Rtd. Maj. Gen. Mugisha Muntu wigeze kuyobora Igisirikare cya Uganda (UPDF) avuga ko cyataye ikinyabupfura kuva mu myaka ishize kandi ko cyatakarijwe icyizere.
Aganira n’imwe muri radiyo zo muri Uganda, Muntu yatangaje ko UPDF ubuyobozi bukuru bwananiwe kugenzura igisirikare kugeza ubwo cyijanditse mu bikorwa bya politiki bidasobanutse kandi bishingiye ku muntu umwe.
Muntu ati “ Ubuyobozi bukuru bwose bwananiwe kugenzura igisirikare. Ibi ni nyuma y’aho cyagiye kigira uruhare mu bikorwa bya politiki bigamije inyungu z’umuntu umwe. Byatumye Abasirikare bakuru benshi bahinduka abanyepolitiki kandi ntibahanwa iyo bakoze icyaha.”
Muntu avuga ko atiyumvisha ukuntu hari abaofisiye bakuru bigize intakoreka barimo Rtd. Kasirye Ggwanga. Avuga ko aba bifata bagakoresha ububasha bafite, imbunda bagakora ibyaha ariko ntibakurikiranwe.

Gen Muntu agira inama ubuyobozi bwa UPDF ko bukwiriye kwigira ku buryo cyayoborwaga mu myaka 15 ishize bityo bikaba byagira uruhare mu kugarura ikuzo n’izina ryiza cyahoranye muri rubanda.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Uyu munyapolitiki aravuga ibi mu gihe Uganda yitegura kwizihiza Umunsi urugamba rwo kubohora Uganda rwatangiriyeho (Tarehe Sita).
Bitehanyijwe ko uyu munsi uzabera mu Karere ka Kitgum mu majyaruguru ya Uganda.
Rtd Gen Gregory Mugisha Muntu uzwi nka Mugisha Muntu yayoboye UPDF kuva mu 1989 kugeza mu 1998. Yabaye Umuyobozi w’Ishyaka rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni (FDC) nyuma arivamo ashinga irye yise ‘The New Formation’ muri Nzeri 2018.


