Amerika yafatiye ibihano abayobozi bakuru batanu muri RDC

Uyu wa 22 Gashyantare, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano abayobozi batanu bakomeye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, birimo no guhagarikirwa viza. Aba bayobozi biganjemo abagize Komisiyo Y’igihugu y’amatora, CENI ni: Corneille Nanga, umuyobozi mukuru wa CENI, Marcellin Mukolo Basengezi, umujyanama wa Nanga, Norbert Basengezi Katintima wungirije Nanga. Abandi ni Aubin Minaku Ndjalandjoko […]

Hari abadepite badakozwa ukwiyamamaza kwa Perezida Museveni mu 2021

Abadepite batandatu banenze icyemezo cya Komite Nkuru y’Ishyaka (CEC) riri ku butegetsi muri Uganda, NRM cyo kwemeza ko Perezida  Yoweri Kaguta Museveni ari we uzabahagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2021. Aba badepite barimo  Theodore Ssekikubo (Lwemiyaga), Monica Amoding, John Baptist Nambeshye, Sam Lyomoki,  Gaffa Mbwatekamwa na Patrick Nsamba. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa 21 […]

Uganda: Umunyarwanda yamaze amezi abiri apfutse amaso, aziritswe n'amapingu ku maguru n’amaboko

Umugabo w’Umunyarwanda, Damascène Muhawenimana utuye mu Murenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke,  avuga ko yamaze amezi abiri apfutse amaso,afunzwe amapingu ku maguru no ku maboko. Uyu mugabo wari wagiye muri Uganda agiye gushaka murumuna we yemeje ko ibi yabikorerwaga n’inzego z’Iperereza rya Gisirikare muri  Uganda (CMI). Muhawenimana yatangarije ibinyamakuru byo mu Rwanda ko inzego z’Ubutasi […]

Abarundi ntibishimiye igitekerezo cya Jules Ulimwengu kuri Kagere Meddie

Umusatirizi mu ikipe y’igihugu y’Uburundi (Intambamurugamba) na Rayon Sports, Jules Ulimwengu ntiyishimiwe n’abarundi. Ni nyuma yo kuvuga ko iyi kipe y’iwabo iramutse ifite rutahizamu nka Kagere Meddie w’Umunyarwanda byafasha iyi kipe cyane. Kuwa kane, tariki ya 20 Gashyantare nib wo Jules Ulimwengu yabwiye Igihe ko Uburundi bukeneye umusatirizi nka Kagere Meddie muri iki gihe. “Nkunda […]

R Kelly yishyiriye polisi nyuma y’ibirego 10 bimushinja gufata ku ngufu abana

Icyamamare mu muziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Robert Kelly uzwi nka R Kelly, yishyiriye polisi yo mu mugi wa Chicago. Ni nyuma y’ibirego bishya 10 bimushinja ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abana b’abakobwa kuva mu 1998. Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 22 Gashyantare ni bwo yishyikirije polisi, ako kanya imuta muri […]

 Abavuga rikijyana  b’ubwami bwa Ankole bariye karungu

Abavuga rikijyana bo mu bwami bwa Ankole muri Uganda barakajwe cyane n’igongwa ry’imodoka y’umwamikazi wabo, Denise Tusiime Kwezi yari itwawe n’umugabo  bitazwi umubano afitanye n’uyu mwamikazi wigeze gushinjwa kuba umusambanyi n’ubwo we yagiye abihakana. Imodoka y’umwamikazi Kwezi, kuri ubu udafite umugabo, yakoze impanuka ubwo yari itwawe n’umusore bivugwa ko ari umunyamategeko ukiri muto uba  i […]

Maitre Ntaganda ntiyemeranya na Raporo y’Umuryango w’Abibumbye kuri P5

Nyuma y’igihe gito hasohotse raporo y’impuguke z’umuryango w’abibumbye zagaragaje ko hari umutwe wa Politiki unitwaje intwaro ushamikiye ku mashyaka atanu yibumbiye mu cyiswe P5 uteganya guhungabanya umutekano w’u Rwanda,. Maitre Ntaganda Bernard yavuze ko iby’iyo raporo amagambo yaharirwa Nankan a. Ni mu kiganiro Maitre Ntaganda yagiranye na Radio Ijwi rya Amerika kuri uyu wa 22 […]