuyobozi w’ishyaka RNC, […]

RDC: Col. Habarugira yakatiwe igifungo cy’imyaka 15

Urukiko rwa gisirikare rw’i Goma rwanzuye kwirukana mu gisirikare cya Leta ya Congo/ Kinshasa, Col. Marcel Habarugira Rangira ndetse runamukatira igifungo cy’imyaka 15, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha abana bato mu ntambara n’ibindi byaha by’intambara. Ni ibihano yahawe ku wa Gatandatu tariki ya 2 Gashyantare 2019, akaba ashinjwa mbere y’ibindi gukoresha abana bato mu […]

Nta kinyabupfura kiri mu gisirikare- Gen Muntu

Rtd.  Maj. Gen. Mugisha Muntu wigeze kuyobora Igisirikare cya Uganda  (UPDF) avuga ko cyataye ikinyabupfura kuva mu myaka ishize kandi ko   cyatakarijwe icyizere. Aganira n’imwe muri radiyo zo muri Uganda, Muntu yatangaje ko UPDF ubuyobozi bukuru bwananiwe kugenzura igisirikare kugeza ubwo cyijanditse mu bikorwa bya politiki  bidasobanutse kandi bishingiye ku muntu umwe. Muntu ati “ […]

Mutoni Assia yasobanuye impamvu atarongorwa kandi akunzwe na benshi

Umunyarwandakazi Mutoni Assia umaze kubaka izina muri Cinema Nyarwanda, avuga ko akiri umukobwa ariko akaba adafite umukunzi, agasobanura ko hari byinshi yari ahugiyeho ariko ko ari mu nzira yo kubisoza. Aganira na X Large TV, Assia nk’umukobwa ukunzwe na benshi kubera ubuhanga agaragaza muri filimi akina, yabajijwe niba nta mukunzi agira, asubiza agira ati “Ntawe”. […]

Muhanga: Abikorera bagaragarije Guverineri Gasana inzitizi bahura nazo ku ishoramari

Mu biganiro  Guverineri  w’Intara y’Amajyepfo,  Gasana  Emmanuel,  yagiranye n’abikorera  bo mu karere ka Muhanga ku mahirwe yo gushora imari bafite muri  aka karere,  bamugaragarije ko mu nzitizi  bagifite harimo  n’umuriro  w’amashanyarazi  n’amazi bidahagije. Umwe  mu bacuruzi  bahakorera, Past  Nkundiye  Theophille ,  avuga  ko  nta muntu  watekereza  gushinga  uruganda muri ako gace  ka Muhanga mu gihe  […]

Uganda: Fille Mutoni yatumye  uwahoze ari umugabo we atandukana n’umukunzi mushya

Umunyarwandakazi Fille Mutoni ukorera umuziki mu gihugu cya Uganda yazonze umutima w’umugabo bahoze bakundana, Mc Kats bituma atandakuna n’umukunzi we mushya, Patricia. Edward Katamba uzwi nka Mc Kats yatandukanye na Fille bapfa gucana inyuma. Kuri ubu uyu mugabo bivugwa ko yamaze gutandukana n’umukunzi we mushya bitewe n’amakuru yasakaye ko bapfuye ibibazo byo mu buriri. Uyu […]

Abatuye muri Uvira bakomeje kugaragaza ko babangamiwe n’inyeshyamba z’Abarundi

Abaturage bo muri Teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigaragambije mu rwego rwo kwereka Leta ko badakeneye gukora bitewe n’umutekano muke uri muri aka gace, ahanini ngo baterwa n’inyeshyamba zirimo izituruka mu Burundi. Iyi myigaragambyo yabaye ku wa Mbere tariki ya 4 Gashyantare 2019, iyobowe na Sosiyeti […]

Nyamasheke: Abakobwa biga muri GSFAK babangamiwe n’uburyo bararamo

Hashize ibyumweru bibiri mu rwunge rw’amashuri rwa Frank Adamson rwa Kibogora( GSFAK) mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke inkongi y’umuriro yibasiye inyubako  abakobwa  bagera kuri 280 bararagamo, irashya irakongoka ntibagira na kimwe barokora mu byarimo byose mu gice cyahiye, aba bakobwa bakaba bavuga ko uburyo baryamamo buteye inkeke kuko  barara ari batatu. Nk’uko […]

Iby’irasa rya Gen Kasirye Ggwanga bigoye Polisi ya Uganda

Polisi ya Uganda iri mu rungabangabo ku cyo yakora nyuma y’aho umuhanzi Catherine Kusasira wagombaga kuyiregera Rtd Maj. Gen. Kasirye Ggwanga warashe amapine y’imodoka ye yanze gutanga ubuhamya bwe. Mu cyumweru gishize, ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje ko Gen Kasirye yarashe imodoka ya Kusasira bitewe n’ubwumvikane bucye hagati y’abana be n’abafasha madamu Kusasira kubera urusaku […]