Depite Frank Habineza yabwiwe ko azabura umugati nakomeza kuvuga, na we Ati “Umugati n’imodoka twarabigiraga”

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Green Party) Depite Dr. Frank Habineza, avuga ko ubwo yagera mu Nteko Ishinga Amategeko nk’Umudepite wari utowe mu matora aheruka kandi uvuye muri opozisiyo, uko iminsi yashiraga agatanga ibitekerezo yabwiwe n’abandi ba Depite ko nakomeza kuvuga azabura umugati, abasubiza ko umugati, imodoka n’ inzu abisanganywe. Mu kiganiro kihariye […]

MissRwanda 2019, yaba imboni ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge?

Niba hari ikintu kitajya cyoroha mu Rwanda ni ukuvuga ku kibazo cy’amoko kubera uburemere bwacyo n’umwanya gifite mu mateka y’igihugu bishobora gutuma ubivuzeho aregwa ingengabitekerezo ya Jenocide ari nabyo bitera benshi kudahangara kubivugaho. Aha umuntu akaba yakwibaza ko niba ubumwe n’ubwiyunge bwarageze ku ikigero cya 95% nkuko byavugwaga ko kizahagera mu 2017, ese ingengabitekerezo yagaragaye […]

Njye si ndi umuntu wirebaho gusa- Eden Hazard

Rutahizamu w’Ikipe ya Chelsea mu Bwongereza atangaza ko atari umuntu wirebaho gusa ku ngingo yo gutsinda ibitego. Uyu mukinnyi avuga ko abatoza barimo Jose Mourinho, Antonio Conte na Maurizio Sarri bamusabye gutsinda ibitego byinshi bishoboka ariko ko asanga ari byiza ko yazajya ahereza umupira n’abandi bagatsinda. Yagize ati “ Ibi nibyo nkomyi ku kuba naba […]

Umuyobozi w’Ikipe ya Simba yaburiye abakinnyi barimo  Haruna Niyonzima washinjwe gutoroka umwiherero

Umuyobozi akaba n’Umushoramari w’Ikipe y’Umunyarwanda Haruna Niyonzima, Mohammedi Dewji atangaza ko atiteguye gukorana n’abakinnyi  bafite ikinyabupfura gike mu kazi. Mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2019, Haruna Niyonzima we na bagenzi be barimo  Pascal Wawa bashinjwe gutoroka umwiherero barimo mbere yo kujya gucakirana na Al Ahly yo mu Misiri. Ibi yabiteye utwatsi ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cyo […]

Kisoro:  Bamwe mu Banyarwanda bafashwe bafungiwe ahatazwi

Abanyarwanda batanu baherutse gufatirwa mu nzira yerekeza Kampala bagasubizwa inyuma bakomeje kuburirwa irengero kuko bafungwe ahantu hatazwi. Aba ni Mugisha Bategejo Christopher, Umuhire Joselina, Imanishimwe Boaz, Niyitegeka Gilbert na Kilangama David Matayo. Aba Banyarwanda bafashwe n’inzego z’umutekano za Uganda kuwa 5 Gashyantare 2019 banyuzwa ku mupaka wa Kisoro. Aba bageze ku mupaka bari kumwe na […]